• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Editorial 27 Jul 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubwo izahoze ari ingabo z’uRwanda, FAR, zatsindwaga, uyu Innocent Sagahutu yari afite ipeti rya captain. Yari icyegera cy’ukuriye itsinda ry’abasirikari bashaka amakuru yo ku rugamba (bataillon de reconnaissance).

Ubundi Sagahutu akomoka mu yahoze ari Komini Gisuma(Cyangugu), ariko urwango yari afitiye ubwoko bw’Abatutsi n’Abahutu bakomoka mu Nduga, rwamugize umutoni ku bikomerezwa byo mu kazu, bikomoka za Gisenyi na Ruhengeri

Ubu Captain Sagahutu ntagira isoni zo kwitwa” general” Sagahutu, azi neza ko nta rwego ruzwi rwamuzamuye mu ntera, uretse wa musazi Nahimana Thomas wikirigita agaseka ngo ni”perezida” wa guverinoma yo mu buhungiro.

Ibyo nta n’icyo bivuze ariko, kuko Sagahutu w’imyaka 62, yaba captain, yaba general, ntacyo byombi bimumariye, kuko bitamujije kuba yangara nka Gahini amaze kwica umuvandimwe we, Abeli.

Igisirikari cy’abajenosidri kimaze gutsindwa, Innocent Sagahutu yahungiye muri Zayire y’icyo gihe, Kenya na Swaziland( ubu ni Eswatini).

Mu kiganiro yagiranye kuri YouTube n’umurwayi wo mu mutwe, Flora Karenzi, nawe wiyita”minisitiri” muri leta ya Nahimana, Sagahutu yahishuye ko yaje kugera muri Danmark akoresheje impapuro z’impimbano (ubwe yise fake papers), ngo yacurishije muri Kenya.

Muri Danmark yabaye mu mujyi wa Skjern kuva mu mwaka w’ 1998 kugeza muw’2000, ubwo yatabwaga muri yombi, akajyanwa Arusha muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ICTR, akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rutonde rw’ibyaha 11 yarezwe, harimo ubufatanye mu gutoza Interahamwe
no kuziha intwaro, gutegeka abasirikari be kwica abatutsi n’abandi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana , barimo Minisitiri w’Intebe Agatha Uwiringiyimana n’abasirikari 10 b’Abababiligi bamurindaga.

Hari kandi kuba, mu gitondo cyo kuwa 07 Mata 1994, Sagahutu ubwe yarishe Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, amuziza kuba uwo musaza yaragiye arwanya ibyemezo bya Perezida Habyarimana, byabaga bibangamiye amasezerano y’amahoro y’Aruaha.

Ibi byaha byaramuhamye ndetse urukiko rw’ubujurire rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15, ijya kungana n’iyo yari amaze muri gereza, maze muw’2014 Cpt Sagahutu ararekurwa.

Muri ayo mateshwa ye na Flora Karenzi, Sagahutu yishongora avuga ko umusirikari ufite ipeti rya Captain ariwe wishe “umugambanyi” Kavaruganda. Ati:”Uwo mu captain [yanze kwerura ko ariwe wivuga] yambwiye ko mbere yo kwica Kavaruganda yamushinyaguriye cyane. Yamushoreye acyambaye imyenda yo kurarana, amubwira ngo naze ajye kurahiza Perezida mushya. Uwo musirikari yamwicanye umujinya nk’uwica umugambanyi koko”.

Kuba Capt Sagahutu yarakatiwe imyaka mike cyane ugereranyije n’ibyaha byamuhamye, nabyo bifite impamvu we ubwe yahishuye. Uretse kuba umucamanza Theodor Meron wo mu bujurire yari abogamiye bigaragara ku bajenosideri, no mu rwa mbere rw’iremezo hari abacamanza birengagije uburemere bw’ibyaha bya Sagahutu. Muri bo hari Juji Mehmet Güney wakomokaga muri Turkiya, kuva yakwakira idosiye ya Sagahutu akaba ngo yarakomeje kumwita “umwere” nk’uko Sagahutu abyivugira.

