Ababyeyi bashaka kwita imfura yabo y’umuhungu ’Griezmann Mbappé’ bagiranye amahari n’abayobozi mu Bufaransa bituma hitabazwa amategeko.
Ubuyobozi bwahagaritse uyu muryango wise umwana wabo izina ry’abakinnyi bafashije Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ gutwara Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.
Uyu mwana wateje impagarara yavukiye mu Mujyi wa Brive mu Bufaransa mu ntangiriro za Ugushyingo 2018.
Ababyeyi be bafata izina ’Griezmann Mbappé’ nk’urwibutso ku mateka igihugu cyabo giheruka gukora.
Ni intsinzi bavuga ko yagizwemo uruhare n’intwari Antoine Griezmann w’imyaka 27 ukinira Atlético Madrid yo muri Espagne na Kylian Mbappé Lottin ufite 19 akaba abarizwa muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. Bombi batsinze ibitego bine mu Gikombe cy’Isi.
Amategeko y’u Bufaransa yemerera abayobozi guhindura amazina ashobora kugira ingaruka ku bana.
The Sun yanditse ko mu gihe abashinjacyaha bazasanga iri zina rishobora guteza ikibazo ku buzima bw’umwana, urukiko rw’umuryango ruzasaba ko risibwa mu gitabo ryabaruwemo, ababyeyi be bakarihindura.
Mu Ugushyingo uyu mwaka abayobozi bo mu Mujyi wa Dijon bahagarite umubyeyi washakaga kwita umwana we “Jihad.”
Yavugaga ko ari izina ridafitanye isano n’imyemerere y’Abarabu kuko risobanura kwigiramo ubushobozi bwo guhangana n’icyaha, ariko abayobozi barishidikanyaho bavuga ko rishobora gutuma ahohoterwa.