Mu Ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Rwanda Day 2019, mu Budage yagarutse ku iterambere ry’igihugu ati : Turiyubaka tuva kure, tuva ku gihugu cyasenyutse ndetse gisenyuka kitari gisanzwe kinariho, ubwo urumva ko byabaye guhura. Ariko inzira yo kubaka yo iragaragara, aho tugana turahabona. Uburyo buhatuganisha turabubona. Igisigaye ni abanyarwanda, nitwe nta wundi dutegereje, uwo dutegereje nitwe.
Hari ubwo njya nibaza iyo twahuye gutya n’ikindi gihe, u Rwanda ibyo rumaze kunyuramo muri uko gusenyuka, inzira yo kongera kwiyubaka rwagiye ruterwa amacumu atari make hirya no hino, amwe u Rwanda rukayazibukira, ayandi akarufata rugakomereka ariko rugakomeza ruhagaze. N’aho ruguye ntiruhere hasi rugahaguruka.
Imyaka 25 ishize, ibyo byagiye bigabanyuka. Ntabwo bikiri nkuko byari bimeze mu myaka icumi ishize, bigaragaza uko kwiyubaka ndetse navuga ko abarukoreraga ibyo uko imyaka igenda ihita ni nako bibagora kubikora uko babikoraga.
“Ntibashirwa n’ubu baracyayohereza ariko ni uguhanyanyaza, kwanga kuva ku izima bazi ko ikitarashobotse icyo gihe ubu ntabwo cyashoboka”.
Ntabwo mbivugira ngo twirate, kugira ngo abari bafite iyo migambi bayiveho oya, ndabivugira ko ari ukuri kandi kwigaragaza. Nta myaka ishira, nta myaka itanu ishira hatabayeho uko kutugerageza ariko nubwo bibaho abakurikirana amateka, nujya muri buri gice cy’ubukungu cy’ubuzima cy’imibereho y’u Rwanda birasanzwe ko buri mwaka u Rwanda rutera intambwe muri buri rwego rw’ubukungu bw’igihugu.
Umukuru w’igihugu ati: “Hari ubwo nibaza imyaka 25 ishize u Rwanda rutera imbere , ikibazo nakwibaza gusa, ntabwo igihugu cyatera imbere bishingiye ku mikorere mibi, ntabwo byajyana. Ntabwo ushobora gukora nabi ngo ibivamo abe ari byiza. U Rwanda ruratera imbere kuko ibyo rukora ari bizima. Ntabwo wakora ibintu bibi ngo uhore utera imbere, ntabwo bihura.
Icyo nibaza ari nacyo dukwiriye kwibandaho, mu byiza dukora twarushaho gute kubikora neza? Twarushaho gute kugira ngo abakora neza biyongere umubare bahore ari benshi? Kugabanya umubare w’abangiza ukongera umubare w’abakora ibizima, niyo nshingano dufite.
Abangiza ubundi bagahagaritswe kwangiza cyangwa bakagirwa inama cyangwa bagashakirwa ubundi buryo, ntibikorwe n’abakora neza kugira ngo imbaraga zabo zoye gupfa ubusa.
Ibyo navugaga bikorwa neza mu Rwanda biri mu bice byinshi. Amabanki arubakwa, amashuri arubakwa, amavuriro n’ibindi byinshi abaturage bakeneyeho serivisi ariko niba ugiye kwa muganga, hari uburyo umuntu akeneye gufashwa byihutirwa. Ugeze kwa muganga ari ninjoro, ugezeyo ubuze umuntu wafasha uwo murwayi ushaka ubufasha bwihutirwa.
