• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Trump yashyize yemera ko Abarusiya bari bemeye gutanga amakuru kuri Clinton

Editorial 07 Aug 2018 POLITIKI

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeye ko umuhungu we yahuye n’intumwa y’u Burusiya kandi yari yamwemereye kumuha amakuru kuri Hillary Clinton bari bahanganye mu matora y’umukuru

Ibi yabitangaje ku Cyumweru, nyuma y’uko ibitangazamakuru bitandukanye birimo CNN byari byanditse inkuru zivuga ko afite impungenge ko Donald Trump Jr ashobora kuzisanga mu mazi abira kubera inama yamuhuje n’umunyamategeko w’Umurusiyakazi, Natalia Veselnitskaya, ku itariki ya 9 Kamena 2016.

Abinyujije kuri Twitter, Trump yavuze ko ibiri gutangazwa ko afite ubwoba ari ibinyoma, kandi umuhungu we nta kosa yakoze ubwo yajyaga guhura na Veselnitskaya mu nama yabereye muri Trump Tower.

Ati “Amakuru y’ibinyoma akomeje gutangazwa, inkuru z’impimbano ko mpangayikishijwe n’inama umuhungu wanjye Donald yagiriye muri Trump Tower. Iyi yari inama igamije kumuha amakuru ku muntu twari duhanganye, ibintu byemewe n’amategeko kandi bikorwa muri politiki zose, kandi ntacyo byatanze. Nta n’icyo nari mbiziho.”

Trump atangaje ibi mu gihe ubwo ibijyanye n’iyi nama byatangazwaga bwa mbere na New York Times, umuhungu we yashyize hanze itangazo avuga ko we na Veselnitskaya baganiriye kuri gahunda ya Amerika yo kurera abana baturutse mu Burusiya yari imaze iminsi ihagaritswe.

Nyuma y’aho ariko yaje kongera kuvuga ko yemeye guhura n’uyu Murusiyakazi amaze kumwemerera kuzamuha amakuru ashobora guhindanya isura ya Hillary Clinton wari uhanganiye na se umwanya w’umukuru w’igihugu.

Icyo gihe itangazamakuru ryavuze ko Trump utarahwemye guhakana ko yari azi iby’iyi nama ari we wabwiye umuhungu we ibyo yandika mu itangazo, nubwo yabanje kubihakana abanyamategeko be aje kwemeza ko ari ko koko byagenze.

Abasesenguzi ba politiki ya Amerika bavuga ko kuba Trump yemeye ko iriya nama yari igamije kubaha amakuru kuri Clinton ari ikimenyetso ko ibyatangajwe mbere byose ari ibinyoma.

Nubwo ari ibisanzwe ko abanyapolitiki bo muri iki gihugu bakora iperereza ku bo bahanganye by’umwihariko mu gihe cyo kwiyamamaza, abahanga mu by’amategeko bavuga ko Trump Jr ashobora kugongwa n’itegeko ribuza kwakira amafaranga cyangwa ikindi kintu cy’agaciro mu bihe by’amatora cyangwa ubugambanyi.

U Burusiya buvugwaho kuba bwarivanze mu matora ya Amerika yabaye mu Ugushyingo 2016 bugamije gufasha Trump, impande zombi zihakana ko bitigeze bibaho. Intumwa idasanzwe, Robert Mueller yahawe inshingano zo gukora iperereza no kurushaho gucukumbura niba ibivugwa koko ari ukuri.

2018-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Editorial 30 Nov 2017
Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Editorial 20 Jun 2019
Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Havugiyaremye Aimable Yagizwe Umushinjacyaha Mukuru

Editorial 29 Nov 2019
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Editorial 14 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero
HIRYA NO HINO

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Editorial 26 Sep 2018
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC
ITOHOZA

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Editorial 04 Jan 2018
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League
Amakuru

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Editorial 21 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru