• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Editorial 13 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Abasirikare bane ba Uganda bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia, barasanye bose barapfa.

Abo basirikare bicanye ku wa Gatanu ubwo bari i Mogadishu mu kigo gikambitsemo ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AMISOM) zagiye kugarura amahoro muri Somalia.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig Gen Richard Karemire yemereye Chimpreports ko abasirikare barasanye koko kandi ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Amakuru avuga ko abo basirikare babanje gutongana mbere yo kurasana. Igisirikare cya Uganda ntabwo kiratangaza imyirondoro y’abo basirikare barasanye kugeza ubwo bicanye.

Ntabwo byari bisanzwe ko abasirikare ba Uganda barasana hagati yabo bakicana kuva icyo gihugu cyatangira kohereza ingabo zacyo muri Somalia mu 2007. Uganda niyo ifite ingabo nyinshi muri AMISOM, ubu zigeze kuri 6,223, ubu bushyamirane nibwo butwaye abasilikare benshi ba Uganda kuva bagera muri Somalia.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kurasana hagati y’abasirikare ba Uganda biba, cyakoze ibyagiye biba cyane ni iby’abasirikare bagiye barasa abasivili. Nko mu mwaka wa 2016, St Isaac Obua yarashe bagenzi be barindwi ku kigo cy’umutwe w’abasirikare bashinzwe kubungabunga imyitwarire y’abasirikare i Kampala (Makindye Military Police Barracks).

Mu kwezi k’Ukuboza 2018, nabwo Pte Isaac Newton Okello yahamijwe icyaha cyo kwica umugore wari utwite hamwe n’umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, abiciye mu karere ka Alebtong. Ibi byatumye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 80. Muri 2013, Sgt Robert Okiror yarashe umukunzi we bapfuye ibyo batumvikanagaho mu rugo.

Muri 2013 kandi, Pte Patrick Odoch yishe abantu 11 hafi y’ibirindiro by’ingabo za Uganda mu gace ka Bombo. Uyu nawe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 90. Mu kwezi k’Ukuboza 2012, L/Cpl Herbert Rwakihembo wabaga muri Military Police, yarashe umukunzi we biteguraga kurushinga witwaga Irene Namuyaba, amwicana n’abandi bantu babiri ahitwa i Luzira.

2019-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Editorial 09 Apr 2019
FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

FARDC yavumbuye ububiko bw’intwaro za FDLR na RUD Urunana nyuma yo kwivugana abayobozi b’iyo mitwe

Editorial 13 Nov 2019
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Editorial 16 Dec 2024
Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro
POLITIKI

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Editorial 20 Jan 2020
Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Congo-Kinshasa ishobora kwifashisha abayobozi ba FDLR yafashe mu gusaba Gen Nkunda

Editorial 24 Dec 2018
RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga
UBUKUNGU

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru