Perezida wa Sudani y’Epfo na Riek Machar wagizwe Visi Perezida, bashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho igamije guhosha imvururu zimaze imyaka irindwi zahitanye abasaga ibihumbi 400, miliyoni z’abaturage zikava mu byazo.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Riek Machar yarahiriye mu murwa mukuru Juba nka Visi Perezida wa mbere wa Salva Kiir, arahira nyuma y’umunsi umwe Guverinoma yari isanzweho isheshwe.
Nyuma yo kurahira, Machar yahobeye Perezida Kiir banaherezanya ibiganza nk’ikimenyetso cy’uko biyunze.
Kiir yavuze ko ibyo bigaragaje ikimenyetso cy’uko intambara irangiye, batangiye ipaji nshya. Yavuze ko yamaze kubabarira Machar, nawe amusaba kumubabarira, bikanagenda gutyo ku bwoko bw’aba-Nuer n’aba-Dinka bakomokamo.
Kiir na Machar batangiye bameranye neza ubwo igihugu cyabo cyabonaga ubwigenge mu 2011 ariko nyuma y’imyaka ibiri batangiye gushwana. Kiir yahise yirukana Machar nka Visi Perezida amushinja gushaka kumuhirika ku butegetsi.
Mu 2015 hasinywe amasezerano y’amahoro Machar yongera kuba Visi Perezida, anemera kugaruka i Juba.
Bongeye gushwana muri Nyakanga 2016, imirwano irubura muri Juba hagati y’ingabo za Leta n’izari zishyigikiye Machar, birangira Machar ahunze n’amaguru.
Hari hashize igihe Machar na Kiir bari ku gitutu cy’amahanga cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho no kurangiza ibibazo bafitanye.
Guverinoma yashyizweho muri Sudani y’Epfo yitezweho kumara imyaka itatu, igategura amatora ya Pereziza azaba abaye aya mbere kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.