• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Editorial 09 Sep 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Umushakashatsi kuri Jenoside Bwana Tom Ndahiro ubwo yatangaga ikiganiro ku Intsinzi TV, yongeye kugaragara agaya anenga cyane ibitangazamakuru bifite umurongo wa Youtube bikoresha abakora ibiganiro bipfobya Jenoside we akabifata nk’ibiganiro bicuruza urupfu kuko bishyiraho ibiganiro bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi biba byakozwe n’impirimbanyi z’ibibi nka Hakizimana Rashid na Ingabire Victoire aho babinyuza kuri Shene nk’Umubavu, Ishema TV ya Dieudonne wiyita Cyuma Hassan ndetse na Umurabyo TV ya Agnes Nkusi Uwimana

Tom Ndahiro abona icyaha cyo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ubutabera burushaho kubirebera ariko ababikora barushaho kuzamura ubukana kandi bagaragara bashyigikiye Iterabwoba akenshi agahuza Ingabire Victoire na Rashid ko batandukaniye ku idini naho ubundi baririmba muri Chorale imwe, Tom ati “RTLM na Kangura zaracecetse havuga BBC,VOA ndetse n’Imiyoboro ya Youtube

Ibi Tom Abivuga kubera ko haje Minisiteri nshya y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yibasirwa na Ingabire Victoire idasizwe na Rashid Hakizimana wiyemerera ko ibyaha byo gupfobya Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba yabikoze abyemera nta gahato mu itangazamakuru ariko akabyemera no muri RIB, niba nyiri ubwite abyiyemerera ko yakoze amakosa akomeye arimo ibinyoma no gutukana kuki bidakurwa kuri iyo miyoboro, Tom abifata nko kubeshya abanyarwanda no gutukana, akagaragaza ko ari ukwihanganira urupfu,bimeze nko kunywa uburozi ubizi ugategereza gupfa kandi utiyahuye

Agasaba abanyarwanda kubyanga bakareka gushyigikira amafuti n’ikibi ahubwo bakazamura ijwi bakabirwanya kuko iyo uhaye agaciro Ingabire uba wiyambuye agaciro kuko uba wisebya kuko nta mwanya afite muri iki gihugu mu gihe atarapfukama ngo asabe imbabazi abanyarwanda kuko yayoboye umurango w’abajenosideri nka RDR, FDUInkingi ni indiri y’abajenosideri kuko ari ihuriro rikomoka kuri RDR y’abasize bahekuye u Rwanda. Kuba ubuyobozi bugiye mu maboko ya mwene Dominique Ntawukuriryayo ni ikindi kimenyetso.

Kuba Placide Kayumba ugiye kuyobora FDU Inkingi ahawe umurage mubi kuko aje asanga Gaspard Musabyimana, Bahunga Justin Ndereyehe Karoli, Justin Bukeye n’abandi ahubwo Jambo asbl yatanze umugeni, abantu iyo batekereza FDU Inkingi ntibibaza ko irimo na RDR

RDR yashinzwe tariki ya 3 Mata 1995 ishingirwa muri Zaire, abawushinze bashingiye kuri Document z’ibanze za FDRL ishingwa na Augustin Bizimungu, Kabirigi Garacien, Nzabahimana François,Renzaho Tharcisse isinywaho na Aloys Nabakuze na Ndereyehe Karoli w’Interahamwe yatemesheje ibitekerezo,BAGOSORA Theoneste,Nahimana Ferdinand, Jean Bosco Barayagwiza na Semanza Laurent wari Burugumestre wa Bicumbi nawe yari muri RDR bakagira Umuvugizi witwa Bukeye Joseph wiyitaga Chris Nzabandora abo bose bari mubashinze RTLM barangije bizera Ingabire Victoire bamuha kuyobora RDR kandi bizwi ko na FDU Inkingi yari ifite ibiro mu Buholandi kwa Ingabire Victoire

Kubona rero Placide Kayumba ari muri FDU Inkingi bifatwa nk’Umurage mubi yarazwe n’ababyeyi be bamuzanye nk’amaraso mashya kugirango yongeremo amakara mu gishyito bakomeze benyegeze, Kurwanya ikibi ni inshingano ya buri munyarwanda iyo utakirwanyije kirakugaruka, guhishira abantu bashyigikira ba nyiri iyi miyoboro ni bibi,ni bande? Ni abagome bakwiye kurwanywa

Leta irasabwa kubwira umurongo wa Youtube ko wabaye umuyoboro nka RTLM, Kangura,Kamarampaka,Zirikana,Umurwanashyaka n’Ibindi nka Rashid ugereranya Cecile Kayirebwa na Bikindi Simon cyangwa akagereranya Impamvu FPR yabohoye igihugu na FLN ikora ibikorwa by’Iterabwoba, Urugamba ntirurashira buri Munyarwanda akwiye gushyira mu gaciro ntatebe ndetse ntasinzire.

2021-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Editorial 17 Mar 2017
Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Ese ubwisanzure  bw’itangazamakuru butagira rutangira, butaniye he n’ubwigomeke. Ikaramu cyangwa mikoro bidatinya”kirazira”, ntaho bitaniye n’uburozi.

Editorial 03 May 2021
Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Nta biganiro biri hagati ya Angola n’u Rwanda kuri Congo cyangwa ubugambanyi – Amb. Georges Chikoti

Editorial 04 Jun 2018
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Editorial 16 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse
Mu Rwanda

Mu mvugo Ikarishye Perezida Kagame yahigiye kuzatamaza abayobozi bafite imikorere idahwitse

Editorial 31 Aug 2017
Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo
POLITIKI

Muri Ghana abatekamutwe bagaragaje yuko Maneko ya Amerika ifite ikibazo

Editorial 06 Dec 2016
Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu
Mu Mahanga

Burundi: Urukiko rwateye utwatsi ibirego by’Amizero y’Abarundi rwemeza ibyavuye muri referandumu

Editorial 01 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru