Inzego z’umutekano za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziremeza ko u Burundi bwazishyikirije abarwanyi 34 ba Mai-Mai Yakutumba barimo komanda wabo baherutse guhunga imirwano ikomeye barwanaga na FARDC bagahungira mu Rumonge.
Inzego z’umutekano za Congo zikaba zemeza ko mu ijro ryo kuri uyu wa gatatu ushize ari bwo Leta y’u Burundi yashyikirije Congo abo barwanyi bari bamaze iminsi barahungiye mu Ntara ya Rumonge mu Burundi.
Mu barwanyi basubijwe Congo harimo Major Ekanda bakundaga kwita Dracula, wari ukuriye abarwanyi barwanira mu mazi, akaba ari icyegera cya William Amuri Yakutumba ukuriye Mai-Mai Yakutumba.
Inzego z’umutekano mu karere ka Luvunge aho abo 34 bari bafungiye zikaba zemeza ko hari abandi barwanyi babiri basigaye mu Burundi barimo kuvurirwa mu bitaro by’Intara ya Rumonge.
Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rikaba rivuga ko imirwano imaze iminsi ahitwa Fizi (Kivu y’Amajyepfo) hagati ya FARDC na Mai- Mai, yatumye ibihumbi by’abaturage bata ibyabo bagahungira mu Burundi na Tanzania.