Sagahutu kandi avuga ko nubwo yageze muri Danmark mu manyanga, ariko ngo icyo gihugu kitamukuyeho amaboko, ahubwo cyakomeje fukurikiranira hafi urubanza rwe n’uko yafungurwa.
Ati:” Danmark yakomeje kumba hafi cyane, kandi byaramfashije. N’ikimenyimenyi buri cyumweru uhagarariye Danmark i Arusha yaransuraga, ndetse buri mwaka Danmark ikohereza abanyamakuru kumbaza uko urubanza rwanjye rwifashe”. Ubu buhamya bwa nyirubwite busobanuye neza uruhare Danmark yagize mu mikirize y’urubanza rwe.

Kuva muw’2014 afungurwa, kugeza muw’2021, kimwe n’abandi bajenosideri benshi, Sagahutu yabaga Arusha mu nzu yishyurwa na ICTR, kuko uretse uRwanda nk’igihugu kavukire, nta kindi gihugu na kimwe cyifuzaha kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira abagome bo ku rwego rw’abajenosideri.

Byaje kugera aho Tanzaniya nayo isaba ko bayivira ku butaka, cyane cyane muri Werurwe 2017, ubwo inzego z’umutekano z’icyo gihugu zafataga Sagahutu agerageza kwinjira rwihishwa mu Burundi, aho yagombaga kuva ajya mu burasirazuba bwa Kongo kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ibyo byatumye ICTR itangira kugira impungenge ku myitwarire y’abo Banyarwanda 8, igirana amasezerano na Niger yemeye ubakira, barimo na Capt Sagahutu.

Bakigera i Niamey muri Niger, abaturage bamenye ko bagiye guturana n’ abicanyi kabuhariwe, maze igitutu cyabo gituma Leta ya Niger yisubiraho, nayo isaba ko abo ba ruharwa bashakirwa ahandi bajya gutuzwa. Kugeza magingo aya isi yose yanze kubakira, birirwa bangara mu gihugu cy’abandi kitabifuza na gato ku butaka bwacyo.

Nta mupfu winukira koko. Nubwo babunza akarago, n’ubu abo bicanyi birirwa ku maradiyo n’imiyoboro y’ibigarasha n’abajenosideri, baririmba umugambi wo kugirira nabi uRwanda, ngo barakora politiki yewe! Sagahutu udashinga arashaka kubyina!

Innocent Sagahutu kandi yihinduye umuyisilamu by’ubutekamutwe. Asobanura ko ubwo yari muri Kenya muw’1998, aribwo yahinduye idini, abigiriwemo inama n’umujenosideri mugenzi we, Ngeze Hassan, kugirango bimworohere kubona imfashanyo y’ibiryo yatangwaga n’abayisiramu b’aho muri Kenya.

Burya amaraso arasama koko. Uretse kuba Sagahutu abayeho nk’utagira gakondo, n ‘umuryango we wamukuyeho amaboko. Yivugira ko umugore n’abana be 2 abaheruka kera cyane. Urugero atanga ni uw’umuhungu we w’imfura uba muri Danmark, ngo aheruka mu mwaka wa 2005.

Ubu uwo musore w’imyaka 32 akora akazi kamuhemba neza, k’itangazamakuru no gukina amafilimi, ku buryo atabuze ubushobozi bwo gusura se muri Niger. Ababana nawe baduhishuriye ko uko agenda akura, ari nako arushaho kumenya ukuri, ku buryo bigaragara ko yitandukanyije n’umubyeyi we w’inkoramaraso.

Nguwo Innocent Sagahutu wataye umutwe, ariko ngo akaba akiyumvamo imbaraga zo kugarura abajenosideri ku butegetsi mu Rwanda. Umushonji arota arya!

2024-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Abantu 9 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Burundi: Abantu 9 bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Editorial 20 May 2019
Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019
Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Nyuma y’isezererwa ry’Amavubi amakipe 18 yo yamaze kubona itike ya CHAN2023, Rayon Sports yasoje imikino mpuzamahanga ya gishuti inganya na Singida Bigstars

Editorial 05 Sep 2022
Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Burundi: Umuyobozi mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yishwe amaze gufatwa ku ngufu

Editorial 16 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura
INKURU NYAMUKURU

Imibanire y’uRwanda-Uganda: Ushobora guhisha ukuri ariko ntiwaguhindura

Editorial 08 Aug 2019
Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi
ITOHOZA

Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Editorial 17 Dec 2018
BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore
UBUKUNGU

BAD yageneye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 84.3 $ izateza imbere urubyiruko n’abagore

Editorial 27 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru