Murwego rwo gukomeza kugeza kubasomyi bacu amakuru yabamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda. Hari umusomyi watwandikiye agira ati : uracukumbura musore, ariko wari watubwira uwitwa Matata joseph ? muheruka Belgique sinzi aho ageze arangwa n’urwango rukomeye kuri Leta iyobowe na FPR, arangwa n’ivanguramoko rikabije, apfobya akanahakana jenocide yakorewe abatutsi muzamushakeho amakuru nawe, murakoze kuri iyi nkuru icukumbuye.
Twabashakiye amakuru rero kuri uwo mugabo w’umuhezanguni, n’undi musomyi wacu waba azi umuntu ufite ibikorwa by’ubugambanyi kugihugu cyacu, cyangwa se ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yaturya akara.
MATATA Yosefu : Afite imyaka 64, ni umwe mu banyarwanda bavuza induru nyinshi mu gihugu cy ‘u Bubilgi. Mu Rwanda yahoze mu muryango waharaniraga uburenganzira bwa kiremwamuntu ARDHO yari yarashinzwe na Nkubito Yohani Maria Vianney, na ba Byabarumwanzi François. MATATA akomoka k’ Umunyekongo wakoraga mu birombe byacukuraga gasegereti i Rwinkwavu, na nyina w’umunyarwandakazi.
Yabanje gukora muri BNR, avuye kwiga muri COK ( College Officiel de Kigali, i Mburabuturo), ahaje guhinduka Campus ya Kaminuza.
Matata yajyaga anaririmba, indirimbo ya nyuma yatumye abireka burundu yayiririmbiye muri Centre Culturel y’Abafaransa yitwa « Nzasara ! ». Ubwo yateraga avuga ati « : Ndagukunda cyane », umugore akikiriza ati : » Nzasara ! » akigondora cyane kuri sene, n’uko abari muri salle babaha induru bati wasaze !
Matata, yaje kwirukanwa muri BNR, ahita afata icyemezo cyo kuva mu mugi wa Kigali , ajya gutura ku isambu i Kayonza. Aba umuhinzi – mworozi. Yosefu MATATA ni umuntu ushobora guhinduka mu kanya gato , aroye ahari indonke.
Muri 1990, inkotanyi ziteye, yafunzwe mu byitso, avamo arakarariye ubutegetsi bwa Habyarimana cyane. Yaje kujya mu muryango wa ARDHO umaze gushingwa, aba activiste mu kurwanya ubutegetsi bwariho.
Nyuma ya 1994, yari azi ko azabona umwanya mu buyobozi, ntibyagenda uko, kuko abifuje imyanya cyangwa ibihembo ko batagiye mu bwicanyi siko babibonye bose, kandi siko babaye abarakare. Ngirango gukora neza ni inshingano za muntu.
MATATA rero, kimwe n’abandi batabashije kwihanganira ubukene bwa nyuma ya Genocide, yafashe inzira ijya mu Bubiligi, agezeyo ati ndi umuntu w’uburenganzira bwa kiremwamuntu uhunze.
Abo bahabwa ubuhungiro vuba, ariko kuko hagombaga kuboneka icyo ahunga, ati ya Leta navugaga nabi ko ari abicanyi, burya naribeshyaga, navumbuye ko ije, ariyo yatumaga ubwicanyi bubaho, ni mumpe ubuhungiro maze ni nshira impumu nzabatekerereza ! Atangira atyo !
Nk’abandi biyita opposition y’abahutu bo hanze, ijambo ry’ibanze n’uko habayeho Genocide ebyeri. Iya Kabiri ngo yakozwe na FPR. Icyo nticyari igishya azanye, ahubwo yashyizeho akarusho, ati burya INTERAHAMWE zari ukubiri. Iza MRND z’abana beza b’ishyaka, n’iziyitaga zo z’abicanyi, ziganjemo abo FPR yohereje kujya bica abatutsi ngo bigerekwe ku bahutu.
MATATA yashinze ikintu kitwa Centre de Lutte contre l’Impunité et Injustice au Rwanda (CLIIR), anyuzamo ibyo bitekerezo, asabishamo n’amafaranga. Yagiye gutanga ubuhamya ARUSHA bwo gushinjura abajenosideri, ariko ubuhamya bwe babufashe nka distraction( kurangaza).
Matata Joseph
Avuga ko FPR yashinze za Syndicats de dilation( Udutsiko two guhimba abantu ibinyoma), ngo mu bahutu bo mu Rwanda n’abacika-cumu, ngo abo nibo bamarishirije abahutu mu buroko.
Akongera kandi ati, ingoma zose zabayeho mu rwanda zaba iza cyami, n’iza Repubulika zose zabanje, zashinze bene izo syndicat. We rero ngo Genocide n’imwe yishe abanyarwanda na n’ubu igikomeza. Rero ngo haragomba ingoma ye izaza itagira syndicats de dilation!
Matata agaragara cyane mu myigarambyo yose no mu bikorwa byose bituka ubutegetsi bwa Kigali, dore ko ari ko abwita, ariko abantu bakuru cyangwa biyubashye, bamufata nk’uwasaze, aka ya ndirimbo ye.
Mu bamubonamo guta umutwe, harimo umuryango we, umugore n’abana be baba mu Rwanda.
Cyiza Davidson