Teta Diana yanyuzwe cyane no kubona indirimbo ye “Velo” ikinwa kuri televiziyo mpuzamahanga kandi atarayitanzeyo.
Imwe muri ayo mateleviziyo ni NTV yo muri Kenya akaba ahamya ko atazi uburyo yagezeyo, ibi ngo bikaba bimwereka uburyo akazi akora gashimwa na benshi.
Teta avuga ko byamutunguye cyane biranamushimisha kugeza ubwo abisangiza inshuti n’abafana be ku mbuga nkoranyambaga hose.
Kanda hano urebe iyo ndirimbo
Ati “Byaranshimishije cyane binyereka ko umuziki Nyarwanda hari ahantu uri kugenda ugera, by’umwihariko kuba indirimbo yanjye yakinwa kuri ayo ma televiziyo. Numvise binshimishije cyane, cyane ko ntazi ngo yageze hariya gute, ntabwo nigeze nyijyanayo, nanjye naratunguwe.”
Yakomeje agira ati “Yangezeho nanjye ndatungurwa ngerageza no kubisangiza ku mbuga nkoranyambaga hose nyine nk’umuntu wishimiye icyo kintu.”
Teta avuga ko kuba ari umugisha w’Imana n’abantu bamufasha bituma agera ku byo ageraho.
Yagize ati “Ni wa mugisha, ni Imana yonyine imfasha n’abantu kuko ntabwo ari njye ukora gusa n’abandi barakora…”
Ibi byahaye Teta icyizere ko mu myaka itanu azaba amaze kugera ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Mu myaka itanu nzaba ndi hit. Nzaba ndi kure…kuzabigeraho, ibitekerezo umuntu aricara akarota, nta kintu ushobora kugeraho utarigeze ukirota. Mu myaka ibiri gusa maze, aho maze kugera binyereka ko mu myaka itanu ngomba kuba ndi ku rwego mpuzamahanga.”
M.Fils