U Bufaransa bwemeje ko Ambasaderi wabwo muri Tanzania, Frédéric Clavier, anabuhagararira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Kuri uyu wa Gatanu, Ambasaderi Clavier yashyikirije Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri EAC , avuga ko u Bufaransa bubona inyungu nini mu gukorana n’imiryango y’uturere nk’uyu muryango ishyize imbere iterambere ry’abaturage.
Yagize ati “Imishinga y’ukwihuza kw’akarere isaba igihe kinini ariko mukeneye gukomeza kubaka umuryango ukomeye kandi uteye imbere.”
Clavier yashimye cyane intambwe imaze guterwa mu biganiro bihuza Abarundi, asaba ko ibiganiro bikomeza guhuza impande zose uko bishoboka.
Mfumukeko yashimye umubano uri hagati ya EAC n’u Bufaransa, avuga ko ubufasha bw’u Bufaransa buzatuma umuryango ugera ku ntego zawo.
Yagaragaje urugendo rumaze gukorwa na EAC rurimo gushyiraho amasezerano y’isoko rusange, guhuza za gasutamo n’amasezerano y’ifaranga rimwe. Mfumukeko yavuze ko impande zombi zizafatanya mu bijyanye n’ubuhinzi, ingufu, ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’igihe.