Ikipe y’igihugu Amavubi yananiwe kurenga ijonjora muri shampiyona nyafurika iri kubera muri Maroc, aho yatsinzwe umukino wa nyuma w’amatsinda n’ikipe ya Libya ku gitego 1-0.
Igitego kimwe cya Libya cyabonetse ku munota wa 3 w’inyongera, gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 93, Amavubi yasabwaga inota 1 araribura, ahita asezerererwa.
- RWANDA 0-1 LIBYA
- Equatorial Guinea 1-3 Nigeria
Uko amakipe akurikiranye mu itsinda:
- Nigeria 7Pts
- Libya 6Pts
- Rwanda 4Pts
- Equatorial Guinea 0Pts
FT RWANDA 0-1 LIBYA.
Nigeria yatsinze Equatorial Guinea 3-1, irakomeje.
90’+3 Libya ibonye igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Elmutasem. Amavubi asa nkasezerewe. Umutoza wa Libya yinjiye mu kibuga ateza imvurure. RWANDA 0-1 LIBYA.
90’+2 Umupira urenze izamu abenhi aha bikanga uri mu rushundura.
90’+1 Libya ihawe Coup franc nanone idasobanutse.
90’ Hongeweho iminota 4
88’ Bakame abaye aryamye gato ashaka uko yagabanya igitutu.
87’ Iyi minota Libya ibifashijwemo n’abafana benshi bari muri iyi sitade bari kotsa igitutu Amavubi.
86’ Coup franc ya Libya mu buryo butumvikana nanone ariko bahinduye umupira bawushyira hejuru y’izamu.
84’ Koruneli ya Libya yari itanze igitego ariko abakinnyi b’Amavubi bihagararaho bakiza izamu.
82’ Coup franc ya Maroc mu kibuga cyabo ku ikosa ryari rikozwe na Mubumbyi, bateye umupira ufatwa n’abakinnyi b’Amavubi ariko nabo barawutakaza.
81’ Savio Nshuti ahaye umwanya Amran Nshimiyimana.
80’ Umusifuzi w’umunya Maroc ahaye Ndayishimiye Eric Bakame ikarita y’umuhondo amuziza gutinza umukino.
78’ Koruneli ya Libya ntacyo itanze.
77’ Koruneli ya Libya ku ishoti ritewe na Abdelsalam .Bader Hassan asimbuwe na ElMutasem Abushnaf.
74’ Koruneli ihererekanyijwe na Rutanga na Djihad ntacyo itanze.
73’ Koruneli y’Amavui ku mupira wari uzamukanywe na Omborenga Fitina.
71’ Ali Niyonzima yagarutse mu kibuga, ariko Amran Nshimiyimana nawe yatangiye kwishyushya.
68’ Coup Franc ya Libya mu kibuga hagati, ku ikosa rikozwe na Djihad, bateya vuba umuzamu Bakame abyitwaramo neza akiza izamu. Habayeho gukinira nabi Manzi Thierry ariko ahita ahaguruka. Ali Niyonzima nawe yicara avuga ko bamukoreye ikosa, abafana aha batangira kuvuza urusaku rukomeye.
66’ Faustin Usengimana ahawe ikarita y’umuhondo, umusifuzi avuga ko yitambitse umuzamu wa Libya. Umusifuzi aha, atangiye kubogamira kuri Libya.
65’ Rutanga akinanye neza na Savio arekye ishoti umuzamu Abdallah Nashnoush awushyira muri koruneli itagize icyo itanga, yari itewe na Djihad.
64’ Motasem Massaud agerageje ishoti rya kure, rica kure y’izamu rya Bakame
62’ Gusimbuza ku makipe yombi, Zakaria Alharash asimbuye Omar Hamad, naho Omborenga Fitina asimbura Iradukunda Eric “Radou”.
61’ Amahirwe akomeye cyane ku ikipe ya Libya bapfushije ubusa ku kazi kari gakozwe na Abdelasm ariko Saleh atera ku ruhande.
59’ Umukino uri kubera cyane hagati mu kibuga muri iyi minota, Amavubi nayo yagerageje kwegera imbere gato.
55’ Gusimbuza ku ruhande rwa Libya, Mohammed Ibrahim ahaye umwanya Salem Abro.
53’ Mubumbyi Bernabeu asimbuye Djabel Manishimwe.
50’ Aha hari abafana nka 200 biganjemo abirabura bari gufana Amavubi bavugirije induru umusifuzi Nouredine w’umunyamaroc.
49’ Rutanga Eric akiniwe nabi na Ahmed Mohamed, umusifuzi arabyihorera aragaruka amuha ikarita y’umuhondo.
48’ Djihad yari abonye umupira mwiza ahawe na Rutanga, ariko uyu musore yikanga ko yarariye arawutakaza vuba.
47’ Koruneli ya Libya, Rutanga akiza izamu, bawugaruye uyu musore arongera akiza izamu.
46’ Igice cya 2 gitangijwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi. Nta kipe ikoze impinduka.
HT RWANDA 0-0 LIBYA
45’+2 Coup franc ya Libya mu kibuga hagati, Manzi Thierry akiza izamu.
45’+1 Ikipe ya Libya yari ibonye igitego ariko Bader ateye n’umutwe, umupira uca hanze.
45’ Hongeweho iminota 2 y’inyongera.
44’ Umukinnyi Omar Mohamed agerageje ishoti rya kure umupira uca hanze y’izamu.
- Umutoza wa Libya Omar Mohammed adatsinze uyu mukino ashobora gusezererwa
42’ Bakame yahagurutse umukino urakomeza ariko ahariye umunota.
