• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Tariki 2 Kamena 1994: Perezida Sindikubwabo yandikiye Mitterrand amusaba gukomeza gutanga inkunga

Editorial 02 Jun 2018 Mu Rwanda

Umunsi nk’uyu ni bwo uwari Perezida w’inzibacyuho, Sindikubwabo Théodore yandikiye Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, amushimira inkunga atahwemye guha u Rwanda ndetse amusaba ko yakomeza gutanga ubwo bufasha.

Icyo gihe ni bwo Guverinoma y’inzibacyuho yaguze na Misiri gerenadi 40,000 n’amasasu 300,000 byose bifite agaciro k’Amadolari y’Amerika 765,000.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo uwari uhagarariye FPR Inkotanyi yatangaje ko amasezerano yo guhagarika intambara atarimo kubahirizwa kuko Guverinoma ikomeje kwica.

Ibyo wamenya kuri Perezida Mitterrand n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida François Mitterrand yakunze gushyirwa mu majwi ku miyoborere idahwitse yateje ibibazo hirya no hino ku Isi, cyane cyane muri politiki ya Afurika, agaca agahigo mu ruhare akekwaho kuba yaragize mu gutererana Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu Rwanda.

Théodore Sindikubwabo

Manda ya nyuma ya Perezida Mitterand ni yo yahuriranye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, icyo gihe amakuru akanavuga ko yari atorohewe n’uburwayi.

Imyifatire ya Perezida Mitterand n’ubucuti bukomeye yari afitanye na Perezida Juvenal Habyarimana, bwatumye agira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gufasha leta ye gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo gutsemba Abatutsi.

Leta ya Mitterand yatanze intwaro zakoreshejwe muri Jenoside

Umuryango Survie (uharanira gusubiza u Burafaransa ku murongo, ukanarwanya ipfobya rya Jenoside) ugaragaza ko Capt Paul Barril wahoze ari umujandarume w’u Bufaransa, yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 1989, uyu Capt Barril yakoranaga n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, akagira umufatanyabikorwa wa hafi François de Grossouvre wari inkoramutima ya Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand (mu bijyanye na Politiki).

Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye na Guverinoma y’Abatabazi yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, amasezerano yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.

Muri ayo masezerano bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yariho icyo gihe yemeye kuzishyura u Bufaransa miliyoni 3 z’amadolari .

Abafaransa mu bwicanyi mu Bisesero

Nyuma ya Jenoside, ingabo z’u Bufaransa zashinjwe gutererana Abatutsi bicwaga mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse haboneka inyandiko zimenyekanisha ko Abacanshuro benshi b’Abafaransa bagaragaye mu misozi ya Bisesero hagati muri Gicurasi 1994, aho bari bagiye gushishikariza kumara Abatutsi bagera mu bihumbi 50 bari bahahuriye ndetse banagerageje kwirwanaho ariko biba iby’ubusa.

Zone Turquoise

Mu gihe ingabo z’Abafaransa zari zafashe uduce twa Cyangugu, Kibuye na Gikongoro nk’ututaraberagamo ubwicanyi, nta cyakozwe kugira ngo zikumire ubwicanyi ku Batutsi bahahungiraga.

Ndetse n’ubwo Radio RTLM yageraga muri ako gace kagenzurwaga n’Abafaransa, ntacyo izo ngabo zakoze ngo ziyikumire kandi yarakomeje gushishikashikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Abafaransa kandi ntibabashije gufata abari bagize guverinoma yakoze Jenoside bahungaga igihugu banyuze muri icyo gice cyiswe “Zone Turquoise” berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo yasabwaga gusobanura mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa icyo gihe yavuze ko izo ngabo nta bubasha zari zarahawe bwo gukora iperereza no gufata abanyabyaha.

Uruhare rw’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda rwanenzwe kenshi bitewe n’uburyo bitwaye mu gihugu, nyamara Perezida François Mitterand ntiyahwemye kuzishimagiza, avuga ko zarokoye ubuzima bw’ibihumbi by’Abanyarwanda.

 

François Mitterrand wari Perezida w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

 


2018-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Editorial 09 May 2017
ICC unhappy with the government of Kenya

ICC unhappy with the government of Kenya

Editorial 19 Sep 2016
Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Editorial 02 Jul 2021
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Editorial 28 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC
Amakuru

Rayon Sports na Luvumbu bambukanye 2022 ibyishimo, Haruna yerekeje muri Libya mu ikipe ya ‪ Al Ta’awon SC

Editorial 02 Jan 2023
Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024
Amakuru

Hatangajwe inzira ya Tour du Rwanda 2024 izatangira kuya 18 isozwe 25 Gashyantare 2024

Editorial 25 Nov 2023
Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?
POLITIKI

Ese koko abari inyuma ya propaganda zirwanya u Rwanda muri Uganda nabo bafite inkomoko mu Rwanda?

Editorial 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru