Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye ko umuhungu we yahuye n’intumwa y’u Burusiya kandi yari yamwemereye kumuha amakuru kuri Hillary Clinton bari bahanganye mu matora y’umukuru
Ibi yabitangaje ku Cyumweru, nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye birimo CNN byari byanditse inkuru zivuga ko afite impungenge ko Donald Trump Jr ashobora kuzisanga mu mazi abira kubera inama yamuhuje n’umunyamategeko w’Umurusiyakazi, Natalia Veselnitskaya, ku itariki ya 9 Kamena 2016.
Abinyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko ibiri gutangazwa ko afite ubwoba ari ibinyoma, kandi umuhungu we nta kosa yakoze ubwo yajyaga guhura na Veselnitskaya mu nama yabereye muri Trump Tower.
Ati “Amakuru y’ibinyoma akomeje gutangazwa, inkuru z’impimbano ko mpangayikishijwe n’inama umuhungu wanjye Donald yagiriye muri Trump Tower. Iyi yari inama igamije kumuha amakuru ku muntu twari duhanganye, ibintu byemewe n’amategeko kandi bikorwa muri politiki zose, kandi ntacyo byatanze. Nta n’icyo nari mbiziho.”
Trump atangaje ibi mu gihe ubwo ibijyanye n’iyi nama byatangazwaga bwa mbere na New York Times, umuhungu we yashyize hanze itangazo avuga ko we na Veselnitskaya baganiriye kuri gahunda ya Amerika yo kurera abana baturutse mu Burusiya yari imaze iminsi ihagaritswe.
Nyuma y’aho ariko yaje kongera kuvuga ko yemeye guhura n’uyu Murusiyakazi amaze kumwemerera kuzamuha amakuru ashobora guhindanya isura ya Hillary Clinton wari uhanganiye na se umwanya w’umukuru w’igihugu.
Icyo gihe itangazamakuru ryavuze ko Trump utarahwemye guhakana ko yari azi iby’iyi nama ari we wabwiye umuhungu we ibyo yandika mu itangazo, nubwo yabanje kubihakana abanyamategeko be aje kwemeza ko ari ko koko byagenze.
Abasesenguzi ba politiki ya Amerika bavuga ko kuba Trump yemeye ko iriya nama yari igamije kubaha amakuru kuri Clinton ari ikimenyetso ko ibyatangajwe mbere byose ari ibinyoma.
Nubwo ari ibisanzwe ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu bakora iperereza ku bo bahanganye by’umwihariko mu gihe cyo kwiyamamaza, abahanga mu by’amategeko bavuga ko Trump Jr ashobora kugongwa n’itegeko ribuza kwakira amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro mu bihe by’amatora cyangwa ubugambanyi.
U Burusiya buvugwaho kuba bwarivanze mu matora ya Amerika yabaye mu Ugushyingo 2016 bugamije gufasha Trump, impande zombi zihakana ko bitigeze bibaho. Intumwa idasanzwe, Robert Mueller yahawe inshingano zo gukora iperereza no kurushaho gucukumbura niba ibivugwa koko ari ukuri.