• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

U Rwanda ntabwo rukwiye kuba ingunguru ukomanga ikirangira – Perezida Kagame

Editorial 27 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye buri wese kwiha agaciro no kugaha ubuzima bw’abandi, mu kwirinda ko igihugu cyagereranywa n’ingunguru irimo ubusa ukomanga ikirangira.

Umukuru w’Igihugu yitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya 11 rya Unity Club Intwararumuri, ryitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku bayobozi b’Uturere na Sosiyete sivile.

Yasabye buri Munyarwanda wese kuba afite umusanzu atanga mu kubaka igihugu ku rwego rwe.

Ati “Ugomba gusobanura, Ndi Umunyarwanda, ndi umukobwa, dore icyo nzanira u Rwanda, dore icyo nzanira umuryango nyarwanda, niba ntacyo uri ntacyo.”

Yashimye ko abagize Unity Club Intwararumuri, buri wese yagize icyo atanga mu kubaka ubumwe bwasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Icyo twazanye rero, iyo nsubije amaso inyuma, imyaka igiye kuba 25 nyuma y’ibi byose byagerageje kuzimya, kuzimangatanya kuba Umunyarwanda, twahereye aho, buri wese yagiye agira icyo azana …kugira ngo twongere twubake u Rwanda, ubunyarwanda, umuco, ni cyo kituranga kitarimo ubusa.”

Yahise atanga urugero rw’ingunguru irimo ubusa ukubitaho ikirangira, ati “U Rwanda ntabwo ari ingunguru nta nubwo rukwiriye kuba ingunguru ukomanga ikirangire kuko irimo ubusa. Hari ikirimo. Hari ikiturimo. Hari agaciro duha abantu hari n’indangagaciro zituranga”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ‘aho kugira ingunguru irimo ubusa, hagiye huzuzwamo ibintu by’agaciro kandi ni urugendo, bisaba kubikorera’.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo gushyira mu gihugu bivuze agaciro gashyirwa mu bantu, ‘twiha, dushyira mu gihugu cyacu’.

Ati “Iyo nsubije amaso inyuma rero, nsanga aho kugira ingunguru irimo ubusa, twagiye tuyuzuzamo ibintu ku buryo uzakomanga atazagire icyo yumva.”

Amakimbirane mu bantu ntakwiye

Umukuru w’Igihugu yahamagariye abantu bose kubana mu mahoro no mu bwuzuzanye kuko nta mpamvu yo gukimbirana.

Yatanze urugero mu mibanire y’abagabo n’abagore, ati “Wowe umugabo ugiye guhitamo gukandamiza umugore, ntabwo ari wowe wahisemo kuba umugabo, ntabwo ari wowe wahisemo kuba umugore. Urahera he kujya kuvuga ngo uramubuza amahoro? Cyangwa wibuke ngo nawe ayambujije?”

Izindi ngero yatanze ni uko nta wahisemo kuba Umunyarwanda ku buryo uwo mu kindi gihugu byaba indandaro yo kutumvikana.

Perezida Kagame kandi yakomoje ku Banyarwanda bagiye baba mu mahanga, Tanzania, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko bahunguka bikagirwa ibibatanya, umwe yibona aho yaturutse.

Ati “Uwari warahungiye i Burundi aragarutse ahuye n’uwari warahungiye Uganda bahuriye hano, uwavuye Congo nawe araje bahuriye hano, uwavuye Tanzania nawe aratahutse, bahuriye iwabo! Barangiza umwe akaba Umugande, undi akaba Umurundi … nacyo kiba kibaye ubundi bwoko buri aho.”

Umukuru w’Igihugu yasabye ko Ndi Umunyarwanda igomba kurangiza ibyo bibazo byose birimo na Jenoside yabaye Umunyarwanda akica mugenzi we.

Yagaragaje ko “Ndi Umunyarwanda ari wo musingi w’abo turi bo nk’abantu n’icyo turi cyo nk’igihugu.”

Perezida Kagame yasabye buri wese kwiha agaciro no kugaha ubuzima bw’abandi

Abayobozi (uhereye iburyo) barimo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Musenyeri wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi Mbonyintege Smaragde na Harerimana Cyriaque wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage

Abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye ihuriro rya Unity Club Intwararumuri

2018-10-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022
Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Urubyiruko rwo muri FDU-Inkingi rukomeje konswa ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 06 Apr 2022
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria
IMIKINO

Antoine Hey yakoze impinduka ebyiri ku mukino akina na Algeria

Editorial 10 Jan 2018
Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose
Mu Rwanda

Polisi yafashe abashoferi 30 bakekwaho guha ruswa abapolisi mu gihugu hose

Editorial 08 Dec 2017
Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush
HIRYA NO HINO

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Editorial 08 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru