Abayobozi b’u Burundi batangaje ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 aho inzu z’urubyiniro ndetse n’izindi ziberamo ibikorwa byo kwishimisha zahagaritswe, ndetse n’imipaka ihuza iki gihugu n’ibindi bituranye nacyo yafunzwe. Ibi bibaye nyuma yuko muri icyo gihugu hagaragaye abantu benshi banduye, ndetse no mu mugi wa Bujumbura abaturage bakaba baragaragaye ari benshi bambaye udupfukamunwa, Utubari two twahawe amasaha yo gukora.
Abaturage baburiwe ko umuntu wese utazubahiriza aya mabwiriza azacibwa amafaraga cyangwa agashyikirizwa inteko. Ibi bibaye mu gihe abantu benshi banduye mu mugi wa Bujumbura. Nubwo u Burundi bwatangaje ko umurwayi wa mbere yagaragaye muri Werurwe 2020, ntabwo imibare igaragaza abarwayi ntabwo yigeze itangwa ku gihe na Minisitiri y’ubuzima. Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima igaragazako abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ari babiri naho abanduye bagera kuri 996.
Kuba u Burundi bwakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19, ni intambwe ishimishije cyane ko icyo gihugu cyari cyaremeje ko Imana itakwemera ko kigera mu gihugu cyabo. Guhera muri Werurwe 2020 uwari Perezida yanzeko abaturage Bambara udupfukamunwa, naho muri Gicurasi 2020, Perezida Nkurunziza nuwamusimbuye Evariste Ndayishimiye basuzuguye cyane iki cyorezo. Mu ijambo rye tariki ya 5 Mata 2020, Ndayishimiye yagize ati “Hari abaturanyi bifungiye mu mazu, ariko twebwe Imana yemeye ko duterana…..Imana ikunda u Burundi”
Nkurunziza yaje kwitaba Imana tariki ya 8 Kamena 2020, ariko bigirwa ibanga hafi iminsi itatu. Nubwo inzego za Leta zavuzeko ari umutima wahagaze, abenshi bemeje ko Nkurunziza yazize Covid 19, nyuma yahoo umugore we bimenyekanye ko yagiye kuyivuza muri Kenya igihe undi yapfaga.
Mu gihe isi yose yari yafashe ingamba zo kurwanya iki cyorezo, Nkurunziza we yakomeje kuzenguruka igihugu mu rwego rwo kwamamaza Ndayishimiye ndetse yitabira n’imikino. Yageze naho yirukana abahanga
Abahanga mu by’Ubuzima bishimiye ingamba nshya zafashwe na Ndayishimiye nubwo batinze aho bamwe batahwemye kugaragaza ko abayobozi b’u Burundi bazabazwa abaturage babo bahitanwe n’iki cyorezo kuko baba aribo nyirabayazana w’urupfu rwabo. Abahanga bakomeje kugaragaza ko nta gihugu cyarwanya icyorezo cya Covid 19 cyonyine mu gihe ibindi bijenjetse
Kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize, mu ishuri rya Mwaro habonetse abanyeshuri bane banduye Covid 19, ariko kuwa gatanu baba 32 aho abanyeshuri benshi biga baba mu kigo. Yaba abarimu cyangwa abanyeshuri muri iki kigo baratinya ko bandura mu minsi ya vuba. Uru ni urugero rumwe mu mashuri menshi ari muri iki gihugu.