Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe n’isura ye ikangizwa, byaba byabonetse mu busitani bw’urugo rw’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turikiya, muri metero 500 uvuye ku nyubako akoreramo.
Sky News yatangaje ko yabonye amakuru ko uyu mugabo w’imyaka 59 amaze kwicwa, yakaswemo ibice ndetse n’isura ye ikangizwa bikomeye.
Ibi biravuguruza ibyari byatangajwe n’abayobozi muri Arabie Saoudite bari bavuze ko umubiri wa Khashoggi wazingiwe muri tapis, ugahabwa umuntu ngo awujyane ahandi, hagamijwe kuyobya ibimenyetso.
Khashoggi yaherukaga kugaragara mu ruhame ubwo yinjiraga muri Consulat ya Arabie Saoudite ku wa 2 Ukwakira. Bivugwa ko yaguye mu mirwano yabereyemo imbere.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Theresa May, yatangaje ko amakuru y’uko hari ibice by’umubiri wa Khashoggi byabonetse ateye inkeke.
Ati “Ahantu umubiri wa Khashoggi washyizwe ni ikibazo gikeneye igisubizo kandi dutegereje kumva ikizava mu iperereza ryimbitse rya Turikiya.”
Ibi byatangajwe nyuma y’ifoto igaragaza umwana wa Khashoggi witwa Salah Khashoggi, ari kumwe n’Umwami Salman wa Arabie Saoudite n’umuhungu we Mohamed bin Salman, ibwami muri Riyadh kuri uyu wa Kabiri.
Umuvandiwe wa Khashoggi witwa Sahel nawe yari ahari, bazaniwe ubutumwa bubihanganisha kubera urupfu rw’uwari umunyamakuru wa Washington Post.
Umwe mu nshuti z’umuryango yabwiye AP ko Salah yari yarabujijwe kuva mu gihugu kubera Se wanengaga ubutegetsi.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya yatangaje ko ubu bwicanyi bwapanzwe igihe kinini, anasaba ko abakekwaho kubugiramo uruhare baburanishirizwa muri Turikiya.
Abantu 18 bamaze gutabwa muri yombi barimo batatu bo muri Consulat na 15 bivugwa ko bageze Istanbul muri Turikiya batumwe kwica Khashoggi.