• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Editorial 11 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu bihugu byinshi, birimo n’ibyiyita intangarugero muri Demokarasi, iyo hasigaye nk’ umwaka wose ngo habe amatora, cyane cyane ay’umukuru w’igihugu, usanga imitima ihagaze, ndetse bamwe baramaze kubika impamba izabafasha guhunga. Nta kindi baba batinya, baba bafite impungenge ko amatora azarangwa n’imvururu, amaraso akameneka. Kandi ni nako bikunze kugenda, kenshi abaturage ntibumvikana k’uwatowe, maze bakegura intwaro.

Mu Rwanda rero siko bimeze. Mu gihe hasigaye amezi 4 gusa ngo habe amatora rusange, ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’aya Perezida wa Repubulika, abaturage barumva ahubwo uwo munsi w’ubukwe ubatindiye. Ku Banyarwanda benshi, si itariki y’amatora, ahubwo ni umunsi w’ibirori byo kuvugurura igihango bafitanye na Paul Kagame, bahaye icyivugo cy’INTORE IZIRUSHA INTAMBWE.

Icyari gihangayikishije kwari ukwibaza niba umugabo w’ibigwi, Paul Kagame, azemera gukomeza inshingano. Ubu imitima iri mu gitereko, nyuma y’aho tariki 09 Werurwe 2024, yemereye guhamya isezerano ryo gukomeza kuyobora Abanyarwanga mu rugendo rwo kubaka uRwanda rutubereye twese.

Si amatora nk’ayo twumva ahandi. Bimwe byo gusimburana ku ntebe by’umuhango, ibi bamwe bitiranya na demokarasi, kabone n’iyo rubanda rwaba ruzi neza ko rutoye udashoboye.

Si bimwe byo gutora ubwoko, idini cyangwa akarere, hagatsinda bitewe n’ubwinshi bw’abayobye. Aba ntibatinda kubona ko bibeshye, ko batoye izuru cyangwa inkomoko, aho gutora ibitekerezo byubaka.

Nyuma y’amacakubiri yanavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda twahinduye imyumvire, ubu amahitamo yacu arasobanutse. Tuyoborwa n’ utugaragarije ko inyungu zacu zisumba kure ize bwite.

Duhitamo urajwe ishinga no kunga Abanyarwanda, uwahisemo gukorera mu mucyo, uwashyize imbere umutekano wacu, uwaduhaye agaciro, uw’imvugo yabaye ingiro. Uwo rero ni Paul Kagame, wadushubije ijabo n’ijambo!

Ngiyo impamvu ntabyita amatora, kuko hatoranya abagorwa n’amahitamo.Twe si uko, uwaduhaye byose turamusanganywe. Kuki twagerageza abandi, ejo ugasanga baranaturumbiye, kandi dufite uwatweretse ko mu miyoborere adashakisha?

Tariki 15 Nyakanga rero si umunsi w’impaka. Ni umunsi ahubwo wa ya mpakanizi igira iti ” Kagame Paul wambereye akabando”.

Tuzavugurura igihango, Paul Kagame, akomeze ahangamura ibidukoma mu nkokora. Natwe tuzashimangira isezerano, ko tutazamutetereza mu kubaka u Rwanda rutera ishema abaruhekeye, rugatera ishyari abaruhekenyera amenyo.

2024-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Ibibazo by’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda bigiye kuvugutirwa umuti

Editorial 19 Aug 2019
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017
Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Icyegeranyo : URwanda rwifashe ku birenaba n’amahoro mu gihe Uganda ikomeje umurego mu gucudika na RNC

Editorial 11 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko
POLITIKI

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Editorial 25 Sep 2019
Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera
Amakuru

Areruya Joseph na Ingabire Diane begukanye isiganwa ryo Gukunda Igihugu ryazengurukaga Kimihurura ndetse na Remera

Editorial 31 Oct 2021
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere
Amakuru

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Editorial 14 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru