• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Editorial 17 Apr 2018 POLITIKI

Senateri Tito Rutaremara yagaragaje uburyo bwihariye Leta y’u Rwanda yakoresheje mu komora ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere n’ingaruka zayo, mu gihe abantu bibazaga ko u Rwanda rugiye guhora mu icuraburindi iteka ryose.

Senateri Tito yatanze ikiganiro ku mwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’ingaruka zayo, ku wa 15 Mata 2018, mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 157 yatahuwe mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo no kwibuka Abatutsi bahiciwe.

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko Jenoside yakorewe Abatutsi itandukanye n’izindi zirimo nk’iyakorewe Abayahudi, kuko abantu bishe inshuti magara zabo.

Yagize ati “Jenoside yacu ifite ibyo yihariye, abantu bose muri Jenoside barapfaga baba abayahudi, baba aba-Armenien ariko twe dufite umwihariko wacu. Iyacu, icya mbere wicaga uwo mwasangiraga, ukica n’uwo mwaryamanaga wenda iryo joro mwaryamanye, ukica n’umwana wabyaye ngo kuko afite ishusho y’aba, ugasiga undi ufite iy’aba. Ibyo ntaho biba n’inyamaswa ntizibikora.”

Yakomeje asobanura ko umwihariko wayo ku buryo ndengakamere bwakoreshejwe mu kwica burimo imbunda, impiri, ibisongo, guhonda abana ku nkuta z’inzu, gutaba abantu mu myobo, kuba yarakorewe mu nsengero, kwica abavandimwe, gutwika abantu n’ibindi, mu gihe leta yari yarananiwe na gahunda ziteza imbere igihugu n’abagituye.

Senateri yakomeje asobanura ku budasa bwa Leta y’u Rwanda yakoresheje yivana muri iryo curaburindi, ryahinduwe umucyo n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside; Abanyarwanda bongeye bakisuganya nubwo bari bagifite ibikomere by’umubiri n’iby’umitima n’abari mu gice cy’abatarahigwaga n’abayikoze bari bafite imitima ihagaze.

Tito ati “Kuko baravugaga bati ‘ibi bintu dukoze, aba bantu barangije intambara turabakira amahoro ntibihorera?’ Ariko Leta y’ubumwe ihageze iravuga iti ‘guhora ntabirimo n’ubigerageza arakabona’. Ibyo ni ubudasa bw’abanyarwanda. Uko twagize ubudasa mu kwica, niko tugira n’ubudasa mu kuvura.”

Yavuze ko nyuma yo kuvuga ko guhora ntabirimo, hahise hashyirwaho uburyo bwo kugarura umutekano mu gihugu, ihuza ingabo zari iza leta yatsinzwe n’izayo, abandi basubizwa mu kazi no mu mashuri n’ibindi.

Senateri Tito Rutaremara

Ubudasa mu butabera

Senateri Tito yanakomoje ku budasa bwa Leta y’u Rwanda cyane cyane mu butabera, aho Gacaca yifashishijwe mu guha ubutabera abanyarwanda bishe n’abiciwe kandi bigizwemo uruhare n’abarimo imiryango ifite benewabo bishe bigatwara igihe gito.

Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu minsi 100 bishwe n’abandi benshi, biba ingorane kuri Leta mu mutabera.

Igeragezwa ryakozwe nyuma yo gushyiraho itegeko rihana abakoze Jenoside, hatangijwe ingereko ku nkiko z’ibanze zireba iby’abakoze Jenoside icyo gihe bari bafunze barenga ibihumbi 130 gereza zuzuye ntaho gushyira abandi, hacibwa imanza 3000 ariko ubusesenguzi bukerekana ko bizatwara imyaka isaga imyaka 150 kugira ngo abafunze gusa baburanishwe.

Senateri Tito yakomeje avuga ko inkiko Gacaca nazo abantu batiyumvisha uko zizatanga ubutabera kuko abacitse ku icumu bavugaga ko nta butabera zizatanga kuko zizaba zikorwamo na bamwe mu batarahigwaga, ko ari ukugira ngo barekure benewabo, abatarahigwaga n’abishe nabo bakavuga ko zigamije kubamarima muri gereza.

Izi nkiko zaje gutanga umusaruro ushimishije nyuma yo kumvisha abanyarwanda bose ko abantu bose ari bamwe.

Tito ati “Gacaca rero ijyaho, yadukoreye umurimo mwiza murabizi, nicyo kinini dufite mu butabera, ababyangaga ubu niyo bakunze cyane.”

Leta mu komora ibikome no gufasha abacitse ku icumu, hashyizweho ikigega kibafasha ‘ FARG’, abavuye mu ishuri kiyabasubizamo, kivuza abakomeretse, bashakirwa amacumbi abatayagira; hashyirwaho gahunda yo kwibuka n’ibindi bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

2018-04-17
Editorial

IZINDI NKURU

New York : Perezida Kagame yitabiriye  inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

New York : Perezida Kagame yitabiriye inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2016
Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Mpayimana agiye kwiyamamariza kuba umudepite nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida

Editorial 22 Sep 2017
Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Editorial 29 Apr 2018
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali
INKURU NYAMUKURU

‘Rwanda:The Royal Tour’ yerekanwe i New York mu muhango witabiriwe na Kagame, hatahiwe i Kigali

Editorial 25 Apr 2018
Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira
Mu Rwanda

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Editorial 01 May 2017
Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo
IMIKINO

Abahanzikazi Charly na Nina bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo

Editorial 28 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru