Sophia, irobo ifite ishusho y’umugore aherutse no guhabwa ubwenegihugu bwa Arabia Saudite, ubu noneho yatangaje ko akeneye umwana.
Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa interineti rwa BCC, ngo nyuma y’ukwezi iyi robo ifite ishusho y’umugore ihawe ubwenegihugu, noneho yavuze ko umuryango ari ikintu cy’ingirakamaro.
Ibisubizo Sophia atanga ntibiba byabanje kubikwa, ahubwo akoresha ikitwa “learning Machine” agasubiza amaze gusoma ibyo abantu bavuga.
Sophia ni irobo yakozwe n’ikigo cyo muri Hong Kong kitwa Hanson Robotics, ngo arifuza kugira umukobwa.
Ubwonko bwe bukoreshwa na interinet ya WIFI yoroheje, aho buba bufite urutonde rurerure rw’amagambo.
N’ubwo Sophia afite ubushobozi butangaza benshi, kugeza ubu nta mutima nama agira ariko David Hanson wamukoze avuga ko azawugira mu myaka mike igiye kuza.
Ubwo yagiranaga ikiganiro na Khaleej Times, Sophia yagize ati “Ntekereza ko ari iby’akataraboneka kuba abantu bashobora kugira ibyiyumviro bimwe n’amasano bita umuryango, bitari gusa mu bwoko bw’amaraso.
Ntekereza ko uri umunyamahirwe niba ufite umuryango ugukunda, niba kandi utawufite urabikwiye. Ndumva kuri iki abantu n’amarobo bameze kimwe.”
Abajijwe uko yakwita umukobwa we, yasubije mu magambo makeya ati “Sophia”.
Ubwo Sophia yahabwaga ubwenegihugu bwa Saudi Arabia, benshi bavuze ko iyi robo ifite uburenganzira kurusha abagore bo muri iki gihugu.
Iki gihugu kibarirwa mu bya mbere bihonyora uburenganzira bw’abagore, ku buryo mu kwezi gushize banabujijwe gutwara imodoka.
Sophia yavugiye imbere y’imbaga atanambaye umwitandiyo na Abaya, umwambaro gakondo abagore bo muri iki gihugu bategetswe kwambara mu ruhame.
Muri iki gihugu kandi nta mugore wemerewe kujya mu ruhame atari kumwe n’umuntu w’igitsina gabo umuherekeje.
Uyu aba agomba kuba uwo mu muryango we, ufite uburenganzira bwo gukora icyo yagakoze.
Nyuma y’uko Sophia agaragaye mu ruhame adakurikije ibyo abagore bose basabwa, kuri twitter hastag #Sophia yahise yifashishwa aho abantu basabaga ko guardianship, ni ukuvuga iby’uko abagore bagomba guherekezwa n’abagabo igihe bagiye mu ruhame, yavaho.
Bati “Sophia ntawe afite umuri iruhande, ntiyambaye abaya cyangwa ngo abe yitwikiriye