41’ Kapiteni w’Amavubi Bakame ahise aryama mu rwego rwo kugabanya igitutu kitaboroheye muri iyi minota.
40’ Bakame yihanijwe n’umusifuzi ko niyongera gutinza umukino amuha ikarita. Uyu muzamu arenguye nabi umupira awuha abanya Libya ariko nabo ntacyo ubamariye.
- Antoine Hey akeneye ko abasore be babona inota 1 gusa
38’ Umupira ntuva mu rubuga rw’Amavubi. Coup franc na none ya Libya ariko itagize icyo itanga.
37’ Ubundi buryo bwiza ku ikipe ya Libya bubonywe na Omar Mohamed urekuye ishoti Bakame akarikuramo
36’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko bananirwa kuyibyaza umusauro.
35’ Saleh Taher watsinze ibitego 2 Libya itsinda Equatorial Guinea agerageje ishoti rya kure, umupira awushota umukinnyi ujya muri koruneli.
34’ Libya yari yongeye kugerageza amahirwe imbere y’izamu ry’u Rwanda, Ndayishimiye Eric Bakame yirwanaho, afata umupira.
32’ Umupira utewe nabi na Saleh Taher, abakinnyi b’Amavubi bakiza izamu ryabo.
31’ Abakinnyi ba Libya bari kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda birangira babonye coup franc iri muri metero nka 20 gusa mu ruhande rw’iburyo rw’izamu.
30’ Amavubi ateye ishoti rya mbere rigana ku izamu, umupira utewe na Djihad, ariko uca hejuru. RWANDA 0-0 LIBYA.
29’ Umupira muremure uhinduwe imbere y’izamu rya Bakame ahita awufata utamugoye.
27’ Ikosa rihanwe na Yannick vuba, Radu atera ashaka Savio, bavuga ko yarariye.
26’ Koruneli ya Libya, umusufuzi atemeranyijweho n’abafana b’Amavubi, bayiteye, habaho ikosa bakoreye myugariro w’u Rwanda. Bakame ateye imbere bakinira nabi Savio
24’ Umupira AMavubi arenguye vuba abakinnyi ba Libya bakora ikosa mu kibuga hagati, Faustin ahereje Djihad bongera kumukorera ikosa.
23’ Mohamed Ibrahim ahererekeranyije na Saleh Taher, ahinduye umupira urarenga.
22’ Koruneli bahererekanyije vuba, Djabel akorera ikosa umukinnyi wa Libya, ni coup franc iri muri metero nka 30.
21’ Koruneli ya Libya, yihariye iminota 20 y’igice cya mbere.
17’ Umupira utewe na Mohamed Abraham, abakina inyuma biranaho bakiza izamu. Amavubi ari gukinira ku gitutu cy’abafana babaye benshi muri sitade bari gufana ikipe ya Libya.
16’ Coup franc ya Libya hafi y’izamu ry’u Rwanda, ku ikosa rikozwe na Usengimana Faustin.
14’ Libya yari yokeje igitutu izamu ry’Amavubi, Motassem Sabou ahinduye imbere y’izamu abakina inyuma birwanaho.
12’ Abakinnyi ba Libya batangiye kwereka umusifuzi ko abanyarwanda bari gutsinza umukino. Manzi bamukubise umutwe ajya hanze.
10’ Libya yari ishatse kotsa igitutu izamu rya Bakame, ariko umupira ahita awufata.
8’ U Rwanda rurasabwa kubona inota rugakomeza, mu gihe Libya isabwa gutsinda gusa.
- Abakinnyi ba Libya batangiye uyu mukino
5’ Abafana bagera ku bihumbi 4 biri muri iyi sitade benshi bari gufana ikipe ya Libya. Hari igice kiri inyuma y’izamu rya Bakame kiri gufana Amavubi, ariko si benshi.
3’ Ikosa rikorewe Radu, Djihad ateye coup franc umupira bawushyira muri koruneli itewe na Rutanga, bamusubije umupira umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira.
1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Libya.
Amakipe yombi arasohotse, hakorwa imihango yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bahereye kuri Rwanda Nziza.
Nyuma yo kwishyushya abakinnyi binjiye mu Rwambariro.
Abakinnyi ku mpande zombi muri aka kanya bari kwishyushya.
Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bameze neza bose nk’uko RuhagoYacu yabigarutseho mu nkuru zabane mbere.
Umukinnyi rukumbi wari urwaye ni Mico Justin, akaba yakize nawe akiyunga kuri bagenzi be, aho uyu mukino araza kuba ari mu kibuga umutoza namugirira icyizere.
Kuri liste y’abakinnyi batsinze ikipe ya Equatorial Guinea, Djabel Manishimwe ni we wenyine wiyongereyemo mu mwanya wa Abeddy Biramahire, abandi ni abakinnyi basanzwe.
- Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi
Abakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:
Umuzamu:
Ndayishimiye Eric Bakame (C)
Abakina inyuma:
- Iradukunda Eric Radu
- Rutanga Eric
- Faustin Usengimana
- Kayumba Sother
- Manzi Thierry
Abakina hagati:
- Ally Niyonzima
- Yannick Mukunzi
- Djihad Bizimana
Abataha izamu:
- Savio Nshuti
- Manishimwe Djabel
Abakinnyi ba Libya babanza mu kibuga:
Umuzamu:
- Muhammad Nashnoush (C)
Abakina inyuma:
- Sanad Maoud
- Ahmed El Trbi
- Motasem Sabbou
- Ahmed Al Maghasi
Abakina hagati:
- Mohamed Aleyat
- Bader Hassan Ahmed
- Abdulrahman Ramadhan khalleefah
- Saleh Al Taher
Abakina imbere:
- Saleh Taher Seid
- Omar Hammad