• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura

Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yashyizwe mu kanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura

Editorial 08 Oct 2025 Amakuru, IMIKINO

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yagizwe umwe mu bagize Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura.

Muri komisiyo zitandukanye z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, harimo za komisiyo zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere no kurengera umupira w’amaguru ku Isi, Izi komisiyo zikaba zishyirwaho buri myaka ine.

Nyuma y’aho Shema Ngoga Fabrice, watorewe kuyobora FERWAFA mu mpera za Kanama 2025, na we ari ku rutonde rw’Abantu 22 baturutse hirya no hino ku Isi bagize Akanama gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura, kayobowe n’Umunya-Ghana Kurt Okraku.

FIFA kandi yemeje ko Kankindi Anne-Lise, usanzwe ari umunyamuryango wa AS Kigali yashyizwe mu kanama gashinzwe ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru no kuwuteza imbere ku rwego rugezweho, kayobowe n’Umunya-Islande Thorvaldur Orlygsson.

Si u Rwanda gusa rwagize abahagarariye muri komisiyo za FIFA kuko mu karere, Eng. Hersi Saidi, uyobora Yanga SC yo muri Tanzania, ari mu kanama gashinzwe gutegura amarushanwa y’abagabo.

Perezida wa TFF, Wallace Karia, yahawe inshingano nka Visi Perezida wa komisiyo y’umupira wo ku mucanga, mu gihe Samuel Eto’o, uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun, yagizwe Visi Perezida wa komisiyo ishinzwe amategeko muri FIFA.

Aba baje muri izi nshingano basangamo undi munyarwanda Martin Ngoga we usanzwe ari Umuyobozi w’Akanama gashinzwe imyitwarire, yahawe izi nshingano mu nama ya 75 y’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Asunción, muri Paraguay muri Gicurasi 2025.

2025-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Agasuzuguro k’Impuzamashyirahamwe y’abavoka bo mu Burayi karerekana imyumvire ishaje ya gikoloni. Ni gute bubahuka guha amabwiriza ubutabera bw’igihugu cyigenga?

Editorial 08 Jun 2021
Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Editorial 25 Nov 2020
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Editorial 28 Oct 2021
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Editorial 07 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza
Mu Rwanda

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Editorial 22 Jul 2017
U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika
Mu Rwanda

U Rwanda ni igihugu cy’icyitegererezo n’ishema by’Afurika

Editorial 28 Aug 2017
Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kapiteni wavuye ku rugerero yanditse igitabo kiva imuzingo inzitane Inkotanyi zanyuzemo zibohora u Rwanda

Editorial 07 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru