Twagirimana Boniface usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire, yatorotse Gereza ya Nyanza iri ahazwi nka Mpanga ari kumwe n’undi mugororwa mugenzi we.
Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye muri iki gitondo nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari.
Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Yari amaze imyaka 11 afunzwe.
Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yabwiye Itangazamakuru ko bishoboka ko aba bagororwa batorotse bakoresheje imigozi nubwo ntaho bayibonye.
Aba si abagororwa ba mbere batorotse iyi gereza kuko mu Ukwakira 2017, Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo nawe yatorotse.
Abajijwe ku ngamba zihari zo guhangana n’iki kibazo, SSP Sengabo yagize ati “Ni ikibazo turi gushakira umuti, yaba mu gushyiraho camera no kongera inkuta n’ibindi bikoresho by’umutekano.”
“Icyo dusaba ni uko uwababona yatanga amakuru bakagarurwa muri gereza nubwo inzego z’umutekano ziri kugerageza kubakurikirana ariko turasaba n’abantu kudufasha gutanga amakuru kandi bisanzwe bikorwa abantu bagafatwa.”
Uyu mugabo atorotse nyuma y’igihe kitagera ku kwezi Perezida w’ishyaka rye, Ingabire Victoire Umuhoza ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.
Ishyaka FDU Inkingi ryasohoye itangazo ryo ku jijisha rubanda rivuga ko ritewe impungenge n’iburirwirengero rya Visi-Perezida waryo Boniface Twagirimana wari ufungiye muri gereza ya Mpanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasinywe na Visi-Perezida wa 2, Justin Bahunga, iri shyaka rirasaba ubutegetsi gusobanura ibura rye.
Ingabire Victoire Umuhoza
Ntibishoboka, Sindikubyumva, Bishoboka Bite?
Boniface Twagirimana Yatorotse Gereza?
Yabaga Murigereza Mugiyecyose Ishyaka Ryacu Ryariryaramubuze?
Ahaaaaa Icyogukora Kiragaragaye
Bandora Charles
Uyu mugore Ingabire victoria, turasaba bakure impyisi mu ntama, nkuko Ndahiro Tom yabivuze
nanjye nyene ntabwo niyumvisha ukuntu bareka interahamwe yo kurwego rwo hejuru ngo ikore
ibyo yita politike yisanzuye,yewe ni burayi iyo batahuye umuntu nka ingabire, bahita bamuha akato,
mbega ntamahemo bamuha, kandi aguma akurikiranwa bya hafi.
Ntabwo numva FPR nzi uko ikingira igihugu, yabana na Ingabire, biransiga rwose, niba ari abagira
inama President, turasaba afate ibyemezo bifadika kuri uyo mugore, kandi mu rwego rwa politiki.
Sema Halelua
Cyangwa Bamwishe? Ingabirewe Uzakoriki?
Rebero Jeremy
Ingabire afite akazi kenshi ko kwamamaza Mushikiwabo no gusenya P5. Nta mwanya wo kwita kubya Bonifasi afite! Amaze kwumvisha abayoboke be “ndi umunyarwanda” n’akamaro kayo aho abonako n’ubwo wahotora cyanga wahonyora ikiremwamuntu ute, ariko uri umunyarwanda, ugomba gushyigikirwa mubyo ukora. Muri make “ndi umunyarwanda” ijye iza mbere ya “ndi umuntu”. Aha ati “bye-bye Kizito, byebye P5”. Yiyemeje kwerekana ukuntu Green Party ariyo ntambwe ya mbere Urwanda rwateye yuko ariyo opposition ikorana n’abandi banyarwanda. Kuriwe, ibikorwa byiza birimo biba! Mu minsi mike nawe araba ari muri ibyo bikorwa yita byiza.!
Bandora Charles
Kwemera ko Ingabire yigaragura mu banyarwanda, nukoreka rubanda, abaturage turasaba Leta ´n ´Inteka ishinga amategeko gukora ibikwiye kugira abantu nkabo ntibongere kugaragara mu ruhando rwa Politiki.
Muri Tanzaniya ntabwo yahabwa urubuga nahandi hose no mu bihugu byateye imbere, murebe uko ubufaransa
buri kuburagiza Lepen.