Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda imaze gushyira ahagaragra, risobanura impamvu inama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo-Kinshasa na Angola nk’umuhuza, yarangiye nta mwanzuro wumvikanyweho.
Ibyo ngo byatewe n’uko Kongo yanze kwemera icyifuzo cy’umuhuza, usaba Leta y’icyo gihugu gushyikirana n’umutwe wa M23, kuko asanga ari ingirakamaro mu kurangiza intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Kongo.
Kuba inama y’abaminisitiri nta mwanzuro ufatika yagezeho, byanatumye iyagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi isubikwa, kuko bagombaga guhura bemeza ibyagezweho n’abaminisitiri babo.
Iryo tangazo riravuga ko iyo nama byanagaragaraga ko nta musaruro yari kugeraho, mu gihe abategetsi ba Kongo, barimo na Perezida Tshisekedi ubwe, bakomeje imvugo n’ibikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, bikanigaragaza mu mikoranire hagati y’igisirikari cya Kongo n’imitwe ibangamiye umutekano w’uRwanda, nka Wazalendo, igisirikari cy’uBurundi, abacancuro b’abanyaburayi ndetse n’abajenosideri ba FDLR.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda ivuga kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushakisha amayeri yose yo guhunga ibyo isabwa, birimo no gusenya iyo FDLR, nk’uko bwabisabwe ariko bukabyemera bya nyirarureshwa.
Icyakora, uku gusubika inama ngo biraha amahirwe n’umwanya ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’ umutwe wa M23, nk’uko umuhuza, Perezida Lourenço, ndetse n’abashyize imbaraga mu gushakira Kongo amahoro, babisaba bakomeje,
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda rirasoza rivuga ko ” hari ibyemezo Leta ya Kongo ikwiye kandi igomba kwifatira kuko ariyo bireba ubwayo, ikareka guhora yitwaza uRwanda kugirango ihunge inshingano”.
U Rwanda kandi ngo rwiteguye gusubukura kwitabira inama igihe bizagaragara ko ifite icyerekezo n’ingamba bihamye, biganisha ku gushaka umuti w’ibibazo mu buryo burambye.