• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Standard & Poor’s yazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda ikigeza kuri “B+”

Editorial 13 Aug 2019 UBUKUNGU

Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi cy’Abanyamerika, Standard & Poor’s (S&P), cyazamuye igipimo cy’ubukungu bw’u Rwanda kibuvana ku inota rya B kirushyira ku rya B+, ku kuba bwifashe neza cyane, ibi bikaba byongera icyizere ku ishoramari mu gihugu.

Ikigo S&P cyizewe ku rwego mpuzamahanga, mu bushobozi n’ubunararibonye mu kugaragaza uko ibihugu bifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda biba byaragurijwe, kikanatanga ubusesenguzi mu rwego rwa politiki.

Igipimo cy’ubushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura imyenda biba byaragurijwe bidateje ibibazo mu bukungu, ni ingenzi kuko biha abashoramari ishusho y’icyizere cyangwa ibyago bigendanye n’ishoramari ryabo bashobora guhura nabyo mu gihugu runaka harimo n’ibya politiki.

Iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rirenze iry’ibihugu biri mu cyiciro kimwe bitewe n’impamvu nyinshi zirimo ko urwego rw’ishoramari rubarirwa kuri 25% by’umusaruro mbumbe (GDP).

Igipimo cya S&P kirerekana ko u Rwanda rwagaragaje imbaraga mu iterambere ry’umusaruro mbumbe ndetse runarenza igipimo cyateganyijwe cy’ayo umuturage yinjiza ku mwaka kurusha ibihugu biri mu cyiciro kimwe.

Mu 2018, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongera ku rugero cya 8.6 %, ugereranyije n’umwaka wabanje uva kuri miliyari 7,597 Frw ugera kuri miliyari 8,189 Frw.

Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018. Mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka.

Isesengura riheruka rya S&P, ryagaragaje ko urwego rw’imyenda u Rwanda rufite iri ku rwego rwiza ndetse n’igiciro cyo kuyishyura kikiri hasi.

Rivuga ko ‘twazamuye igipimo cy’ubusugire bw’igihe kirekire ku kuzuza inshingano zijyanye n’iby’imari k’u Rwanda buva kuri B bugera kuri B+ tunagaragaza ko iki gipimo kitazahungabana’.

Iki gipimo gishingiye ku ntambwe ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, urwego rw’imyenda rufite ndetse n’indi micungire na gahunda zihamye z’ubukungu bw’igihugu.

Muri Werurwe uyu mwaka, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyatangaje ko umwenda u Rwanda rufite udateye inkeke kuko ungana na 32.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) mu gihe ikigero gihanitse ari 50%.

Itangazo rya IMF rivuga ko inguzanyo zishyura mu gihe kirekire zari kuri 63% mu mpera za 2018 ugereranyije na 57.4% zariho igihe nk’icyo mu 2017.

Rikomeza rivuga ko “Byagezweho kubera uburyo igihugu cyakoresheje bwo gufata inguzanyo z’igihe kirekire aho kwibanda ku z’ubucuruzi (commercial borrowing).’’

Iki gipimo kandi ni ikintu cyiza ku bashoramari kuko kibaha icyizere kandi kikaba cyije gisanga ibindi bipimo ndetse n’ubusesenguzi bwerekana ko ubukungu bw’u Rwanda butajegajega.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% mu 2018 ugereranyije na 7.2% cyari giteganyijwe. Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.8% mu 2019, bukazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021.

Standard & Poor’s kandi yanahinduye igipimo cy’igihugu mu bijyanye no kohereza ndetse no guhinduranya amafaranga kiva kuri B kijya kuri B+.

Muri iyi raporo S&P ivuga ko ‘iki gipimo kitazahindagurika kuko twizera ko u Rwanda ruzakomeza kugera hejuru y’izamuka ry’umusaruro mbumbe ryateganyijwe mu gihe giciriritse, guhangana n’ingaruka zaterwa no kuba ibyateganyijwe bitakozwe no kongera imyenda’.

Ivuga kandi ko ishobora kumanura igipimo ku mpamvu zirimo no kuba Ebola iri muri RDC yagira ingaruka ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ubukungu muri rusange.

Iki gipimo kandi gishobora no kwiyongera mu gihe giciriritse niba ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga bikomeje kwiyongera kandi bikaba mu bwoko butandukanye.

Mu mwaka ushize wa 2018, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 995.7$ avuye kuri miliyoni 943.5$ mu 2017. BNR igaragaza ko nubwo ibyoherejwe mu mahanga byiyongereye, ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga cyo cyazamutse ku kigero 12.4%.

Ibi byatumye inyungu u Rwanda rukura mu byo rwohereza mu mahanga igabanuka igera kuri 41.1% mu 2018, ivuye kuri 42.6% mu 2017.

Src : IGIHE

2019-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Editorial 25 Apr 2018
U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

U Rwanda mu nzira yo kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino –Kagame   

Editorial 06 Oct 2019
RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

RWANDA DAY: Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

Editorial 12 Jun 2017
Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Perezida Kagame yavuze ko ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Burusiya butanga icyizere

Editorial 25 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura
Mu Rwanda

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Editorial 06 Sep 2016
Perezida  Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi
Mu Rwanda

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Editorial 18 Jan 2016
Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.
Amakuru

Dr. Kabera Callixte na Ngarambe Raphael bayoboye abakandida bifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda FRVB.

Editorial 19 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru