Tariki ya 22 Ukwakira 2024, umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Congo, uherutse kwandikira Perezida wa Angola, João Lourenço, umuhuza ku makimbirane hagati y’ u Rwanda na Congo ko yabafasha nabo akabahuza la leta y’ u Rwanda.
Iyi ni inama uyu mutwe wagiriwe na Leta ya Tshisekedi dore ko abategetsi benshi muri iki gihugu bavuga ko u Rwanda rugomba kuganira na FDLR niba bashaka ko Congo nayo iganira na M23.
Muri iyo baruwa bati:” Nyakubahwa Président João Manuel Gonçalves Lourenço Perezida wa Angola ukaba n’ umuhuza hagati y’ u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’ umuntu watoranijwe n’ umuryango b’ ibihugu by’ ubumwe bwa Afurika nk’ umuhuza hagati ya Repuburika ya Demokarasi ya Congo n’ u Rwanda, nka FDLR twasanze ubuhanga bwanyu ndetse no kwitanga kwanyu byakomeza kugira uruhare mu kugarura amahoro arambye mu karere k’ ibiyaga bigari bya Afurika, kuko twasanze ikibazo cy’ u Rwanda ari ikibazo cya Politike ari nayo mpamvu dushyira ibiganiro imbere kuruta gufata intwaro.
Kuba FDLR iri gusaba ibiganiro ni inama bagiriwe na Tshisekedi bafatanyije urugamba rwo kurwanya M23, kuri Tshisekedi niba u Rwanda rutagaira na FDLR ubwo na Congo ntizaganira na M23. Ibi ni kimwe mu mpamvu zidindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Iyo bigeze igihe cyo kurwanya uyu mutwe, Leta ya Congo ivugako uyu mutwe utakibaho ariko ukawusabira ibiganiro na Leta y’u Rwanda. Tshisekedi arabizi neza ko u Rwanda rutakwicarana n’abajenosideri, abikora kugirango asunike iminsi dore ko yatangije undi muvuno mushyashya wo guhindura Itegeko Nshinga
Mu buvugizi BBC Gahuza ntiyatanzwe mu gutangaza ibyiyi baruwa nk’umuzindaro wa FDLR. Si ubwa mbere FDLR isabye ibiganiro kuko byabaye kenshi mu myaka 30 ishize, ariko Leta y’u Rwanda ibibutsa ko nta biganiro n’abajenosideri, ko ushaka gutaha agomba gutaha, ariko abajenosideri ruharwa muri uyu mutwe bakabaca intege ngo batazasigara bonyine.
Kugeza uyu munsi abarwanyi basaga ibihumbi 12 bamaze gutaha ku bushake bakaba ubu babarizwa mu muryango nyarwanda harimo abo ku rwego rwa Jenerali, urugero rukaba Brig Gen Come Semugeshi.