• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Editorial 28 Sep 2018 POLITIKI

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Kuri uru rutonde u Rwanda rufite abasirikare 7112 barimo abagabo 6 772 n’abagore 390. Rukurikira Ethiopia ifite abasirikare 8335.

Uyu mwanya u Rwanda rwawukuyeho Bangladesh yari ifite abasirikare 7 105 muri raporo ya Loni yasohotse ku wa 30 Kamena 2018, icyo gihe rwari ku wa gatatu rufite abagera ku 7086.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yatangarije IGIHE ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira umwanya ruriho n’ubushake bwarwo mu gutanga umusanzu w’amahoro arambye.

Yagize ati “Twitabira ubutumwa bwa Loni aho ingabo zacu zidatanga gusa umusanzu wo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigeramiwe. Turi no ku isonga mu gukora ubuvugizi bw’ahakenewe impinduka mu butumwa bw’amahoro hakoreshejwe uburyo buboneye bwo kurinda abasivili.”

Yavuze ko ‘‘Amahame ya Kigali yo kurinda abasivili yashyiriweho umukono mu Rwanda mu 2015, ashyirwa mu bikorwa n’ababungabunga amahoro.

Ati “Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti n’abafatanyabikorwa beza bakugaragira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe. Ni byo biduha ishema nk’igihugu, gushyirwa ku rutonde rw’ibishimirwa umusanzu wo gusigasira amahoro n’umutekano ku Isi.”

U Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu Mujyi wa Malakal muri Sudani y’Epfo, mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro n’umutekano (UNMISS) ziheruka kwambikwa imidali y’ishimwe muri uku kwezi zibikesha ubunararibonye n’ubutwari mu mirimo yazo.

Zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro mu 2016 nyuma y’imvururu zavutse hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi Perezida we.

Byatumye abahatuye bagera kuri miliyoni 1.5 bahungira mu bindi bihugu, abandi 300 000 bava mu byabo.

Muri Sudani y’Epfo hari abasirikare b’u Rwanda barenga 2300, batangiye koherezwayo mu 2016.

Abasirikare ba RDF barenga 52,000 bamaze kunyura mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwatangiye muri Gicurasi 1948 ubwo Akanama k’Umutekano koherezaga ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu.

2018-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Editorial 06 Mar 2024
Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Guverinoma ya RDC yasabye ibisobanuro ba Ambasaderi b’u Rwanda, u Bufaransa na Angola

Editorial 28 May 2018
Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Kagame yaganiriye na Magufuli ku bucuruzi, ubuhahirane na politiki

Editorial 08 Mar 2019
James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Editorial 16 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 29, 20189:19 am -

    Ni iyihe mpamvu twaba dufite abasirikari tudakeneye mu gihugu kandi dukennye? Ese ibihugu bifite amikoro menshi n’ingabo nyinshi ariko ntibuzohereze muri izo ntambara tubirusha gutekereza neza? Amateka niyo azadusobanurira ukuntu abaturarwanda bashora utwo bafite bafasha akenshi abafite kubarusha! Ninde ubyungukiramo?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame
UBUKERARUGENDO

Kwanga gufungurirana ikirere muri Afurika ni ukureba hafi -Perezida Kagame

Editorial 27 Feb 2019
Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza

Editorial 19 Feb 2018
Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi
ITOHOZA

Imirambo ine y’abasirikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi

Editorial 02 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru