Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rivuga ko nyuma yo gutegereza bugaheba icyo u Rwanda rugaragaza ku iraswa rya Perezida Ntaryamira Cyprien n’abandi Baminisitiri babwo babiri, bicanwe na Perezida Habyarimana Juvenal, risaba Leta kurega u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, nibwo Abarundi bibutse ku nshuro ya 24 Perezida Ntaryamira Cyprien wapfiriye mu Rwanda kuri iyi tariki mu 1994, n’ubu ngo bukaba butarahabwa ubusobanuro bwimbitse bw’urupfu rwe.
Perezida Ntaryamira Cyprien n’Abaminisitiri babiri b’u Burundi barasiwe hamwe n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana n’abandi bari kumwe, mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, mu ndege yari ibakuye muri Tanzania.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, bavuga ko urupfu rwa Ntaryamira rufitanye isano n’inigwa rya Demokarasi mu Burundi, ko rwaje nyuma y’amezi 5 gusa na Perezida Merchiol Ndadaye yishwe.
Iri shyaka kandi rivuga ko u Burundi bubabazwa n’uko kugeza n’ubu munsi ntacyo ubutabera bwari bwagaragaza ngo bumenye neza uwishe Perezida wabwo, mu gihe bigaragara ko igitero cyagabwe ku ndege barimo cyari cyarateguwe neza, bitewe n’uko nta n’umwe wakirokotse.
Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru wa CNDD FDD, Evariste Ndayishimiye ku wa 5 Mata 2018, iri shyaka rikaba rihuza iby’urupfu rwa Ntaryamira n’ibyo u Burundi bwari busanzwe bushinja u Rwanda, aho bwavugaga ko rwagize uruhare mu kubuhungabanyiriza umutekano ndetse no kwakira abari bagiye guhirika ubutegetsi mu 2015.
Bagira bati “Aha twakwibuka ko, uretse nyakubahwa Cyprien Ntaryamira n’Abaminisitiri babiri bishwe mu gihugu cy’u Rwanda, na Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Petero Ngendandumwe yishwe n’Umunyarwanda kandi yarabyiyemereye. None no mu mwaka wa 2015 twarabyiboneye twese ko abasenye inganda bakanagerageza guhirika inzego zitorewe n’abaturage, bahise bajya kwihisha mu gihugu cy’u kugira ngo ubutabera butabakurikirana, icyo gihugu n’uyu munsi nicyo gikomeza kwinjiza mu gisirikare cyarwo urubyiruko rw’impunzi”.
Muri iri tangazo, bavuga ko mu gihe bari mu nzira yo kumenya neza amateka y’ejo hahise h’u Burundi ari nako baniyunga, ngo banakeneye kumenya neza iby’urupfu rwa Ntaryamira.
Iri shyaka CNDD FDD rikaba risaba Leta y’u Burundi kwitwarira u Rwanda mu nkiko, urw’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, urw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’izindi mpuzamahanga.
Kuva mu mwaka wa 2015, nibwo Leta y’u Burundi yakomeje gutunga agatoki u Rwanda ko rugira uruhare mu guhungabanya umutekano wabwo, ndetse bunarushinja gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi no gutoza abagamije kurutera.
Ibi Leta y’u Rwanda yagiye ibihakana yivuye inyuma, igaragaza ko ibyo burushinja nta shingiro bifite, ndetse ntihanagaragazwe gihamya.
MAOMBI jOHN
uziko muri injiji mbe na onu yarababeshyeye mugutangaza ko u rwanda arirwo rufasha abahungabanya umutekano mu Burundi? iminsi yumugizi wa nabi irabaze murindire muzabona!!
DEDE
MAOMBI we uzakor iki wowe petit?byura agatwe se tukamene!!!