• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 28 Sep 2018 POLITIKI

U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi.

Kuri uru rutonde u Rwanda rufite abasirikare 7112 barimo abagabo 6 772 n’abagore 390. Rukurikira Ethiopia ifite abasirikare 8335.

Uyu mwanya u Rwanda rwawukuyeho Bangladesh yari ifite abasirikare 7 105 muri raporo ya Loni yasohotse ku wa 30 Kamena 2018, icyo gihe rwari ku wa gatatu rufite abagera ku 7086.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yatangarije IGIHE ko Abanyarwanda bakwiye kwishimira umwanya ruriho n’ubushake bwarwo mu gutanga umusanzu w’amahoro arambye.

Yagize ati “Twitabira ubutumwa bwa Loni aho ingabo zacu zidatanga gusa umusanzu wo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bigeramiwe. Turi no ku isonga mu gukora ubuvugizi bw’ahakenewe impinduka mu butumwa bw’amahoro hakoreshejwe uburyo buboneye bwo kurinda abasivili.”

Yavuze ko ‘‘Amahame ya Kigali yo kurinda abasivili yashyiriweho umukono mu Rwanda mu 2015, ashyirwa mu bikorwa n’ababungabunga amahoro.

Ati “Bitewe n’amateka mabi yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guha agaciro ko inshuti n’abafatanyabikorwa beza bakugaragira mu makuba, u Rwanda rwahisemo gutanga umusanzu warwo wo kugarura amahoro n’ituze aho bikenewe. Ni byo biduha ishema nk’igihugu, gushyirwa ku rutonde rw’ibishimirwa umusanzu wo gusigasira amahoro n’umutekano ku Isi.”

U Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu birimo Sudani y’Epfo, Sudani na Centrafrique.

Ingabo z’u Rwanda ziherereye mu Mujyi wa Malakal muri Sudani y’Epfo, mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro n’umutekano (UNMISS) ziheruka kwambikwa imidali y’ishimwe muri uku kwezi zibikesha ubunararibonye n’ubutwari mu mirimo yazo.

Zatangiye ibikorwa byo kugarura amahoro mu 2016 nyuma y’imvururu zavutse hagati ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar wari Visi Perezida we.

Byatumye abahatuye bagera kuri miliyoni 1.5 bahungira mu bindi bihugu, abandi 300 000 bava mu byabo.

Muri Sudani y’Epfo hari abasirikare b’u Rwanda barenga 2300, batangiye koherezwayo mu 2016.

Abasirikare ba RDF barenga 52,000 bamaze kunyura mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.

Ubutumwa bw’amahoro bwa Loni bwatangiye muri Gicurasi 1948 ubwo Akanama k’Umutekano koherezaga ingabo mu Burasirazuba bwo Hagati zigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu.

2018-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Ibya abashaka  kwiyamamariza Ubuperezida  ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ibya abashaka kwiyamamariza Ubuperezida ni ‘ Agahomamunwa ‘

Ubwanditsi 15 May 2017
Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Jean Pierre Bemba yiyemeje gusubira muri Congo, aburira Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga

Trump akomeje gugabanya icyuho cy’amajwi Clinton yamurushaga

Ubwanditsi 01 Sep 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Rebero Jeremy
    September 29, 20189:19 am -

    Ni iyihe mpamvu twaba dufite abasirikari tudakeneye mu gihugu kandi dukennye? Ese ibihugu bifite amikoro menshi n’ingabo nyinshi ariko ntibuzohereze muri izo ntambara tubirusha gutekereza neza? Amateka niyo azadusobanurira ukuntu abaturarwanda bashora utwo bafite bafasha akenshi abafite kubarusha! Ninde ubyungukiramo?

    Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye
Mu Mahanga

Gakenke: Umuforomokazi yatawe muri yombi nyuma yo guhambira uruhisha akaboko kugeza kabyimbye

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe
Amakuru

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ubwanditsi 29 Jul 2021
Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro
Mu Rwanda

Umukozi wa MTN Rwanda yitabye Imana avuye mu gitaramo cya Gentil Misigaro

Ubwanditsi 11 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru