Ubucamanza bw’u Bufaransa bwanzuye kuri uyu wa Kane ko butazakurikirana Padiri Munyeshyaka Wenceslas ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ko Padiri Munyeshyaka wari ukurikiranyweho uruhare ku iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Sainte Famille i Kigali, ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ibyo aregwa.
Mu 2015 Urukiko rwemeje ko rutazakurikirana Padiri Munyeshyaka ariko Ihuriro ry’imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, CPCR, irakijuririra.
Abacamanza bari bafashe icyo cyemezo bavuga ko kuba Padiri Munyeshyaka atarabashije gutabara abari bahungiye kuri Paruwasi yakoragaho, ntibihagije gutuma akurikiranwaho uruhare muri Jenoside.
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Me Jean-Yves Dupeux yishimiye icyo cyemezo, ati “ Birenze no kugirwa umwere, bisobanuye ko nta cyo ashinjwa.”
Ku rundi ruhande, Alain Gauthier uyobora umuryango CPCR yatangaje ko batanyuzwe n’icyemezo gishimangira kudakurikirana mu butabera Padiri Munyeshyaka, bakaba bagiye gushaka uko bajurira mu Rukiko rusesa imanza mu Bufaransa.
Ubutabera bufashe icyo cyemezo nyuma y’imyaka myinshi Padiri Munyeshyaka ashinjwa ibyaha bya Jenoside.
Impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Munyeshyaka, zagaragaza ko yagize uruhare mu gutegura Jenoside, akitabira inama zatumizwaga na Tharcisse Renzaho wari Perefe w’Umujyi wa Kigali, hamwe na Gen. Munyakazi wahamijwe uruhare muri Jenoside.
Zanagaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati ya Mata na Kamena 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato, akanagira uruhare ku bantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajya kwicirwa kuri Segiteri ya Rugenge.
Padiri Munyeshyaka w’imyaka 59 y’amavuko akorera akazi ka gisaseredoti mu Bufaransa.