Perezida Kagame yasabye buri wese kwiha agaciro no kugaha ubuzima bw’abandi, mu kwirinda ko igihugu cyagereranywa n’ingunguru irimo ubusa ukomanga ikirangira.
Umukuru w’Igihugu yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri, ryitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere na Sosiyete sivile.
Yasabye buri Munyarwanda wese kuba afite umusanzu atanga mu kubaka igihugu ku rwego rwe.
Ati “Ugomba gusobanura, Ndi Umunyarwanda, ndi umukobwa, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango nyarwanda, niba ntacyo uri ntacyo.”
Yashimye ko abagize Unity Club Intwararumuri, buri wese yagize icyo atanga mu kubaka ubumwe bwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Icyo twazanye rero, iyo nsubije amaso inyuma, imyaka igiye kuba 25 nyuma y’ibi byose byagerageje kuzimya, kuzimangatanya kuba Umunyarwanda, twahereye aho, buri wese yagiye agira icyo azana …kugira ngo twongere twubake u Rwanda, ubunyarwanda, umuco, ni cyo kituranga kitarimo ubusa.”
Yahise atanga urugero rw’ingunguru irimo ubusa ukubitaho ikirangira, ati “U Rwanda ntabwo ari ingunguru nta nubwo rukwiriye kuba ingunguru ukomanga ikirangire kuko irimo ubusa. Hari ikirimo. Hari ikiturimo. Hari agaciro duha abantu hari n’indangagaciro zituranga”.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ‘aho kugira ingunguru irimo ubusa, hagiye huzuzwamo ibintu by’agaciro kandi ni urugendo, bisaba kubikorera’.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo gushyira mu gihugu bivuze agaciro gashyirwa mu bantu, ‘twiha, dushyira mu gihugu cyacu’.
Ati “Iyo nsubije amaso inyuma rero, nsanga aho kugira ingunguru irimo ubusa, twagiye tuyuzuzamo ibintu ku buryo uzakomanga atazagire icyo yumva.”
Amakimbirane mu bantu ntakwiye
Umukuru w’Igihugu yahamagariye abantu bose kubana mu mahoro no mu bwuzuzanye kuko nta mpamvu yo gukimbirana.
Yatanze urugero mu mibanire y’abagabo n’abagore, ati “Wowe umugabo ugiye guhitamo gukandamiza umugore, ntabwo ari wowe wahisemo kuba umugabo, ntabwo ari wowe wahisemo kuba umugore. Urahera he kujya kuvuga ngo uramubuza amahoro? Cyangwa wibuke ngo nawe ayambujije?”
Izindi ngero yatanze ni uko nta wahisemo kuba Umunyarwanda ku buryo uwo mu kindi gihugu byaba indandaro yo kutumvikana.
Perezida Kagame kandi yakomoje ku Banyarwanda bagiye baba mu mahanga, Tanzania, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bahunguka bikagirwa ibibatanya, umwe yibona aho yaturutse.
Ati “Uwari warahungiye i Burundi aragarutse ahuye n’uwari warahungiye Uganda bahuriye hano, uwavuye Congo nawe araje bahuriye hano, uwavuye Tanzania nawe aratahutse, bahuriye iwabo! Barangiza umwe akaba Umugande, undi akaba Umurundi … nacyo kiba kibaye ubundi bwoko buri aho.”
Umukuru w’Igihugu yasabye ko Ndi Umunyarwanda igomba kurangiza ibyo bibazo byose birimo na Jenoside yabaye Umunyarwanda akica mugenzi we.
Yagaragaje ko “Ndi Umunyarwanda ari wo musingi w’abo turi bo nk’abantu n’icyo turi cyo nk’igihugu.”