Umuhanzi The Ben avuga ko we na Meddy ubwo bajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahisemo gusigarayo ku bw’impamvu yita zabo bwite baganiriyeho bombi bakazemeranyaho.
Ibi, The Ben yabivuze akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku gitaramo yajemo mu Rwanda cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu muhanzi, wari umaze imyaka irenga 6 aba muri Amerika, kuko yagiyeyo tariki 4 Nyakanga 2010, akigera mu Rwanda, yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe n’itangazamakuru haba kuri we no kuri mugenzi we Meddy bajyanye muri Amerika.
Yasubizaga itangazamakuru avangavanga indimi cyane, avuga ahanini mu Kinyarwanda ariko agakoresha Icyongereza n’Igifaransa gike gike.
Impamvu yatorotse u Rwanda…
Ku kibazo yagarutseho cyane cyamubazaga impamvu yahisemo kuguma muri Amerika, The Ben yagisubije adashaka kugira byinshi yerura.
Yagize gusa ati “Twahisemo gusigara ku bw’impamvu zanjye; hagati yanjye na Meddy ariko nyine byari ikosa. Ntabwo twigeze tuvuga ko bitari ikosa, ariko bitewe nuko dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakiriye none ngarutse mu rugo.”
Ati “Turi mu Isi y’ibyemezo nakwita bihutiyeho, ushobora kwihuta cyane ugahita ufata icyemezo ariko amaherezo iyo ufite umubyeyi mwiza agera aho akakwemerera kugaruka ari cyo gihugu cyanjye.
The Ben ariko yagaragaje ko muri icyo gihe cyose bari hanze bakomeje kugaragaza gukunda igihugu no gukora ibikorwa bibahuza n’abafana bo mu Rwanda, akerekana ko nubwo bari muri Amerika umutima wari iwabo.
Ati “Niba mwarakurikiranye mwese, twebwe turi abana b’Igihugu. Kuva ku munota twasohotse mu gihugu kugeza ku iherezo nta na rimwe twabaye abandi bantu. Icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu utari uwo ndiwe kuko ndi umunyarwanda nta kindi kintu cyambuza kuba we. ”
Ubwambuzi yarezwe muri Video ya Habibi…
Mu gihe kigera ku masaha hafi atatu, The Ben yanabajijwe ibibazo byinshi ariko atinda ku cy’ubwambuzi aheruka gushinjwa n’uwitwa Ganza Innocent uvuga ko yakoreshejwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Habibi ariko ntagaragare isohotse.
The Ben kuri iki yavuze ko byumvikanye nabi ko gukorana n’uyu Ganza byafashwe ukutariko. Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe ukorana n’umuntu we afite izindi ntego ze. Rero mwakorana ayo mahirwe ukayahinduramo ikindi kintu kibi kugira ngo uvemo undi muntu uvugwaho cyane.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko uyu musore atari kwitirirwa ko ari we wayoboye iyi Video nk’uko we yabyifuzaga. The Ben yavuze ko Ganza yakoresheje ubutumwa yahimbye agashaka kumwangiririza izina, ati “Uriya mwana twakoranye yafashe ubutumwa avuga ko nabumwoherereje butari bwo, afata za Emails avuga ko nazimwoherereje kandi ntabwo nigeze nzimwoherereza zose azihimbye.”
The Ben yavuze ko mu gihe ibi birego byasohokaga, we yahisemo guceceka, ntagire byinshi kuko ngo yari kuba aguye mu mutego w’uwamuregaga. Yagize ati “Intego ye muri we ni uko nari kuza nanjye nkagira icyo mvuga, murabyuma? Ariko njye ntabwo nigeze nkora ibyo ngibyo kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba ricyishe isuka, nahisemo kutavuga. Burya icyiza kandi kibaho ni uko ukuri burya ntabwo kwihishira amaherezo kujya hanze.”
Ku ruhande rwa EAP…
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters bateguye iki gitaramo gifungura umwaka yavuze ko byose biri mu buryo.
Yasobanuye ko impapuro zibemerera kugitegura zose bazibonye ndetse ko n’abahanzi bazacyitabira bahari nta kibazo.
Yagize ati “Uko turi gutegura iki gitaramo ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda gusa nk’uko mubizi. Nk’igitaramo gitangirira ibindi byose mu mwaka nta kabuza 100% kigomba kuba kandi kigomba kuba cyiza kuko turi kugitegura ku rwego rwo hejuru natwe kugira ngo abanyarwanda babone ahantu umuziki wacu ugeze n’ingufu ufite.”
Uretse The Ben muri iki gitaramo hazaririmbamo Yvan Buravan, Charly &Nina na Bruce Melody.