U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.
Kuri uru rutonde u Rwanda rufite abasirikare 7112 barimo abagabo 6 772 n’abagore 390. Rukurikira Ethiopia ifite abasirikare 8335.
Uyu mwanya u Rwanda rwawukuyeho Bangladesh yari ifite abasirikare 7 105 muri raporo ya Loni yasohotse ku wa 30 Kamena 2018, icyo gihe rwari ku wa gatatu rufite abagera ku 7086.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yatangarije IGIHE ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira umwanya ruriho n’ubushake bwarwo mu gutanga umusanzu w’amahoro arambye.
Yagize ati “Twitabira ubutumwa bwa Loni aho ingabo zacu zidatanga gusa umusanzu wo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigeramiwe. Turi no ku isonga mu gukora ubuvugizi bw’ahakenewe impinduka mu butumwa bw’amahoro hakoreshejwe uburyo buboneye bwo kurinda abasivili.”
Yavuze ko ‘‘Amahame ya Kigali yo kurinda abasivili yashyiriweho umukono mu Rwanda mu 2015, ashyirwa mu bikorwa n’ababungabunga amahoro.
Ati “Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti n’abafatanyabikorwa beza bakugaragira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe. Ni byo biduha ishema nk’igihugu, gushyirwa ku rutonde rw’ibishimirwa umusanzu wo gusigasira amahoro n’umutekano ku Isi.”
U Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.
Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu Mujyi wa Malakal muri Sudani y’Epfo, mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro n’umutekano (UNMISS) ziheruka kwambikwa imidali y’ishimwe muri uku kwezi zibikesha ubunararibonye n’ubutwari mu mirimo yazo.
Zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro mu 2016 nyuma y’imvururu zavutse hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi Perezida we.
Byatumye abahatuye bagera kuri miliyoni 1.5 bahungira mu bindi bihugu, abandi 300 000 bava mu byabo.
Muri Sudani y’Epfo hari abasirikare b’u Rwanda barenga 2300, batangiye koherezwayo mu 2016.
Abasirikare ba RDF barenga 52,000 bamaze kunyura mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.
Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwatangiye muri Gicurasi 1948 ubwo Akanama k’Umutekano koherezaga ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu.
Rebero Jeremy
Ni iyihe mpamvu twaba dufite abasirikari tudakeneye mu gihugu kandi dukennye? Ese ibihugu bifite amikoro menshi n’ingabo nyinshi ariko ntibuzohereze muri izo ntambara tubirusha gutekereza neza? Amateka niyo azadusobanurira ukuntu abaturarwanda bashora utwo bafite bafasha akenshi abafite kubarusha! Ninde ubyungukiramo?