Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutangaza ko ntacyo yahindura ku cyemezo cy’inkiko zo mu Rwanda zakatiye Ingabire Victoire nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse rusubiramo ko rutazemera ko Urukiko nyafurika rukoreshwa mu kugerageza guhindura ibyo ubutabera bw’igihugu bwakoze.
Urukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu n’Abaturage rufite icyicaro I Arusha muri Tanzania, rwari rwahaye u Rwanda amezi 6 yo gusubiza Ingabire Victoire, wakatiwe igifungo cy’imyaka 15, uburenganzira bwe.
Kubw’uru rukiko, ngo ubutabera bw’u Rwanda bwirengagije uburenganzira bwa Ingabire Victoire bwo gutangaza icyo umuntu atekereza ndetse n’uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko. Mu gihe rero ngo icyo gihe cy’amezi 6 cyenda kurangira, umwunganizi wa Ingabire, Me Catherine Buisman akaba asaba ibisobanuro guverinoma y’u Rwanda, aho yandikiye minisiteri y’ubutabera nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Uyu mwunganizi wa Ingabire avuga ko uburyo Ingabire afunzwemo burushaho kuba bubi kuva icyemezo gisaba gusubizwa uburenganzira bwe cyafatwa.
Avuga ko kuva icyo cyemezo cyafatwa habaye guceceka ndetse nta ngamba zafashwe ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda. Yongeyeho ko ibintu byarushijeho kuba nabi akaba atemerewe kubonana n’umuryango we, kuba atagisurwa n’abantu bo mu ishyaka rye, FDU-Inkingi ngo kuko nabo bafunze.
Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ariko, ngo nta mpamvu yo kurekura Ingabire Victoire cyangwa kwita ku cyemezo cy’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, avuga ko urubanza rwa Ingabire rwaburanishijwe uko bikwiye kandi ko :“twasobanuye neza ko bidashoboka kuri Guverinoma y’u Rwanda kwemera ko urukiko nyafurika ruba igikoresho cyo kugerageza guhindura ibyo ubutabera bw’igihugu bwakoze.”
Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Kuri twe icyo kibazo cyakemuwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwakatiye bidasubirwa ingabire Victoire imyaka 15 y’igifungo”.
Amb. Nduhungirehe yongeyeho ko hari n’abandi bantu, barimo abagize uruhare muri jenoside bagakatirwa n’inkiko z’u Rwanda bashaka gukoresha uru rukiko nyafurika mu nyungu za politiki. U Rwanda ngo rukaba rwaritandukanyije n’uru rukiko kandi rukaba rutekereza ko inzego z’ubutebera za Afurika zidakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki.