Guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bw’u Bubiligi byasinye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyoni 120 z’amayero, ni ukuvuga asaga miliyari 121 Frw.
Iyi nkunga u Rwanda rwahawe ni impano izifashishwa muri gahunda z’iterambere mu myaka ya 2019-2024. Izibanda mu guteza imbere inzego zirimo ubuzima, ubuhinzi no guteza imbere imijyi.
Urwego rw’ubuzima ruzatangwamo miliyoni 45 z’amayero, ubuhinzi butangwemo miliyoni 30 naho guteza imbere imijyi bitware miliyoni 28 z’amayero mu gihe andi azakoreshwa mu gucunga neza umutungo wa Leta.
Mu rwego rw’ubuzima hazibandwa ku kwegereza abaturage serivisi z’imyororokere no kuboneza urubyaro, mu buhinzi hibandwe ku kongera umusaruro uva mu bworozi.
Mu bijyanye no guteza imbere imijyi, inkunga u Rwanda rwahawe izakoreshwa cyane cyane mu guteza imbere umujyi wa Rubavu, Musanze na Rwamagana.
Minitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, nyuma y’isinywa ry’aya masezerano kuri uyu wa Kabiri, yashimiye u Bubiligi kubw’iyo mpano, ashimangira ko izafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje.
Ati “Guverinoma y’u Rwanda ifata ubuzima, ubuhinzi n’iterambere ry’imijyi nk’inzego zikomeye zifite icyo zivuze kinini ku iterambere ry’u Rwanda nk’uko biri muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere. Kubw’ibyo rero iyi nkunga y’u Bubiligi ni intambwe igana imbere mu gushyira mu bikorwa intego twiyemeje.”
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Benoît Ryelandt yavuze ko isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ari ikimenyetso ko umubano wabyo ukomeje gutera imbere.
Yavuze ko ari ikimenyetso kije cyiyongera ku ruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel rwabaye muri uku kwezi, byombi byerekana ko u Bubiligi bufata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.
Yagize ati “Kuba hasinywe aya amasezerano byose byerekana ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi kandi udasanzwe w’u Bubiligi. Twishimiye gutangiza iyi gahunda nshya izakoreshwa mu nzego eshatu zizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza by’abanyarwanda.”
Amb. Ryelandt yavuze ko iyo nkunga ifite umwihariko wo kudakurirwaho imisoro. Ubusanzwe izindi nkunga zakurirwagaho imisoro, ni ukuvuga ari ibikoresho byaguzwemo na serivisi bizifashishwa mu mishinga iyo nkunga ikoreshwamo ubundi byakuriwagaho imisoro.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda yavuze ko impamvu batasabye gukurirwaho imisoro bagamije gushyigikira iterambere ry’ibyinjira mu isanduku ya Leta.
Mu nzego z’ubuhinzi n’ubuzima, u Bubiligi buzajya burekura amafaranga nyuma yo kugenzura uko aya mbere yakoreshejwe.
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu Kigo cy’ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga (Enabel).
Inkunga u Bubiligi buhaye u Rwanda ije nyuma y’indi yatanzwe mu 2011 ya miliyoni 160 z’amayero yakoreshejwe mu buzima , ingufu, ubuhinzi n’ibindi.