Kubera ko abaganga ari bake cyangwa se kubera ko na bake bari bariyo umuntu yagezeyo asanga basinziriye ndetse n’aho bakangukiye akaba ribo batonganya uwo bari guha serivisi cyangwa bagashobora no kumubwira ko ibyo babifitiye uburenganzira, no kuba uwo yavuga ati ari ko se ko wasinziriye ku kazi abantu barafashwa na nde, akaba ari we ugira uburakari akamerera nabi uwo yari gufasha. Ibyo bikwiriye gukosorwa, ntabwo ari imikorere ariko ntibijujije ko ubuvuzi muri rusange intambwe irahari, biratera imbere ariko icyo kimwe kibaye ni umuco mubi utakwihanganirwa kubera ko muri rusange ibintu bigenda neza.
Ugiye muri banki, hari ubwo abantu bagomba gutonda umurongo ngo babone serivisi, bakawutonda ukagera kure ari ubaha serivisi rimwe na rimwe ari mu bindi. Yifitiye telefone ariho avugana n’inshuti ye, abantu bagategereza ari aho arasekaaa, abantu bagategereza kandi ukabona babyihanganiye, ni ibintu bemeye bisanzwe, cyangwa se niba hari utanga serivisi abantu batonze umurongo ni benshi, haje undi w’igitangaza abanyuzeho aragiye kubera ko aziranye n’uriya cyangwa kubera ko yumva afite uburemere runaka , iyo abantu batitonze mukabigira umuco ntihagire uvuga, ntabwo bishoboka. Ngo umuntu agere n’aho abiregera, ati ibi ntabwo bikwiriye kuba bikorwa. Ni umuco mubi. Ibyo nabyo ni ibikudindiza witeye kandi ufite ubushobozi bwo kuba wabihindura.
Ibyo nibyo umuntu yagira atya akanenga kandi ibyo usibye uwabikoze, usibye ndetse n’ababyemeye kugira ngo bijye bikorwa muri bo ukaba umuco ugiye guhabwa intebe, ubundi si ikintu cyajya guhora kivugwa ko u Rwanda ntaho rujya kandi na we ari mu batuma biba, babimukoreye babyemera cyangwa se na we ari muri uwo mwanya yabikora.
Niyo mpamvu rero, u Rwanda iyo ruvugwa mu majyambere amaze kugerwaho ntabwo bivuze ko hatari akazi ko gukorwa, karacyahari kenshi pe, ndetse binavuze ko hari ibibi bikorwa tugomba guhangana nabyo tukabihindura ariko ntabwo umuntu yabigira ikirego ngo avuge ko nta gihari, ibintu byose ni bibi ariko kuri bya bindi bigenda bigabanyuka navugaga, ibyinshi ubisanga ahanze mu bantu bake kukurusha ukuri uko kumeze imbere mu gihugu.
Ntabwo byaramba kugira ngo ukore ibintu bizima kuko wabibwiwe n’abandi, ntabwo bikora, ntibibaho. Abanyarwanda barakena turi kurwana n’ubukene, abanyarwanda bicwa n’indwara zitica abandi bantu mu bindi bihugu. Hari abasonzaga kubera ko nta kintu bafite, turashaka ko bagira icyo bakora, ntibasonze, ntibicwe n’indwara zitica abandi. Niyo mpamvu iyo urebye mu ngengo y’imari ibitwara amafaranga menshi ni ubuerzi, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo ngo byunganire ubukungu. Ubwo se twaba tutagira gukunda abantu bacu, twiyanga ?
Ubu imyaka 25 ishize, twazamuye imyaka y’icyizere cyo kubaho. Kera uwageraga muri 40 yabagaga ikimasa niba yari agifite, agahamagara inshuti zose ngo yagejeje imyaka 40 atarapfa. Ubu abanyarwanda barabaho muri rusange bagasatira imyaka 70, ibyo nta nubwo arinjye ubivuga, ndabuga ibyo abazobereyemo bavuga, bo hanze batari n’abanyarwanda.
Impfu z’abana n’ababyeyi babo bapfaga babyara, uko byagabanyutse nta hantu birabaho ku isi nk’ukuntu byagabanyutse mu Rwanda.