• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»The Ben aratangaza ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

The Ben aratangaza ko we na Meddy bahisemo gusigara muri Amerika ku mpamvu zabo bwite

Editorial 25 Dec 2016 IMIKINO

Umuhanzi The Ben avuga ko we na Meddy ubwo bajyaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahisemo gusigarayo ku bw’impamvu yita zabo bwite baganiriyeho bombi bakazemeranyaho.

Ibi, The Ben yabivuze akigera i Kigali kuri uyu wa 24 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku gitaramo yajemo mu Rwanda cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera.

Uyu muhanzi, wari umaze imyaka irenga 6 aba muri Amerika, kuko yagiyeyo tariki 4 Nyakanga 2010, akigera mu Rwanda, yasubije byinshi mu bibazo yabajijwe n’itangazamakuru haba kuri we no kuri mugenzi we Meddy bajyanye muri Amerika.

Yasubizaga itangazamakuru avangavanga indimi cyane, avuga ahanini mu Kinyarwanda ariko agakoresha Icyongereza n’Igifaransa gike gike.

Impamvu yatorotse u Rwanda…

Ku kibazo yagarutseho cyane cyamubazaga impamvu yahisemo kuguma muri Amerika, The Ben yagisubije adashaka kugira byinshi yerura.

Yagize gusa ati “Twahisemo gusigara ku bw’impamvu zanjye; hagati yanjye na Meddy ariko nyine byari ikosa. Ntabwo twigeze tuvuga ko bitari ikosa, ariko bitewe nuko dufite umubyeyi mwiza ari cyo gihugu baranyakiriye none ngarutse mu rugo.”

Ati “Turi mu Isi y’ibyemezo nakwita bihutiyeho, ushobora kwihuta cyane ugahita ufata icyemezo ariko amaherezo iyo ufite umubyeyi mwiza agera aho akakwemerera kugaruka ari cyo gihugu cyanjye.

The Ben ariko yagaragaje ko muri icyo gihe cyose bari hanze bakomeje kugaragaza gukunda igihugu no gukora ibikorwa bibahuza n’abafana bo mu Rwanda, akerekana ko nubwo bari muri Amerika umutima wari iwabo.

Ati “Niba mwarakurikiranye mwese, twebwe turi abana b’Igihugu. Kuva ku munota twasohotse mu gihugu kugeza ku iherezo nta na rimwe twabaye abandi bantu. Icyo nemeranya n’umutima wanjye ni uko nta na rimwe nigeze nifuza kuba undi muntu utari uwo ndiwe kuko ndi umunyarwanda nta kindi kintu cyambuza kuba we. ”

Ubwambuzi yarezwe muri Video ya Habibi…

Mu gihe kigera ku masaha hafi atatu, The Ben yanabajijwe ibibazo byinshi ariko atinda ku cy’ubwambuzi aheruka gushinjwa n’uwitwa Ganza Innocent uvuga ko yakoreshejwe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Habibi ariko ntagaragare isohotse.

The Ben kuri iki yavuze ko byumvikanye nabi ko gukorana n’uyu Ganza byafashwe ukutariko. Yagize ati “Rimwe na rimwe hari igihe ukorana n’umuntu we afite izindi ntego ze. Rero mwakorana ayo mahirwe ukayahinduramo ikindi kintu kibi kugira ngo uvemo undi muntu uvugwaho cyane.”

Uyu muhanzi yasobanuye ko uyu musore atari kwitirirwa ko ari we wayoboye iyi Video nk’uko we yabyifuzaga. The Ben yavuze ko Ganza yakoresheje ubutumwa yahimbye agashaka kumwangiririza izina, ati “Uriya mwana twakoranye yafashe ubutumwa avuga ko nabumwoherereje butari bwo, afata za Emails avuga ko nazimwoherereje kandi ntabwo nigeze nzimwoherereza zose azihimbye.”

The Ben yavuze ko mu gihe ibi birego byasohokaga, we yahisemo guceceka, ntagire byinshi kuko ngo yari kuba aguye mu mutego w’uwamuregaga. Yagize ati “Intego ye muri we ni uko nari kuza nanjye nkagira icyo mvuga, murabyuma? Ariko njye ntabwo nigeze nkora ibyo ngibyo kuko ibuye ryagaragaye ntabwo riba ricyishe isuka, nahisemo kutavuga. Burya icyiza kandi kibaho ni uko ukuri burya ntabwo kwihishira amaherezo kujya hanze.”

Ku ruhande rwa EAP…

Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promoters bateguye iki gitaramo gifungura umwaka yavuze ko byose biri mu buryo.

Yasobanuye ko impapuro zibemerera kugitegura zose bazibonye ndetse ko n’abahanzi bazacyitabira bahari nta kibazo.

Yagize ati “Uko turi gutegura iki gitaramo ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi b’Abanyarwanda gusa nk’uko mubizi. Nk’igitaramo gitangirira ibindi byose mu mwaka nta kabuza 100% kigomba kuba kandi kigomba kuba cyiza kuko turi kugitegura ku rwego rwo hejuru natwe kugira ngo abanyarwanda babone ahantu umuziki wacu ugeze n’ingufu ufite.”

-5159.jpg

Uretse The Ben muri iki gitaramo hazaririmbamo Yvan Buravan, Charly &Nina na Bruce Melody.

2016-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Editorial 26 Jun 2025
Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-2024

Editorial 25 Jul 2023
Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi

Editorial 29 Sep 2023
As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

As Kigali igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro isezereye Police FC ku bitego 3-2 mu mikino yombi

Editorial 18 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo
INKURU NYAMUKURU

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019
Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Editorial 02 Mar 2020
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru