U Burundi burataka igihombo nyuma yo kwimura inama y’abakuru b’ibihugu bigize Isoko rusange ry’ibihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika (COMESA) yagombaga kubera i Bujumbura.
Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Sindiso Ngwenya, aherutse kwandikira ibaruwa Minisitiri w’ubucuruzi mu Burundi amumenyesha ko inama yari iteganyijwe kubera i Bujumbura kuva tariki 1 kugeza tariki ya 10 Kamena 2018 itakibaye ahubwo yimuriwe i Lusaka muri Zambia muri Nyakanga kubera impamvu zitunguranye.
Ni ku nshuro ya kane iyi nama ya COMESA yimuwe. Yagombaga kuba yarabaye mu 2017 ariko yigizwa inyuma ishyirwa muri Gashyantare 2018 kuko nta bikorwa remezo bihagije byari byakabonetse i Bujumbura.
Inama yaje kongera kwigizwa inyuma ishyirwa muri Mata uyu mwaka ntibyakunda nabwo kuko hari indi nama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwelath yari iri kuba.
Minisitiri w’Ubucuruzi mu Burundi, Niyonkindi Jean Marie, yabwiye The East African ko igihugu cye kitaramenya impamvu inama yimuwe ndetse ikanahindurirwa aho yagombaga kubera.
Yanavuze ko iki cyemezo kizahombya byinshi u Burundi kuko bwari bumaze gushora amafaranga menshi [atavuzwe umubare] mu myiteguro.
COMESA ntacyo iratangaza ku mpamvu yimuye iyo nama ariko biravugwa ko hari bamwe mu bagombaga kuyitabira bagaragaje ko batizeye umutekano wabo i Bujumbura.
COMESA ni umuryango ugizwe n’ibihugu 19 washinzwe mu 1994.
Uwo muryango kuri ubu uyobowe na Perezida wa Madagascar, Hery Rajaonarimampianina, watangiye kuwuyobora muri 2016. Biteganyijwe ko agomba guhereza ubuyobozi Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi.
Iyi nama kandi iteganyijwe ni nayo igomba gutorerwamo Umunyamabanga Mukuru mushya usimbura Sindiso uzasoza manda ze ebyiri yemerewe.