• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Editorial 07 Aug 2016 IMIKINO

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kanama 2016 nibwo mu cyumba cy’inama cya MINISPOC habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyatanzwe n’akanama gashinzwe imigendekere myiza y’imikino ya gisirikare igiye kubera mu Rwanda kuva kuwa 8-16 Kanama 2016.

Muri iki kiganiro niho abanyamakuru babwiriwe uko imikino izagenda ndetse n’uburyo yateguwe mbere y’igihe ndetse n’icyo iyi mikino ya gisirikare igamije.

Mu busanzwe iyi mikino yari kuzitabirwa n’ibihugu bitanu (5) birimo u Rwanda ruzakira imikino, u Burundi, Uganda, Tanzaniya na Kenya.Igihugu cy’u Burundi nticyabashije kwitabira ku mpamvu abanyamakuru batangarijwe n’umugaba w’ingaba z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba.

-3516.jpg

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Parick Nyamvumba

“Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba bizitabira iyi mikino usibye igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi bavuze ko badashobora kwitabira iyi mikino.Bakimara kumenyeshwa igihe imikino izabera, bahise (Abarundi) bifuza ko irushanwa ryakwigizwa inyuma.Byabaye ngombwa ko ibindi bihugu bine (4) bisigaye byicara bikiga ku kibazo nyuma abanyamauryango bemeza ko nta mpamvu imikino yakwigizwayo ahubwo ko igomba kuba nta kabuza”

-3515.jpg

APR-FC

Gen Patrick Nyamvumba yakomeje avuga ko nk’u Rwanda bishimiye kwakira iyi mikino iri kuba ku nshuro yayo ya 10 kandi ko ikigamijwe ari ukunga ubumwe bw’abatuye akarere ka Afurika y’iburasirazuba ndetse ko aboneyeho no kubwira ibihugu byose biri mu Rwanda ko bihawe ikaze mu Rwanda.

Imikino ya Basketball, umupira w’amaguru, Handball, Kwiruka byose biri mu cyiciro cy’abagabo ndetse na Netball (Abakobwa), niyo mikino izakinwa muri irushanwa ribumbiye hamwe abakinnyi 500 baturutse mu bihugu bine (4).
Dore uko gahunda y’imikino yose iteye:

I.Umupira w’amaguru (Football)

Tariki 8/08/2016: Rwanda vs Kenya (Stade Amahoro, 16h00′-18h00′)
Tariki 10/08/2016:Uganda vs Tanzania (Stade ya Kigali, 17h30′-19h30′)
Tariki 12/08/2016:Kenya vs Tanzania (Stade ya Kigali, 17h30′-19-30′)
Tariki 14/08/2016:Rwanda vs Uganda(Stade ya Kigali, 15h00-17h00′)

Tariki 15/08/2016:Ikiruhuko ku makipe ariko herekanwa ibikorwa by’imico y’ibihugu biri mu marushanwa.

Tariki 16/08/2016:Kenya vs Uganda (Stade ya Kigali, 15h00-17h00′)
Tariki 17/08/2016:Tanzania vs Rwanda(Stade Amahoro, 12h30′-14h30′)

APR FC niyo izaserukira u Rwanda mu mupira w’amaguru
II.Basketball(Imikino yose izabera Petit Stade Remera)

Tariki 10/08/2016:Uganda vs Kenya (15h30′-17h00′), Rwanda vs Tanzania (17h30′-19h00′)

Tariki 12/08/2016:Uganda vs Rwanda (17h3’0-19h00)
Tariki 13/08/2016:Tanzania vs Kenya(17h30′-19h00′)
Tariki 14/08/2016:Rwanda vs Kenya (17h30′-19h00′)
Tariki 16/08/2016:Tanzania vs Uganda(17h00′-19h00′)
III.Handball(Imikino izakinirwa kuri sitade Amahoro)

Tariki 10/08/2016:Uganda vs Kenya(08h00-10h00′), Rwanda vs Tanzania (10h30′-11h30′)

Tariki 12/08/2016:Tanzania vs Uganda (08h00′-10h00′)
Tariki 13/08/2016:Uganda vs Rwanda(Uganda vs rwanda(10h30′-11h30′)
Tariki 14/08/2016:Tanzania vs Kenya (10h30′-11h30′)
Tariki 16/08/2016:Rwanda vs Kenya(08h00′-10h00′)
IV.Imikino yo kwiruka(Athletisme):

Kuwa 9 Kanama 2016 saa yine (10h00′) kugeza saa sita (12h00′) nibwo hazakinwa umukino wo kwiruka n’amaguru (Cross country) aho abasiganwa yaba abagabo n’abagore bazasiganwa ku ntera ya kilometero icumi (10 KM).Amarushanwa azabera muri IPRC-Kigali (Kicukiro).

V.Netball(Imikino izabera kuri sitade Amahoro)
Tariki 10/08/2016:Tanzania vs Uganda (14h00′-15h30′), Rwanda vs Kenya(16h00-16h30′)

Tariki 12/08/2016:Rwanda vs Tanzania (14h00′-15h00′)
Tariki 13/08/2016:Uganda vs Rwanda(14h00′-15h30′)
Tariki 14/08/2016:Tanzania vs Kenya (15h30′-16h30′)
Tariki 16/08/2016:Uganda vs Kenya (14h00′-15h30′)

2016-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Saba Robert uyoboye ba rutahizamu mu mu mwaka ushize w’imikino yerekeje muri AS Kigali avuye muri Kiyovu SC, Kalisa Rachid nawe yongerewe amasezerano

Editorial 09 Jul 2021
Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Editorial 09 Mar 2021
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 19 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyakenya yajyanye nyina w’imyaka 83 muri Kaminuza ya Havard, impamvu ikaba ari uguha umubyeyi we agaciro
Mu Rwanda

Umunyakenya yajyanye nyina w’imyaka 83 muri Kaminuza ya Havard, impamvu ikaba ari uguha umubyeyi we agaciro

Editorial 02 May 2017
Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred
INKURU NYAMUKURU

Ubusambo,Ubugome, ubutindi amaco y’inda mu gushaka indonke bakoresheje umurwayi Barafinda Sekikubo Fred

Editorial 23 Jul 2020
Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza
INKURU NYAMUKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Editorial 22 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru