• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ?    |   29 May 2025

  • INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR   |   29 May 2025

  • Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza   |   29 May 2025

  • AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya   |   29 May 2025

  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Editorial 30 Mar 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda, UBUZIMA

Purpose Rwanda ni Umuryango utari uwa leta urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Uhora ukora ubukangurambaga ariko ubu hararebwa cyane ubw’imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

Ubuyobozi bwa National Rehabilitation Service aricyo kigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco , buvuga ko gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge n’ingaruka bitera ari ingenzi kandi batazahwema kuyiba hafi kugirango igere ku ntego yihaye

Hari ubukangurambaga bwamuritswe kuwa 17 Ukuboza 2021, bwatangiranye na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

Agaba Ark Bruno avuga ko atazacogora gushishikariza abanyarwanda kuva mu biyobyabwenge

Umuhuzabikorwa wa Purpose Rwanda, Bwana Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi. Purpose Rwanda ibereyeho  kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.”

Agaba avuga ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n’ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n’inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugirango iki kibazo kirandurwe burundu.

Abenshi mu bagenerwabikorwa baretse uburaya bafashijwe na Purpose Rwanda bavuga ko mbere bari bariyanze, biyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo bagerageje no kwiyahura inshuro zitari nkeya

Abari mu buraya bavuga ko bahuye na Purpose Rwanda ibafashanya hamwe n’abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya basohora agahinda kose bari bafite mu mutima, babona abantu babereka urukundo bava mu buraya n’ibiyobyabwenge.

Ubu basigaye bakora nk’abafashamyumvire bafasha abandi kubireka ndetse bikaba binabatunze, aho no muri ubu bukangurambaga bazafasha benshi babaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n’uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

Ati “Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk’abanyarwanda kandi ko n’igisubizo kizava muri twe.”

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda Bwana Anyama Charles yakira inkunga ya Ralex Logistics mu mpera z’umwaka 2021

Wowe se ni ryari? ni ikibazo buri muntu yagakwiye kwibaza mu rwego rwo kumva ko urugamba rwo kurandura ibiyobyabwenge ndetse n’ubuzererezi atari urw’umwe, buri munyarwanda n’umuturarwanda wese yagakwiye guhangayikishwa no kuramuka nabi kwa mugenzi we, niyo mpamvu Umuryango Purpose Rwanda uhamagarira abantu bo mu ngeri zose guhaguruka bagashyigikirana bakareba ko baramura ubuzima bwa benshi butikirira mu ngeso yo kubatwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge no gufasha ababaswe nabyo Bwana Macumu Joseph wa Purpose Rwanda

Uti gute? Duhagurukiye rimwe twafatanya na Purpose Rwanda kongera umubare w’abamaze kuvanwa muri ubwo bubata, igihugu kigasigara gisigasiriwe n’abanyarwanda bazima bakiganisha aheza, Purpose Rwanda imaze kugira abagenerwabikorwa bangana n’1007 bari mu nzira yo guhinduka no gukira muri abo 317 bamaze guhinduka barakira neza, yewe bayifasha no gutarura bagenzi babo bakiri mu buyobe bwo kubatwa n’uburara,uburaya,ubwomanzi ndetse n’ibiyobyabwenge

Abasaga 200 bari mu nzira yo gukira bishatse kuvuga ko bamaze amezi arenga atatu badakoresa ibiyobyabwenge, abarenga 400 baracyakurikiranwa kandi Purpose Rwanda ifite inshingano zo gushyira imbaraga mu kubasanga aho bari n’aho batuye hanyuma kandi abakize bagakiza abandi.

2022-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Davis Cup muri Tennis, APR FC yatsinzwe na Sunrise, Muhadjiri yerekeje muri Saudi Arabia

Editorial 10 Jul 2022
Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Editorial 28 Aug 2016
Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Mwenda yagaragaje umubano w’u Rwanda na Uganda “nk’ikibaya kinyerera.”

Editorial 08 Jun 2019
Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Uhuru Kenyatta yatorewe kuyobora Kenya mu myaka itanu iri imbere

Editorial 12 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru