• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

U Bufaransa: Urukiko rwemeje kutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ku ruhare muri Jenoside

Editorial 22 Jun 2018 Mu Mahanga

Ubucamanza bw’u Bufaransa bwanzuye kuri uyu wa Kane ko butazakurikirana Padiri Munyeshyaka Wenceslas ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko Padiri Munyeshyaka wari ukurikiranyweho uruhare ku iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Sainte Famille i Kigali, ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ibyo aregwa.

Mu 2015 Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ariko Ihuriro ry’imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, CPCR, irakijuririra.

Abacamanza bari bafashe icyo cyemezo bavuga ko kuba Padiri Munyeshyaka atarabashije gutabara abari bahungiye kuri Paruwasi yakoragaho, ntibihagije gutuma akurikiranwaho uruhare muri Jenoside.

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Me Jean-Yves Dupeux yishimiye icyo cyemezo, ati “ Birenze no kugirwa umwere, bisobanuye ko nta cyo ashinjwa.”

Ku rundi ruhande, Alain Gauthier uyobora umuryango CPCR yatangaje ko batanyuzwe n’icyemezo gishimangira kudakurikirana mu butabera Padiri Munyeshyaka, bakaba bagiye gushaka uko bajurira mu Rukiko rusesa imanza mu Bufaransa.

Ubutabera bufashe icyo cyemezo nyuma y’imyaka myinshi Padiri Munyeshyaka ashinjwa ibyaha bya Jenoside.

Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zagaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.

Zanagaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri ya Rugenge.

Padiri Munyeshyaka w’imyaka 59 y’amavuko akorera akazi ka gisaseredoti mu Bufaransa.

2018-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Editorial 16 Jan 2016
Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Burundi: Hafashwe ibinyabiziga bivugwa ko ari ibya Hussein Radjabu byari kuzifashishwa mu guhungabanya referandumu

Editorial 11 May 2018
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Editorial 06 Feb 2017
Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Editorial 17 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani
INKURU NYAMUKURU

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Editorial 23 Sep 2019
APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0
Amakuru

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor
ITOHOZA

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Editorial 17 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru