Umunyemari Rujugiro ubu ari mu manza nyuma yaho atetse umutwe bikamenyekana ko umuzigo (container) urimo ibyuma by’ uruganda rw’itabi waburiwe irengero ugeze hagati ya Sudani na Uganda, ahitwa i Beyi.
Aya makuru y’ibanga aturuka muri Uganda, aravuga ko rwambikanye hagati ya Rujugiro n’umushoramali w’umunya Swaziland akanaba nyiri Bank Letshego. Uyu munyemali ni inshuti magara ya Perezida Zuma, ari nawe uri kumufasha ngo arebe ko yagaruza akayabo k’ amadorali yahaye Rujugiro uri kumutekera umutwe, amubeshya ko container yiburiwe irengero.
Rujugiro, wahunze igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’2011, ajya kwifatanya n’abarwanya leta y’u Rwanda asanzwe ariwe nyiri PanAfrican Tobacco Group, akaba aherutse gutungura abantu ubwo yatangaza ko agiye kubaka uruganda rw’itabi, ahitwa Arua mu majyaruguru y’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda, rukazatwara akayabo ka miliyoni 20 z’amadolari.
Icyaje gutangaza abantu ni uko mugihe hashize amezi abiri gusa kuri ubu Rujugiro yatangiye kuburana na Sosiyete yatsemo ubwishingizi bw’imizigo muri Uganda, asaba kwishyurwa miliyoni 14 z’amadolari. Aya makuru uwayaduhaye ahamya ko yiboneye ubwe , abashinzwe ubucuruzi bwa Rujugiro muri Uganda, muri imwe mu ma Sosiyete y’Ubwishingizi bakora imenyakanisha (declaration) ko ibintu bye byibiwe munzira, ndetse ko n’ ikamyo isanzwe ipakira imizigo iremereye yarimo ibyo ibyuma by’amamashini y’uruganda rw’Itabi byajyaga Arua, bifite agaciro ka Miliyoni 14 z’Amadorali y’Amerika, byaburiwe irengero munzira ahitwa i Beyi, hagati ya Uganda na Sudan ndetse ko n’umushoferi wari utwaye iyo kamyo, akaba ataragaragara kugeza ubu.
Mu bucuruzi bwa Rujugiro yaranzwe n’ubuhemu no kunyereza imisoro ya Leta haba mu Rwanda no mu mahanga aho afite ubucuruzi bukomeye nko muri Afrika y’Epfo, Uganda n’ahandi.
Umunyemali Rujugiro aho yari Dubai
Icyaje kuba agahoma munwa ni igihe Perezida Kagame yahuraga n’abacuruzi bibumbiye muri RIG (Rwanda Investment Group) Rujugiro yari abereye Chairman, Perezida Kagame yaje gutanga igitekerezo asaba ko bakwishyira hamwe bagashaka umuti urambye w’ikibazo cy’ibura rya ciment mu gihugu, icyo igitekerezo cya Perezida Kagame cyari icyo gukuba inshuro esheshatu (6) umusaruro waturukaga mu ruganda rukora ciment arirwo CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi.
Uruganda CIMERWA rwagombaga kuva kuri toni 100.000 rukagera kuri toni 600.000 ku mwaka, mu gushakisha umuti w’ikibazo hagombaga gutumizwa imashini mu Bushinwa, Rujugiro yaje kwerekeza mu Bushinwa gushaka izo mashini zo kongera umusaruro w’uruganda, bamwe mu bacuruzi ba RIG, bagaragazaga ko mu Bushinwa, habonetse abazatanga izo mashini kuva kuri miliyoni 17, kugera kuri 20 z’amadorali y’Amerika .
Ariko Rujugiro yaje guca inyuma yigira mu Bushinwa agaruka avuga ko yabonye izo mashini kuri miliyoni 36 z’amadorali y’Amerika, avugako ntakundi byagenda zigomba kugurwa, ndetse atangira kwishyura atigeze avugana n’inama y’ubutegetsi ya RIG, kandi n’aho bari bumvikanye kugurira siho yagiye, ahubwo yigiriye aho we yari yapanze kuryamo icyacumi, ahita yishyura avance ingana na miliyoni 10.600.000 USD, asaga miliyari icyenda (9) uyavunje mu manyarwanda.
Izo mashini ntazageze mu Rwanda, kandi Ciment yari ihenze cyane, kuko Rujugiro yashakaga kwikubira iryo soko rya Ciment yaje guca inyuma afata za mashine igice cyose cy’uruganda rwagombaga kuzamura umusasuro wa CIMERWA, acyohereza I Burundi, acyubakamo ruganda rwe rwa ciment hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ahitwa Cibitoke, muri 80km uvuye I Rusizi mu Bugarama.
Rujugiro aba apanga kwiba ahantu hose
Si ibyo gusa kuko ubuhemu bwa Rujugiro ni bwinshi, muziko hari Projet yo gucukura Gaz methane mu kiyaga cya Kivu, iyi projet yari mu maboko ya RIG. Ariko Rujugiro yasize ayihombeje ubwo yaguraga icyuma cya fake kitari gifite ubushobozi bwo gukora ubushakashatsi mu kiyaga cya Kivu no gucukura Gaz Methane, arangije kubera gutinya ko ubuyobozi bw’igihugu buzabumenya, agambana n’aba techniciens icyo cyuma bakiroha mu Kivu saa munani zijoro kirarohama, bucyeye bajya muri SONARWA, kuko cyari gifite ubwishingizi. Muri SONARWA naho Rujugiro yari afitemo imigabane nibwo yasabye SONARWA kukishyura akubye inshuro ebyiri ayaguze cya cyuma bivugwa ko cyishyuwe akayabo ka ngana n’ibihumbi 700.000 byama Euro, nyuma yaho Rujugiro yari amaze gukuramo aye. Ubu uwo mushinga weguriwe Leta na’abandi bafatanyabikorwa ngo bazahure ibyo Rujugiro yasize yangije.
Cyiza Davidson