Senateri Tito Rutaremara yagaragaje uburyo bwihariye Leta y’u Rwanda yakoresheje mu komora ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere n’ingaruka zayo, mu gihe abantu bibazaga ko u Rwanda rugiye guhora mu icuraburindi iteka ryose.
Senateri Tito yatanze ikiganiro ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’ingaruka zayo, ku wa 15 Mata 2018, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 157 yatahuwe mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo no kwibuka Abatutsi bahiciwe.
Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n’izindi zirimo nk’iyakorewe Abayahudi, kuko abantu bishe inshuti magara zabo.
Yagize ati “Jenoside yacu ifite ibyo yihariye, abantu bose muri Jenoside barapfaga baba abayahudi, baba aba-Armenien ariko twe dufite umwihariko wacu. Iyacu, icya mbere wicaga uwo mwasangiraga, ukica n’uwo mwaryamanaga wenda iryo joro mwaryamanye, ukica n’umwana wabyaye ngo kuko afite ishusho y’aba, ugasiga undi ufite iy’aba. Ibyo ntaho biba n’inyamaswa ntizibikora.”
Yakomeje asobanura ko umwihariko wayo ku buryo ndengakamere bwakoreshejwe mu kwica burimo imbunda, impiri, ibisongo, guhonda abana ku nkuta z’inzu, gutaba abantu mu myobo, kuba yarakorewe mu nsengero, kwica abavandimwe, gutwika abantu n’ibindi, mu gihe leta yari yarananiwe na gahunda ziteza imbere igihugu n’abagituye.
Senateri yakomeje asobanura ku budasa bwa Leta y’u Rwanda yakoresheje yivana muri iryo curaburindi, ryahinduwe umucyo n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside; Abanyarwanda bongeye bakisuganya nubwo bari bagifite ibikomere by’umubiri n’iby’umitima n’abari mu gice cy’abatarahigwaga n’abayikoze bari bafite imitima ihagaze.
Tito ati “Kuko baravugaga bati ‘ibi bintu dukoze, aba bantu barangije intambara turabakira amahoro ntibihorera?’ Ariko Leta y’ubumwe ihageze iravuga iti ‘guhora ntabirimo n’ubigerageza arakabona’. Ibyo ni ubudasa bw’abanyarwanda. Uko twagize ubudasa mu kwica, niko tugira n’ubudasa mu kuvura.”
Yavuze ko nyuma yo kuvuga ko guhora ntabirimo, hahise hashyirwaho uburyo bwo kugarura umutekano mu gihugu, ihuza ingabo zari iza leta yatsinzwe n’izayo, abandi basubizwa mu kazi no mu mashuri n’ibindi.
Senateri Tito yanakomoje ku budasa bwa Leta y’u Rwanda cyane cyane mu butabera, aho Gacaca yifashishijwe mu guha ubutabera abanyarwanda bishe n’abiciwe kandi bigizwemo uruhare n’abarimo imiryango ifite benewabo bishe bigatwara igihe gito.
Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 bishwe n’abandi benshi, biba ingorane kuri Leta mu mutabera.
Igeragezwa ryakozwe nyuma yo gushyiraho itegeko rihana abakoze Jenoside, hatangijwe ingereko ku nkiko z’ibanze zireba iby’abakoze Jenoside icyo gihe bari bafunze barenga ibihumbi 130 gereza zuzuye ntaho gushyira abandi, hacibwa imanza 3000 ariko ubusesenguzi bukerekana ko bizatwara imyaka isaga imyaka 150 kugira ngo abafunze gusa baburanishwe.
Senateri Tito yakomeje avuga ko inkiko Gacaca nazo abantu batiyumvisha uko zizatanga ubutabera kuko abacitse ku icumu bavugaga ko nta butabera zizatanga kuko zizaba zikorwamo na bamwe mu batarahigwaga, ko ari ukugira ngo barekure benewabo, abatarahigwaga n’abishe nabo bakavuga ko zigamije kubamarima muri gereza.
Izi nkiko zaje gutanga umusaruro ushimishije nyuma yo kumvisha abanyarwanda bose ko abantu bose ari bamwe.
Tito ati “Gacaca rero ijyaho, yadukoreye umurimo mwiza murabizi, nicyo kinini dufite mu butabera, ababyangaga ubu niyo bakunze cyane.”
Leta mu komora ibikome no gufasha abacitse ku icumu, hashyizweho ikigega kibafasha ‘ FARG’, abavuye mu ishuri kiyabasubizamo, kivuza abakomeretse, bashakirwa amacumbi abatayagira; hashyirwaho gahunda yo kwibuka n’ibindi bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.