Kuri uyu wa gatatu tariki 28 mata 2021 ni umunsi ntarengwa watanzwe n’ ubutegetsi bwa Malawi ngo impunzi zose z’abanyamahanga ziri muri icyo gihugu zibe zasubiye mu nkambi, kuko ziteza umutekano muke aho zinyanyagiye mu mijyi nka Lilongwe, Mzuzu na Blantyre, bitaba ibyo zigasubira mu bihugu byazo. Ibi izo mpunzi ntizibikozwa, kuko ngo ubuzima bwo mu nkambi bugoye cyane.
Urugero ngo ni inkambi ya Dzaleka ifite ubucucike burenze urugero, kuko ubu irimo umubare w’impunzi ukubye kane uwo yagombye gucumbikira.
Nubwo ariko izo mpunzi zitwaza ubuzima bubi mu nkambi, ababikurikiranira hafi bemeza ko abenshi ari abatinya gutaha kubera ibyaha basize bakoze iwabo. Dore nk’ubu mu barebwa n’icyemezo cya Leta ya Malawi, harimo Abanyarwanda babarirwa hagati y’ ibihumbi icumi(10.000) n’ibihumbi umunani(8.000), hafi ya bose bakaba ari abajenosideri cyangwa abandi bashakishwa n’ubutabera, kubera amahano basize bakoze mu Rwanda.
By’umwihariko iri tegeko ryo gusubiza impunzi mu nkambi ku bubi na bwiza, ryakuruye ikidodo mu mpunzi z’Abanyarwanda, ndetse zimwe zitangira gutega amatwi abazishishikariza kwerekeza mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR na FLN, n’indi iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru yizewe aratumenyesha ko intumwa za Kayumba Nyamwasa arizo zabanje kongoshyoshya izo mpunzi, dore ko atari n’ubwa mbere zishuka impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino, cyane cyane muri Afrika y’amajyepfo, izo mpunzi zikisanga mu bizima burutwa n’urupfu. Magingo aya rero abagaragu ba Nyamwasa ngo barahihibikana, bashishikariza impunzi ziri muri Malawi kwanga kujya mu nkambi, ahubwo zikaboneza muri RNC, aho zizezwa ibitangaza nyamara bizabaviramo kwicuza gukomeye, nk’uko byagendekeye abazibanjirije.
Ayo makuru akomeza avuga kandi ko muri Malawi ubu hari n’abandi bantu basanzwe bazwi ko bakorana na FLN,FDLR, CNRD n’ utundi dutsiko tw’ abicanyi ruharwa. Abo bagome rero ngo bitwikira ijoro bakaremesha utunama tugamije gushukashuka izo mpunzi.
Nta gihe Leta y’u Rwanda idahamagarira buri Munyarwanda w’impunzi gutaha, kandi ibihumbi by’abumvise impanuro bataha buri munsi, ubu baratekanye mu gihugu cyabo. Abafite icyo bikeka nabo bakomeje kwerekwa ko nta cyiza cy’ubuhunzi, bagirwa inama yo gutaha bakaburanishwa mu mucyo, cyane ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.
Rushyashya nayo ntiyahwemye kuburira abemera gushukwa n’imitwe yiterabwoba, kuko ari ukwicukurira imva. Abinangiye nibo badasiba kwicwa nk’udushwiriri mu bitero ingabo za Kongo zibagabaho buri munsi, abadapfuye bakamugara cyangwa bagafatwa mpiri. Twongeye rero kubwira izi mpunzi ziri muri Malawi kwima amatwi Kayumba Nyamwasa n’abandi ba rusufero bashaka kubamarisha, kuko nta kindi bazasanga muri iyo mitwe y’iterabwoba arutse urupfu n’ubundi bujyahabi, batazatinda kwicuza.
Amatwi arimo urupfu ngo ntiyumva, ariko amateka ntazaduhore ko twari tuzi akaga gategereje abo dusangiye Igihugu ntitubaburire.