• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Editorial 18 Jun 2023 Amakuru, IMIKINO

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nibwo hakinwe umukino w’umunsi wa 5 wo mu itsinda L, ni umukino wahuje u Rwanda rwatsinzwe na Mozambique ibitego bibiri ku busa.

Ni umukino wabereye mu Karere ka Huye ko muntara y’Amajyepfo, ni umukino wagiye gukinwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi asabwa gutsinda kugirango yizere ko ku munsi wa nyuma wo mu matsinda wazagenda neza  akerekeza mu gikombe cya Afurika.

Uyu mukino wo mu itsinda L watangiye Mozambique yari yasuye ikina neza Ku buryo byanashobokaga ko mu minota mike ibanza yanabona igitego, gusa uko iminota yiyongera niko Amavubi yitwaraga neza.

Ibi ariko ntakintu byatanze mu minota 45 y’umukino kuko igice cya mbere cyawo mbere y’uko kirangira Mozambique yafunguye izamu ry’u Rwanda ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 43 w’umukino, Cypriano Macano yatsindiye Mozambique nyuma y’uko yari kumwe na mugenzi we bagasiga Mutsinzi Ange agatera ishoti ryagenderaga hasi bityo kimwe kiba kijyimo.

Igice cya Kabiri cy’uyu mukino cyaranzwe no gusatira cyane ku ruhande rw’u Rwanda gusa ntacyo byatanze kuko iminota 90 yo yarangiye ntampinduka.

Mu minota ya nyuma y’umukino nibwo amahirwe y’u Rwanda yashize kuko ubwo hari ku munota wa 93, Clesio David Bauque yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yambuye Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre.

Gutakaza uyu mukino bivuze ko Amavubi y’u Rwanda agumye ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri mu gihe Mozambique igize amanota arindwi ku mwanya wa kabiri, irushwa na Senegal (yamaze kubona itike), amanota atandatu naho Benin ni iya gatatu n’amanota atanu.

2023-06-18
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Tumenye inkomoko y’insigamigani:”yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba”!

Editorial 22 Jan 2021
AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

AMAFOTO – Manchester United ndetse na Arsenal zo mu Bwongereza ziri mu makipe yageze mu mikino ya ½ cya Europa League.

Editorial 16 Apr 2021
Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Neymar Jr akomeje kwibasirwa n’abafana bamuziza kuvuga ko afasha Mbape.

Editorial 23 Jul 2018
Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Burera : Polisi yakanguriye abahatuye kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 24 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire  na Diane Rwigara
ITOHOZA

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire na Diane Rwigara

Editorial 13 Nov 2018
Umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare Uhiriwe Byiza Renus yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yagiye gutangira gukinira ikipe ya Qhubeka ASSOS
Amakuru

Umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku magare Uhiriwe Byiza Renus yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani aho yagiye gutangira gukinira ikipe ya Qhubeka ASSOS

Editorial 17 Mar 2021
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru