Purpose Rwanda ni Umuryango utari uwa leta urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Uhora ukora ubukangurambaga ariko ubu hararebwa cyane ubw’imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.
Ubuyobozi bwa National Rehabilitation Service aricyo kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco , buvuga ko gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge n’ingaruka bitera ari ingenzi kandi batazahwema kuyiba hafi kugirango igere ku ntego yihaye
Hari ubukangurambaga bwamuritswe kuwa 17 Ukuboza 2021, bwatangiranye na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.
Umuhuzabikorwa wa Purpose Rwanda, Bwana Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi. Purpose Rwanda ibereyeho kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.”
Agaba avuga ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n’ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n’inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugirango iki kibazo kirandurwe burundu.
Abenshi mu bagenerwabikorwa baretse uburaya bafashijwe na Purpose Rwanda bavuga ko mbere bari bariyanze, biyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo bagerageje no kwiyahura inshuro zitari nkeya
Abari mu buraya bavuga ko bahuye na Purpose Rwanda ibafashanya hamwe n’abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya basohora agahinda kose bari bafite mu mutima, babona abantu babereka urukundo bava mu buraya n’ibiyobyabwenge.
Ubu basigaye bakora nk’abafashamyumvire bafasha abandi kubireka ndetse bikaba binabatunze, aho no muri ubu bukangurambaga bazafasha benshi babaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n’uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.
Ati “Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk’abanyarwanda kandi ko n’igisubizo kizava muri twe.”
Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n’ibindi.
Wowe se ni ryari? ni ikibazo buri muntu yagakwiye kwibaza mu rwego rwo kumva ko urugamba rwo kurandura ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzererezi atari urw’umwe, buri munyarwanda n’umuturarwanda wese yagakwiye guhangayikishwa no kuramuka nabi kwa mugenzi we, niyo mpamvu Umuryango Purpose Rwanda uhamagarira abantu bo mu ngeri zose guhaguruka bagashyigikirana bakareba ko baramura ubuzima bwa benshi butikirira mu ngeso yo kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Uti gute? Duhagurukiye rimwe twafatanya na Purpose Rwanda kongera umubare w’abamaze kuvanwa muri ubwo bubata, igihugu kigasigara gisigasiriwe n’abanyarwanda bazima bakiganisha aheza, Purpose Rwanda imaze kugira abagenerwabikorwa bangana n’1007 bari mu nzira yo guhinduka no gukira muri abo 317 bamaze guhinduka barakira neza, yewe bayifasha no gutarura bagenzi babo bakiri mu buyobe bwo kubatwa n’uburara,uburaya,ubwomanzi ndetse n’ibiyobyabwenge
Abasaga 200 bari mu nzira yo gukira bishatse kuvuga ko bamaze amezi arenga atatu badakoresa ibiyobyabwenge, abarenga 400 baracyakurikiranwa kandi Purpose Rwanda ifite inshingano zo gushyira imbaraga mu kubasanga aho bari n’aho batuye hanyuma kandi abakize bagakiza abandi.