Kuri uyu wa kane, umuhuza mu biganiro bihuza Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo Benjamin Mkapa, yabwiye abitabiriye ibi biganiro bimaze hafi ibyumweru bibiri , ko ababajwe no kuba ibi biganiro ntacyo bivuyemo nkuko byari byitezwe.
Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania, yavuze ko hari hitezwe hazavamo amasezerano y’amahoro agashyirwaho umukono n’impande zombi.
Mkapa yavuze ko abanyapolitike bitabiriye ibiganiro haribyo ubwabo batumvikanyeho , harimo kutumvikana ku byijyanye n’umugambi wo guhindura itegeko nshinga no gushyiraho leta y’inzibacyuho. Akaba yanakomeje avuga ko ari ngombwa ko impande zombi zikwiye kumvikana.
Mu bitavugwaho rumwe harimo ibyerekeye gufungura imfungwa za politike zafunzwe guhera muri 2015. Ikindi ni ikijyanye no gukuraho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi abatavugarumwe na leta, imbabazi rusange, kwaka intwaro abazitunze mu buryo bunyuranije n’amategeko harimo urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi “imbonerakure” n’ibindi bibazo byinshi bya politike mu Burundi.
Mkapa yatangaje ko nta mishyikirano yabayeho “Negotiation” ahubwo ibyo bamazemo iminsi byari ibiganiro “Dialogue” bigamije ko ababyitabiriye bagira imyumvire imwe ku bibazo bya politiki byugarije igihugu cy’u Burundi.
Kuri uyu wa gatanu nibwo hitezwe ko hashyirwa ku mugaragaro raporo y’ibyavuye muri ibi biganiro, rizanashyikirizwa umuhuza mukuru ariwe Perezida Yoweri Kaguta Museveni, wa Uganda kimwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.