• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Tuburire impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Malawi: Nimudakenga murisanga mu mutego mutindi wa Kayumba Nyamwasa n’abandi bagome, babashuka ngo mwigemurire urupfu mu mashyamba ya Kongo.

Editorial 27 Apr 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 mata 2021 ni umunsi ntarengwa watanzwe n’ ubutegetsi bwa Malawi ngo impunzi zose z’abanyamahanga ziri muri icyo gihugu zibe zasubiye mu nkambi, kuko ziteza umutekano muke aho zinyanyagiye mu mijyi nka Lilongwe, Mzuzu na Blantyre, bitaba ibyo zigasubira mu bihugu byazo. Ibi izo mpunzi ntizibikozwa, kuko ngo ubuzima bwo mu nkambi bugoye cyane.

Uyu ni Siwema Irambona, Afite imyaka 21 y’amavuko werekana impano ya Microsoft Nokia Lumia 540 mu mushinga wayo wo kuzamura itumanaho mu mpunzi

Urugero ngo ni inkambi ya Dzaleka ifite ubucucike burenze urugero, kuko ubu irimo umubare w’impunzi ukubye kane uwo yagombye gucumbikira.
Nubwo ariko izo mpunzi zitwaza ubuzima bubi mu nkambi, ababikurikiranira hafi bemeza ko abenshi ari abatinya gutaha kubera ibyaha basize bakoze iwabo. Dore nk’ubu mu barebwa n’icyemezo cya Leta ya Malawi, harimo Abanyarwanda babarirwa hagati y’ ibihumbi icumi(10.000) n’ibihumbi umunani(8.000), hafi ya bose bakaba ari abajenosideri cyangwa abandi bashakishwa n’ubutabera, kubera amahano basize bakoze mu Rwanda.

By’umwihariko iri tegeko ryo gusubiza impunzi mu nkambi ku bubi na bwiza, ryakuruye ikidodo mu mpunzi z’Abanyarwanda, ndetse zimwe zitangira gutega amatwi abazishishikariza kwerekeza mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR na FLN, n’indi iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru yizewe aratumenyesha ko intumwa za Kayumba Nyamwasa arizo zabanje kongoshyoshya izo mpunzi, dore ko atari n’ubwa mbere zishuka impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino, cyane cyane muri Afrika y’amajyepfo, izo mpunzi zikisanga mu bizima burutwa n’urupfu. Magingo aya rero abagaragu ba Nyamwasa ngo barahihibikana, bashishikariza impunzi ziri muri Malawi kwanga kujya mu nkambi, ahubwo zikaboneza muri RNC, aho zizezwa ibitangaza nyamara bizabaviramo kwicuza gukomeye, nk’uko byagendekeye abazibanjirije.

Ayo makuru akomeza avuga kandi ko muri Malawi ubu hari n’abandi bantu basanzwe bazwi ko bakorana na FLN,FDLR, CNRD n’ utundi dutsiko tw’ abicanyi ruharwa. Abo bagome rero ngo bitwikira ijoro bakaremesha utunama tugamije gushukashuka izo mpunzi.

Nta gihe Leta y’u Rwanda idahamagarira buri Munyarwanda w’impunzi gutaha, kandi ibihumbi by’abumvise impanuro bataha buri munsi, ubu baratekanye mu gihugu cyabo. Abafite icyo bikeka nabo bakomeje kwerekwa ko nta cyiza cy’ubuhunzi, bagirwa inama yo gutaha bakaburanishwa mu mucyo, cyane ko ukuboko k’ubutabera ntaho kutagera.

Rushyashya nayo ntiyahwemye kuburira abemera gushukwa n’imitwe yiterabwoba, kuko ari ukwicukurira imva. Abinangiye nibo badasiba kwicwa nk’udushwiriri mu bitero ingabo za Kongo zibagabaho buri munsi, abadapfuye bakamugara cyangwa bagafatwa mpiri. Twongeye rero kubwira izi mpunzi ziri muri Malawi kwima amatwi Kayumba Nyamwasa n’abandi ba rusufero bashaka kubamarisha, kuko nta kindi bazasanga muri iyo mitwe y’iterabwoba arutse urupfu n’ubundi bujyahabi, batazatinda kwicuza.

Amatwi arimo urupfu ngo ntiyumva, ariko amateka ntazaduhore ko twari tuzi akaga gategereje abo dusangiye Igihugu ntitubaburire.

2021-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Editorial 02 May 2021
Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Editorial 07 Feb 2017
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Editorial 29 Jun 2022
Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Editorial 25 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Rayon Sports yatsindiwe mu rugo na USM Alger muri CAF Confederation Cup

Editorial 19 Jul 2018
Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero
Mu Mahanga

Burundi: Abanyamahanga barimo umuzungukazi bafatiwe muri Rweru baburiwe irengero

Editorial 05 Nov 2018
Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha
Mu Rwanda

Uko Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije Umunsi w’Igitambo wa Eid Al Adha

Editorial 21 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru