Imirambo y’Abarundi babiri Niyonkuru Fidèle na Nyabenda Jérémie baherutse kurasirwa mu Rwanda yashyikirijwe inzego z’ubuyobozi mu Burundi nyuma barashyingurwa.
Iyo mirambo yajyanywe n’abayobozi bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bayishyikiriza Umuyobozi w’Intara Cibitoke, ku wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, ahari n’Umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Déogratias Ndikumana.
Iyo mirambo yatanzwe iri mu masanduku abiri nkuko Radio Ijwi ry’Amerika yabitangaje. U Burundi bwahise buyishyira mu masanduku bwari bwateguye, buyijyana kuyisuzumira mu ivuriro ry’ahitwa mu Rukana muri Komini Rugombo, nyuma ijyanwa gushyingurwa.
Abo mu miryango y’abishwe basabye ko hakorwa iperereza ry’uko barashwe. Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Joseph Iteriteka yatangaje ko bagiye gukurikirana icyo kibazo.