• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Editorial 05 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Albert Shingiro, arashinja Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe kwivanga mu bibazo bya politiki by’igihugu cye, akavuga ko nta n’umwe ukwiye kubikora atatumiwe.

Guverinoma y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza iherutse gusohora impapuro mpuzanahanga zo guta muri yombi abashinjwa uruhare mu iyicwa rya Melchior Ndadaye, perezida wa mbere w’u Burundi watowe mu nzira ya demokarasi akicwa atamaze umwaka ku butegetsi mu 1993.

Pierre Buyoya wigeze kuyobora u Burundi n’abandi bantu 11 bari bakuru mu nzego z’umutekano n’abasivili 5 bari inshuti za hafi za Buyoya nibo bashyiriweho izi mpapuro zibata muri yombi n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi.

Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi

Iyi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe yahise igaragaza ko itanyuzwe n’iki cyemezo cya Leta y’u Burundi, maze kuri uyu wa gatandatu ushize, isohora itangazo rihamagarira Guverinoma y’u Burundi kwirinda uburyo bwose bw’ubutabera bushobora kubangamira inzira y’amahoro n’amasezerano arimo aragerwaho mu gihugu.

Itangazo ry’iyi komisiyo ryashyizweho umukono na chairman wayo, Moussa Faki Mahamat naryo ryarakaje abategetsi b’u Burundi maze Ambasaderi Albert Shingiro abinyujije kuri twitter agira ati: “Abayobozi b’u Burundi bizeye ko Komisiyo ya A.U irimo gutera intambwe mu kurinda uwahoze ari perezida, Pierre Buyoya, wategetse igihugu hagati y’1987-1993 no mu 1996-2003, ubu akaba ahagarariye Afurika Yunze Ubumwe muri Mali.”

Yakomeje avuga ko kutivanga mu bibazo by’imbere by’ikindi gihugu bikwiye gukomeza kuba ihame mu mibanire y’ibihugu, iri hame bakaba baryubaha kubw’ibyo n’abandi bakaba bakwiye kuryubaha.

Yongeyeho ko ahazaza ha politiki y’u Burundi hareba Abarundi ubwabo kandi bamaze gukura mu bya politiki ku buryo bashobora kwita ku bibazo byabo nta muntu wo hanze byivanzemo yaba imiryango mpuzamahanga cyangwa ibindi bihugu.

Yaboneyeho gusaba Umuryango Mpuzamahanga kureka gufata u Burundi nk’umwana wivanga mu bibazo byabwo bya politiki kandi batatumiwe.

Iyicwa rya Ndadaye mu 1993 ryakurikiwe n’intambara hagati y’abaturage yabaye kuva muri uyu mwaka kugeza mu 2006, abantu basaga 300,000 bakaba barayisemo ubuzima.

2018-12-05
Editorial

IZINDI NKURU

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Ese koko Ngeze Hassan yaba ari gusabirwa gufungurwa n’Agathe Kanziga?

Editorial 06 Jun 2018
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Editorial 05 Jul 2019
Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Editorial 20 Apr 2018
Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Editorial 16 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa
Mu Mahanga

Abandi Banyarwanda batatu birukanwe ku butaka bwa Uganda nyuma yo gufungwa

Editorial 15 Mar 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka
Mu Mahanga

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Editorial 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru