• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

So ukwanga akuraga ibyamunaniye: Muhire Didier Berno ukomora ingengabitekerezo ya Jenoside kuri se Karemera Boniface, ubu ni umuhuzabikorwa wa FDLR irindagirira mu mashyamba ya Kongo.

Editorial 29 Apr 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Uwitwa Muhire Didier Berno akomoka ku mujenosideri Karemera Boniface, uzwi cyane mu nkoramutima za Yuvenari Habyarimana, umugore we Agatha Kanziga n’ ibindi bikomerezwa byo mu “kazu”.  Ubucuti bwa Karemera Boniface n’ingoma ya Habyarimana bwamuhesheje ERP, sosiyete yacuruzaga ibikomoka kuri peteroli, akaba yarayigabiwe ubwo nyirayo Valens Kajeguhakwa yari amaze kuva mu Rwanda.

Ubwo Leta y’abicanyi yari imaze gutsindwa, Karemera Boniface yahunganye  n’abandi bajenosideri, bajya muri Zayire y’icyo gihe, ndetse anakomerezayo ibikorwa byo gushyigikira FDLR ihora itegura kugaruka gutsemba Abatutsi.

Nyuma Karemera yaje kwimukira muri Tanzaniya, maze Perezida wari uriho icyo gihe, Jakaya Kikwete wakundaga cyane FDLR, amugabira ubutaka bunini cyane ahitwa Kinondoni mu mujyi wa Dar Es Salaam. Aho naho Karemera yahakomereje ibikorwa byo gukusanya inkunga yohererezwaga FDLR, dore ko n’uyu munsi muri ako gace habarurwa umubare munini w’abayoboke b’uwo mutwe w’iterabwoba.

Mu mpera z’umwaka wa 2009, Karemera Boniface yarapfuye, maze imigambi ye mibisha ayiraga umuhungu we Muhire Didier, ubu wasizoye mu bukangurambaga bushishikariza impunzi kujya muri FDLR no kuyiha amafaranga. Ubusanzwe Muhire Didier na nyina Nyirahabimana Félicitée batuye mu Bubiligi, ariko Muhire Didier agaragara kenshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahari ibirindiro bya FDLR, I Dar Es Salaam muri Tanzaniya aho akorera amanama mu nzu ya se Karemera iri Kinondoni,  muri Uganda, Malawi, Mozambique, n’ahandi ahurira n’intumwa za FDLR.

Ibyo bikorwa bizamuta ku gasi abifatanyije  abandi bakomoka ku bajemosideri bibumbiye mu kiswe Jambo Asbl, by’umwihariko akaba ari umufatanyabikorwa w’uwitwa Cedric, umukwe wa Faustin Twagiramungu,  ndetse na Paul Rusesabagina atarizana i Mageragere.

Iso ukwanga rero koko akuraga urugamba rwamunaniye. Uyu mugani rwose wagirango bawuciriye Karemera Boniface n’umuhungu we Muhire Didier, kuko uyu mubyeyi gito yashoye umwana we mu mabi yigaraguyemo agapfa ntacyo agezeho. Muhire Didier rero yari akwiye kuva mu buyobe, kuko uretse nawe, n’abo akomokaho babonye amasomo ahagije, abereka ko ntawe ugambanina uRwanda ngo bimugwe amahoro. Abataraguye Igihugu igicuri bafashwe mpiri, abandi baracyarushya iminsi mu mashyamba ya Kongo. Muhire Didier rero, nawe ni ikibazo cy’igihe!

2021-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Editorial 08 Jan 2020
I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Editorial 02 May 2024
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 10/08/2016

Editorial 11 Aug 2016
Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa

Umubiligi Ivan Jack Minaert yatangije imyitozo mu ikipe ya Gorilla FC iheruka gutandukana na Gatera Mussa

Editorial 20 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025
Amakuru

Vision FC na Rutsiro FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2024-2025

Editorial 06 Jun 2024
FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 
Amakuru

FERWAFA ndetse n’Ishyirahamwe ry’imikino yo mu mashuri basinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umupira w’amaguru 

Editorial 11 Mar 2022
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa
ITOHOZA

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Editorial 27 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru