• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Editorial 08 Oct 2018 ITOHOZA

Twagirimana Boniface usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire, yatorotse Gereza ya Nyanza iri ahazwi nka Mpanga ari kumwe n’undi mugororwa mugenzi we.

Itoroka rya Twagirimana ryamenyekanye muri iki gitondo nyuma y’igenzura ryakozwe n’Ubuyobozi bwa Gereza bureba niba abagororwa bose bahari.

Uyu mugabo yatorokanye na mugenzi we witwa Murenzi Aimable wari warahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigambiriye kwica, akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Yari amaze imyaka 11 afunzwe.

Twagirimana we yari amaze igihe kigera ku mwaka afunzwe ariko ntiyari yagakatiwe n’inkiko ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Sengabo Hillary, yabwiye Itangazamakuru  ko bishoboka ko aba bagororwa batorotse bakoresheje imigozi nubwo ntaho bayibonye.

Aba si abagororwa ba mbere batorotse iyi gereza kuko mu Ukwakira 2017, Ntamuhanga Cassien wari muri dosiye imwe na Kizito Mihigo nawe yatorotse.

Abajijwe ku ngamba zihari zo guhangana n’iki kibazo, SSP Sengabo yagize ati “Ni ikibazo turi gushakira umuti, yaba mu gushyiraho camera no kongera inkuta n’ibindi bikoresho by’umutekano.”

“Icyo dusaba ni uko uwababona yatanga amakuru bakagarurwa muri gereza nubwo inzego z’umutekano ziri kugerageza kubakurikirana ariko turasaba n’abantu kudufasha gutanga amakuru kandi bisanzwe bikorwa abantu bagafatwa.”

Uyu mugabo atorotse nyuma y’igihe kitagera ku kwezi Perezida w’ishyaka rye, Ingabire Victoire Umuhoza ahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika.

Ishyaka FDU Inkingi  ryasohoye itangazo ryo ku jijisha rubanda rivuga ko ritewe impungenge n’iburirwirengero rya Visi-Perezida waryo Boniface Twagirimana wari ufungiye muri gereza ya Mpanga.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasinywe na Visi-Perezida wa 2, Justin Bahunga, iri shyaka rirasaba ubutegetsi  gusobanura ibura rye.

2018-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Editorial 05 Mar 2020
Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe

Editorial 10 Apr 2016
Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Umusirikari wa Kongo wari wasinze yisanze mu Rwanda afite intwaro

Editorial 26 Sep 2022
Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Editorial 22 Jan 2019

5 Ibitekerezo

  1. Ingabire Victoire Umuhoza
    October 8, 20182:30 pm -

    Ntibishoboka, Sindikubyumva, Bishoboka Bite?

    Boniface Twagirimana Yatorotse Gereza?

    Yabaga Murigereza Mugiyecyose Ishyaka Ryacu Ryariryaramubuze?

    Ahaaaaa Icyogukora Kiragaragaye

    Subiza
    • Bandora Charles
      October 9, 201812:12 pm -

      Uyu mugore Ingabire victoria, turasaba bakure impyisi mu ntama, nkuko Ndahiro Tom yabivuze
      nanjye nyene ntabwo niyumvisha ukuntu bareka interahamwe yo kurwego rwo hejuru ngo ikore
      ibyo yita politike yisanzuye,yewe ni burayi iyo batahuye umuntu nka ingabire, bahita bamuha akato,
      mbega ntamahemo bamuha, kandi aguma akurikiranwa bya hafi.
      Ntabwo numva FPR nzi uko ikingira igihugu, yabana na Ingabire, biransiga rwose, niba ari abagira
      inama President, turasaba afate ibyemezo bifadika kuri uyo mugore, kandi mu rwego rwa politiki.

      Subiza
  2. Sema Halelua
    October 8, 20182:37 pm -

    Cyangwa Bamwishe? Ingabirewe Uzakoriki?

    Subiza
    • Rebero Jeremy
      October 8, 20186:48 pm -

      Ingabire afite akazi kenshi ko kwamamaza Mushikiwabo no gusenya P5. Nta mwanya wo kwita kubya Bonifasi afite! Amaze kwumvisha abayoboke be “ndi umunyarwanda” n’akamaro kayo aho abonako n’ubwo wahotora cyanga wahonyora ikiremwamuntu ute, ariko uri umunyarwanda, ugomba gushyigikirwa mubyo ukora. Muri make “ndi umunyarwanda” ijye iza mbere ya “ndi umuntu”. Aha ati “bye-bye Kizito, byebye P5”. Yiyemeje kwerekana ukuntu Green Party ariyo ntambwe ya mbere Urwanda rwateye yuko ariyo opposition ikorana n’abandi banyarwanda. Kuriwe, ibikorwa byiza birimo biba! Mu minsi mike nawe araba ari muri ibyo bikorwa yita byiza.!

      Subiza
  3. Bandora Charles
    October 9, 201812:57 pm -

    Kwemera ko Ingabire yigaragura mu banyarwanda, nukoreka rubanda, abaturage turasaba Leta ´n ´Inteka ishinga amategeko gukora ibikwiye kugira abantu nkabo ntibongere kugaragara mu ruhando rwa Politiki.
    Muri Tanzaniya ntabwo yahabwa urubuga nahandi hose no mu bihugu byateye imbere, murebe uko ubufaransa
    buri kuburagiza Lepen.

    Subiza

Leave a Reply to Bandora Charles Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi
Mu Rwanda

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Editorial 04 Jan 2018
Andrew Muganwa yitabye Imana
ITOHOZA

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero
INKURU NYAMUKURU

Umurundikazi wiswe [Umunyarwandakazi] agahabwa amasaha 48 ngo abe avuye ku butaka bw’u Burundi yaburiwe irengero

Editorial 25 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru