Mu matariki ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza 2018 habaye igitero mu karere ka Rubavu cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Uwari umuvugizi wa FDLR icyo gihe ariwe La Forge Bazeye Fils, amazina ye y’ukuri akaba ari Ignace Nkaka yatangarije Jean Claude Mulindahabi ko ari FDLR koko yagabye icyo gitero kandi ko FDLR ihagaze neza. Bazeye yavuzeko “ingabo za RDF zabateye muri Kongo barazirukankana kugeza ahitwa Rwerere”.
Iri jambo niryo Bazeye yavuze rya nyuma mu itangazamakuru nk’umuvugizi wa FDLR kuko nyuma y’icyumweru kimwe gusa hacicikanye amakuru avugako yafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye I Kampala aho bari batumiwe na Leta yicyo gihugu kugirango bihuze na RNC umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa babashe gukora umutwe umwe “ufite imbaraga”.
Bazeye La Forge Fils, yabaye umuvugizi wa FDLR mu mwaka wa 2009 asimbuye uwiyitaga Col Edmond Ngarambe ufite amazina y’ukuri ya Lt Col Habimana Michael wari ushinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana akamwica urwagashinyaguro. Lt Col Habimana Michael yafashwe mu gikorwa cya gisirikare cyari gihuriweho n’ingabo z’u Rwanda ndetse niza Kongo cyiswe UMOJA WETU maze yoherezwa mu Rwanda akaba afungiye muri Gereza ya Nyanza.
Nyuma yuko La Forge Bazeye Fils afashwe akoherezwa mu Rwanda, yashyikirijwe inkiko none muri iki cyumweru yasabiwe igifungo cya burundu n’ubushinjacyaha kubera ibyaha yakoreye mu mutwe wa FDLR.
Ubwo yisobanuraga, La Forge Bazeye Fils yagize ati: “Ndizeza Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko nazinutswe kuba nakongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, uwari Sauli ubu yahindutse Paulo.”
Ignace Nkaka waburanishijwe hamwe na Lt Col Jean Pierre Nsekanabo wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ignace Nkaka wiyise La Forge Bazeye Fils yongeye gutakambira urukiko avuga ko bamureka nawe agasubira mu buzima busanzwe kimwe n’abandi barwanyi bahoze muri FDLR. Ariko La Forge Bazeye yiyibagiza ko yari umwe mu bwonko bwa FDLR aho yabarizwaga mu gice gishinzwe icengezamatwara n’itangazamakuru.
La Forge Bazeye yamaze imyaka igera ku icyenda akora ibyaha bikurikira; ubugambanyi, kwica abantu, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile, kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba ku nyungu za politiki no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Yirirwaga kuri BBC Gahuzamiryango na VOA Kinyarwanda ashaka gutagatifuza umutwe wa FDLR yavugiraga. Imvugo ye mu rukiko ntabwo wayizera kuko La Forge Bazeye yari umunyabwenge dore ko Jenoside yabaye agiye kurangiza muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyakinama. Tubibutse ko La Forge Bazeye ari murumuna wa Col Nkundiye wari akuriye ingabo za ALiR zaje guhinduka FDLR mu mwaka wa 2000
Ubwo Gen Maj (Rtd) Paul Rwarakabije wari umuyobozi wa FDLR yafataga icyemezo cyo gutaha mu Rwanda akitandukanya n’ibikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda, yagiye ahamagara abayobozi batandukanye ba FDLR baba abagisivili cyangwa aba gisirikari.
Yahamagaye uwitwa La Forge Bazeye Fils amusaba kuva mubyo arimo undi aramusubiza ngo “wahisemo kuba umugambanyi, ntuzongere kumpamagara ukundi”
Rwarakabije ahamagaye Lt Gen Mudacumura, ntabwo Telephone yayitabye, yayihaye umunyamabanga we wihariye Col Sixbert undi ahita amutuka, aba bombi baguye mu gitero ingabo za Kongo zabagabyeho mu ijoro rya tariki ya 17 rishyira 18 Nzeli 2019.
Ibyo Bazeye atangaza mu rukiko bitandukanye nibyo yatangazaga akiri mu ishyamba ni isomo ku bakiri mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Kongo n’ahandi.