Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byinshi ku Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside, ku bw’ibyo hari gutegurwa impapuro zo guta muri yombi bamwe.
Mu mwaka ushize u Rwanda rwasohoye urutonde rw’abasirikare bakuru b’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu hategerejwe ko iperereza kuri bo ritangira.
Hashize iminsi mike kandi hasohotse raporo yiswe ‘Muse’ yakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Cunningham Levy Muse. Muri iyi raporo havugwamo ko u Bufaransa bwafashije mu gutanga intwaro ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi no kubarinda mbere na nyuma y’iminsi ijana yayo.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Minisitiri Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda rufite ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dufite ibimenyetso bifatika byinshi, ndetse nyuma y’iyi raporo yasohotse ejo bundi turakomeza, raporo zizaba nyinshi hari n’izindi ziriho zimaze igihe. Turifuza noneho gucukumbura neza abo twagiye tubonaho ibimenyetso ndetse bamwe n’impapuro zishobora kuzabafatisha zatangiye gukorwa, zirahari.”
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG, tariki ya 31 Ukwakira 2016 nibwo yashyize ahagaragara inyandiko ikubiyemo urutonde rw’abasirikare b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yigeze kubwira IGIHE ko icyo u Rwanda rwifuza ari ubufatanye mu iperereza kuri aba basirikare kuko rwagararije u Bufaransa ko abantu babwo bakekwaho ibyaha bya jenoside, ndetse ihame mpuzamahanga ritegeka ibihugu koroherezanya mu iperereza ku mpande zombi.
Ikinamico mu iperereza ku ndege ya Habyarimana
Indege ya Habyarimana yahanuwe tariki ya 6 Mata 1994, gusa guhera mu 1998 u Bufaransa bwatangije iperereza ritarangira ku wayihanuye.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko kuba u Bufaransa budahwema kuzamura iyi dosiye biri mu mugambi wabwo wo gushaka kuyobya uburari ariko ko u Rwanda rutazigera rudohoka mu kugaragaza uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside.
Ati “Ubundi iyo habaye impanuka, umuntu yifuza ko ababishinzwe, abashobora kuba bafite ububasha bwo kubikurikirana bahagera bakareba, ariko mu babujije abantu kwegera aho indege yaguye harimo Abafaransa n’abasirikare bari mu bikorwa bya Jenoside hano mu gihugu. Ibyo ni ibintu umuntu adakwiye no kuburana ariko ni politiki, uwakoze amarorerwa muri iki gihugu yasanze ari ibintu bimwicira isura cyane ku buryo agomba gukoresha ibishoboka kugira ngo abihishe, ariko ibikorwa byabaye ni byinshi ku buryo kubihisha ntibishoboka.”
Umucamanza Jean Louis Bruguière ni we watangije icyiswe iperereza yakoze adakandagiye ku butuka bw’u Rwanda, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Nyuma muri Nzeri 2010, abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.
Mu mwaka ushize wa 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo. Gusa hashize iminsi mike iki gihugu kivuze ko risojwe.
Minisitiri Mushikiwabo asanga kuba ubwabyo iperereza ryarahagaritswe inshuro eshatu ari ikinamico.
Ati “Urubanza ruhagaritswe inshuro eshatu, iyo ni imikino, bimeze nka sinema umuntu arabireba gusa ugasanga biteye isoni ariko twebwe nk’u Rwanda ni ikintu gikomeye cyane […] Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda nibyo ariko bafashijwe n’abandi batari abanyarwanda. Aba mbere muri abo ni Abafaransa. Birazwi, amazina yabo arahari, aho bakoraga harahari, hari abari abajyanama mu iperereza muri Leta yakoze Jenoside, hari abari abasirikare harimo n’abatoje Interahamwe kwica abanyarwanda, harimo n’abanyapolitiki.”
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko gukomeza guhakana kw’Abafaransa bitazatuma umubano w’ibihugu byombi umera neza ahubwo ko u Rwanda rwiteguye kurwana iyi ntambara.
Ati “Nta gihugu cyifuza kugira umwanzi uhoraho, ariko birasaba ko u Bufaransa bufata icyemezo, ntabwo igihugu cyose cy’u Bufaransa cyakoze Jenoside ariko harimo abayobozi bakomeye ndetse bamwe bakiriho bakomeza gushaka kugenda bahakana. Iyi ntambara ntishobora guhagarara. Niba u Bufaransa bwifuza intambara yo guhakana, iyi ni intambara twiteguye imyaka myinshi cyane.”
Perezida Kagame yigeze kuvuga ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Mushikiwabo yanagarutse ku mahitamo y’u Rwanda mu kwakira abimukira bacuruzwaga muri Libya, avuga ko atari uko rukize ahubwo ari ukubera ubumuntu n’indangagaciro ziranga abanyarwanda.
niyogihozo
Ni byo rwose abagize uruhare mu kuduhekura bose babiryozwe ingoma igihumbi