• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Nov 2017 Mu Mahanga

Imyaka myinshi irashize Koreya ya Ruguru irebana ay’ingwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’ibisasu bya kirimbuzi iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya gicura kikanagerageza, igikorwa gifatwa nk’icy’ubushotoranyi mu maso y’amahanga n’Umuryango w’Abibumbye.

Amerika nk’igihugu cy’igihangange, Perezida wayo aba afite ijambo rikomeye ku mwanzuro ushobora gufatwa wo gushyira iherezo ku kintu kidasanzwe cyabangamira umutekano w’abenegihugu.

Koreya ya Ruguru iyoborwa na Kim Jong-un umaze kugaragara nk’utavugirwamo, yakomeje ibikorwa byo kugerageza ibisasu bya kirimbuzi birimo na Missile zishobora kwambukiranya imigabane, binateye impungenge benshi ko mu gihe cyageragezwa hashobora kuvuka intambara ya gatatu y’isi.

Urugamba rw’amagambo hagati y’ibihugu byombi rwakomeje gututumba ariko ku ngoma ya Trump rwafashe umurego. Ubwo Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yateranaga ku munsi wayo wa mbete, Perezida Trump, yatangaje ko igihugu cye gishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru, igihe cyose bizaba bibaye ngombwa ko cyirwanaho cyangwa se kirengera bamwe mu nkoramutima zacyo ; aya magambo Koreya yayagereranyije nko kumva imbwa imoka.

Perezida Trump yagaragaje ko abakuru b’igihugu batatu bamubanjirije barimo William Jefferson Clinton [Bill Clinton] ; George W. Bush na Barack Obama bajenjekeye Koreya ya Ruguru ikomeza kwisanzura mu mugambi wayo wo gucura no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Perezida Trump waranzwe n’udushya kuva yarahirira kuyobora Amerika, yavuze ko azarwana uru rugamba kugeza arutsinze nk’uko The Independent dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Yagize ati “Gukomeza kwigira beza imbere y’umuntu wijanditse mu gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi ntibyigeze bitanga umusaruro mu myaka 25 ishize. Clinton yarananiwe, Bush arananirwa na Obama arananirwa ariko jye sinzananirwa.”
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo habagaho ihererekanyabubasha, Trump yaburiwe na Obama ko ikibazo cya Koreya ya Ruguru mu mugambi wayo w’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi kigomba kuza ku ikubitiro mu byo agomba kuzahangana na byo.

2017-11-02
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba

RwandAir iratangira gukorera ingendo i Cotonou vuba

Editorial 30 Aug 2016
Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Abasirikari ba Kenya bari baragiye mu butumwa bw’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba muri Kongo, batangiye kuva muri icyo gihugu

Editorial 03 Dec 2023
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016
Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Editorial 23 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila
HIRYA NO HINO

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

Editorial 14 Sep 2018
Abanyamakuru  ba Red Pepper  bazize kwandika  amabanga ya Museveni  bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika
ITOHOZA

Abanyamakuru ba Red Pepper bazize kwandika amabanga ya Museveni bateje uruntu runtu hagati ya Uganda na Amerika

Editorial 07 Dec 2017
Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Editorial 03 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru