• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Uncategorized»U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

U Rwanda ruranenga ko Afurika y’Epfo yizera abarurwanya kurusha rwo

Editorial 12 Dec 2018 Uncategorized

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ariko ko iterwa impungenge no kuba Afurika y’Epfo yumva abarurwanya kurusha rwo.

Ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Twala, nyuma y’aho Minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu,  yashingiye  ku nkuru yahinduwe n’abanzi b’igihugu bakoresheje [ Screen shot] aho babeshyeye ikinyamakuru Rushyashya ko ngo cyatutse Minisitiri Lindiwe Sisulu ngo ni indaya. Dore inkuru yacu  https://rushyashya.net/2018/11/14/ese-minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-afurika-yepfo-yaba-ashyigikiye-rnc-ku-giti-cye-cyangwa-nibyo-yatumwe/

https://rushyashya.net/2018/12/12/rushyashya-yashyize-hanze-kayumba-na-sisulu-mu-mibanire-yu-rwanda-na-afurika-yepfo-2/

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko u Rwanda rukeneye kugira umubano mwiza na Afurika y’Epfo.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, bagiranye ibiganiro muri Werurwe 2018, basaba abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka ngo umubano w’impande zombi ube mwiza.

Iryo tangazo mu ngingo ya 2 rivuga ko u Rwanda rwasobanuriye Afurika y’Epfo rubinyujije mu nzira zikoreshwa muri dipolomasi impungenge zikomeye zishingiye ku kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu rukerereza cyangwa rukabangamira inozwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ingingo ya 3 isobanura ishingiro z’izo mpungenge, igira iti, “hariho ibirego bidafite ishingiro bishinja u Rwanda mu ruhame no mu bitangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kugoreka ukuri bikorwa n’abasebya u Rwanda bari muri Canada no muri Afurika y’Epfo no mu bitangazamakuru bikorana na bo. Ni ikibazo gihangayikishije kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo rwizera ibivugwa n’utwo dutsiko kurusha kwemera ibivugwa n’u Rwanda.”

Iryo tangazo mu ngingo yaryo ya kane riragira riti, “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ubutwererane iranenga ihamagazwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria kubera impamvu zitazwi na Leta y’u Rwanda, zirimo kwisobanura ku nkuru zandikwa mu bitangazamakuru bidasobanutse.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera

U Rwanda ruvuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ifite umumaro ku baturage b’impande zombi, ukaba ufite agaciro kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruti, “Umubano hagati y’ibihugu byombi ntukwiye kugendera ku biganiro n’udutsiko tw’abanyabyaha tuyobowe n’abahamijwe ibyaha cyangwa abashakishwa ngo baburanishwe.”

Iri tangazo rije nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega yahamagajwe na Leta ya Afurika y’Afurika y’Epfo ngo asobanure ibyo kuba Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga  muri icyo gihugu yariswe indaya n’urubuga rwa interineti rukorera mu Rwanda.

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Editorial 19 Jul 2020
Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Uganda yiyemeje kuba ikimoteri cyabarushye mubarwanya u Rwanda batagishoboye

Editorial 01 Jun 2020
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Editorial 16 Jan 2023
Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Editorial 07 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya
INKURU NYAMUKURU

Uganda irakeka ko u Rwanda rwaba rugiye kugura intwaro za rutura n’u Burusiya

Editorial 05 Jun 2018
U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia
Amakuru

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Editorial 17 May 2024
Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro
HIRYA NO HINO

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Editorial 01 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru