• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Editorial 01 Aug 2022 Amakuru, IMIKINO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Tuyisenge Jacques uheruka gutandukana n’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC, yamaze kwerekeza mu ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali ku masezerano y’umwaka umwe.

Uyu rutahizamu wifuzwaga n’amakipe atandukanye yo hanze y’u Rwanda ndetse nay’imbere mu gihugu arimo Police FC yafashe umwanzuro wo kujya muri AS Kigali kuri iki cyumweru nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe babinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Mu mafoto yashyizwe hanze Tuyisenge Jacques arimo gusinya ari kumwe n’umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, bagize bati “Duhaye ikaze Tuyisenge Jacques twasinyishije amasezerano y’umwaka umwe.”

Usibye uyu rutahizamu, AS Kigali ikaba yaranasinyishije rutahizamu bari basanganywe Shaban Hussein Shabalala wahawe amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere, uyu rutahizamu akaba ariwe wanatsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda iheruka ya 2021-2022, uyu yatsinze ibitego 15.

AS Kigali itozwa na Casa Mbungo Andre, iritegura gukina umukino wa Super Coupe uzayihuza na APR FC tariki ya 14 Kanama 2022, ni umukino uzabera kuri Sitade ya Huye yo mu ntara y’amajyepfo.

Ubwo impera z’icyumweru zasozwaga, hatanzwe ibihembo ku bakinnyi ndetse n’abatoza bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino wa 2021-2022 byateguwe na Hyper byitwa Hyper Footaball Awards 2022, muri ibyo bihembo ikipe ya APR FC yabyihariye ugereranyije n’andi makipe.

Ku ruhande rwa APR FC, Buregeya Prince watowe nka myugariro witwaye neza, Niyigena Clement atorwa nk’umukinnyi ukiri muto w’umwaka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre yahembwe nk’umunyezamu mwiza w’umwaka, aha hiyongeraho n’umutoza w’umwaka ari Adil Erradi Mohammed.


Mu bagabo kandi, Shabani Hussein Shabalala yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka, Bigirimana Abedi ahembwa nk’umukinnyi ukina mu kibuga hagati witwaye neza kurusha abandi naho Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yatowe nk’umukinnyi w’umunyarwanda ukina hanze witwaye neza.

2022-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Editorial 15 Feb 2018
Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Uganda: AIGP Kasingye wari umuvugizi w’Igipolisi cya Uganda yasimbujwe

Editorial 15 Nov 2017
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Abakinnyi 3 ba APR FC batijwe Marines FC, Bakame yasinyiye Bugesera FC mu gihe Bukuru yerekeje muri Rutsiro FC

Editorial 11 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo
Mu Mahanga

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Editorial 16 Jan 2016
Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani
ITOHOZA

Turikiya: Ibice by’umubiri w’umunyamakuru Khashoggi byabonetse mu busitani

Editorial 25 Oct 2018
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda
POLITIKI

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Editorial 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru