• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir na Riek Machar bashyizeho Guverinoma ihuriweho

Editorial 24 Feb 2020 POLITIKI

Perezida wa Sudani y’Epfo na Riek Machar wagizwe Visi Perezida, bashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho igamije guhosha imvururu zimaze imyaka irindwi zahitanye abasaga ibihumbi 400, miliyoni z’abaturage zikava mu byazo.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Riek Machar yarahiriye mu murwa mukuru Juba nka Visi Perezida wa mbere wa Salva Kiir, arahira nyuma y’umunsi umwe Guverinoma yari isanzweho isheshwe.

Nyuma yo kurahira, Machar yahobeye Perezida Kiir banaherezanya ibiganza nk’ikimenyetso cy’uko biyunze.

Kiir yavuze ko ibyo bigaragaje ikimenyetso cy’uko intambara irangiye, batangiye ipaji nshya. Yavuze ko yamaze kubabarira Machar, nawe amusaba kumubabarira, bikanagenda gutyo ku bwoko bw’aba-Nuer n’aba-Dinka bakomokamo.

Kiir na Machar batangiye bameranye neza ubwo igihugu cyabo cyabonaga ubwigenge mu 2011 ariko nyuma y’imyaka ibiri batangiye gushwana. Kiir yahise yirukana Machar nka Visi Perezida amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Mu 2015 hasinywe amasezerano y’amahoro Machar yongera kuba Visi Perezida, anemera kugaruka i Juba.

Bongeye gushwana muri Nyakanga 2016, imirwano irubura muri Juba hagati y’ingabo za Leta n’izari zishyigikiye Machar, birangira Machar ahunze n’amaguru.

Hari hashize igihe Machar na Kiir bari ku gitutu cy’amahanga cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho no kurangiza ibibazo bafitanye.

Guverinoma yashyizweho muri Sudani y’Epfo yitezweho kumara imyaka itatu, igategura amatora ya Pereziza azaba abaye aya mbere kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

2020-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Londres : Tshisekedi yeruriye abanyecongo ko nta na santimetero igihugu cye kizatakaza.

Editorial 20 Jan 2020
Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Editorial 26 Nov 2017
Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Mushikiwabo ashobora kwiyamamariza kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa

Editorial 09 May 2018
RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

RDC: Mutombo yashimye umubano n’u Rwanda, aburira abashaka intambara hagati y’ibihugu byombi

Editorial 08 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Mu Mahanga

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Editorial 23 Feb 2017
Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1
Amakuru

Rayon Sports yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Amahoro isezereye Musanze FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1

Editorial 21 Apr 2022
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo
POLITIKI

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Editorial 11 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru