• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo
Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije

Tanzania : Bane bo mu mutwe urwanya leta y’u Burundi baguwe gitumo

Editorial 24 Oct 2017 Amakuru

Abayobozi bane bo mu mutwe wa FPB (Forces Populaires du Burundi) urwanya Reta y’u Burundi bafashwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017 . Muri abo bafashwe harimo Général-major Jérémie Ntiranyibagira ari nawe muyobozi w’uyu mutwe na Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana wari umwungirije.

Abandi bayobozi babiri ba FPB yahoze ari FOREBU bafashwe ni Libère Nzeyimana batazira Mahopa, hamwe Liberata wari uhagararire uyu mutwe muri Tanzaniya. Nk’uko byemejwe n’uyu mutwe ngo aba bayobozi bafatiwe i Ngara mu gihugu cya Tanzaniya, hafi y’urubibi Uburundi buhana na Tanzaniya, ku ruhande rw’Intara ya Muyinga.

Amakuru atangwa n’uyu mutwe avuga ko abo bantu bafashwe n’iperereza rya Tanzaniya rikoranye n’iry’u Burundi. Ayo makuru akomeza avuga ko Général-major Jérémie Ntiranyibagira umukuru w’uyu mutwe , Lieutenant-Colonel Édouard Nshimirimana umwungirije, hamwe n’abo bandi babiri boherejwe mu Burundi, bikavugwa ko baba bashyikirijwe ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru umuyobozi ushinzwe iperereza i Muyinga.

Ayandi makuru atangwa n’abahora hafi y’ubuyobozi bw’uyu mutwe ni uko abafashwe bari basanzwe batumvikana na Hussein RADJABU ushaka kuyobora uyu mutwe.Ngo mu ifatwa ryabo Hussein Radjabu yaba yabigizemo uruhare.

Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi ari nawe uvugira iperereza ry’iki gihugu ,Pierre Nkurikiye ntiyemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru avuga ko ibyabereye ku butraka bwa Tanzania bitabazwa u Burundi nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.

2017-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Editorial 29 Jan 2024
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 25 Apr 2025
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Editorial 28 Feb 2022
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973
INKURU NYAMUKURU

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Editorial 10 Jul 2020
Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Rwanda

Gakenke: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 10 Jul 2017
Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri
Mu Mahanga

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Editorial 19 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru