Igihugu cy’u Burundi kiravuga ko inkunga y’indogobe, u Bufaransa buherutse guha abaturage mu Ntara ya Gitega ari nk’igitutsi ku Burundi nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Umwe mu bajyanama ba perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza akaba yatangaje ko imfashanyo y’indogobe 10 y’u Bufaransa ku baturage bo mu Ntara ya Gitega ari “nk’Igitutsi ku Burundi”.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba yategetse ko izi ndogobe zari zaje zivuye muri Tanzania, mu mugambi w’ishyirahamwe risanzwe rifasha abagore n’abana ngo zibafashe mu gutwara ibintu bikenewe mu buhinzi, gusenya, kuvoma n’ibindi.
Minisitiri w’ubuhinzi w’u Burundi, Deo Guide Rurema, akaba yasabye abayobozi ku nzego zo hasi gufasha gukura izo ndogobe zose mu baturage avuga ko zatanzwe binyuranyije n’amategeko yo gutanga inyamanswa.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko umuvugizi w’umukuru w’inteko ishinga amategeko, Gabby Bugaga, abinyujije kuri twitter, yagize ati: “U Bufaransa budufata nk’indogobe”.
Yakomeje abaza ati: “Tuvugishije ukuri, indogobe isobanura ikintu cyiza? cyangwa kibi?”
Naho ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Laurent Delahouse, yari yashimye uyu mugambi wo gutanga aya matungo yise imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser mu nyamanswa zose.
Yashimye uyu mugambi avuga ko amategeko yose yubahirijwe, ndetse akomoza ku mugambi nk’uyu watewe inkunga n’u Bubiligi mu Ntara ya Ruyigi, ariko ukaba utaranenzwe nk’uyu.
Ibiro ntaramakuru AFP bikaba bivuga ko umwe mu bahagarariye ibihugu by’u Burayi utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko u Burundi burimo burihimura ku Bufaransa kubera ibyo bwatangaje ku matora ya referandumu ku itegeko nshinga ryemerera perezida Nkurunziza kuzategeka kugeza mu 2034.