Ku wa Gatatu nibwo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda bazamuye impungenge “ku ifungwa n’iyicwa rikomeje” ry’abanya-Uganda mu Rwanda, basaba Guverinoma yabo kugira uruhare mu gutanga umuburo ku Banya-Uganda basura u Rwanda.
Ibyo byakurikiye iraswa ry’Umunya-Uganda winjije ibiyobyabwenge mu Rwanda (wari kumwe n’abanyarwanda babiri) n’inzego z’umutekno z’u Rwanda ku mupaka wa Uganda mu gicuku cyo ku wa Gatandatu ushize.
Aba badepite aho kuganira ku bibazo nyabyo bihari, barashaka gushakira ikibazo aho kitari, Biragaragaza ko ubushake bwo gukemura ibibazo nta buhari.
Turebe nk’irekurwa riheruka ry’abanyarwanda icyenda. Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bari bagiye gushyikirizwa u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yasabye u Rwanda gukora nkabo.
Umuntu yakwibaza niba yarashakaga kuvuga ngo u Rwanda rusakume abanya-Uganda mu mihanda yarwo, rubajyane muri kasho zitazwi, rubakorere iyicarubozo imyaka myinshi kandi rubime guhura n’abanyamategeko, nyuma ruhamagaze abanyamakuru ngo rubarekure ngo rukunde rugaragaze ko rwakoze nka bo.
Ni cyo kimwe, itangazamakuru rya Uganda ryihutanye inkuru zivuga ko ibi bihugu byombi, buri kimwe cyakomeje gushyigikira abarwanya ikindi.
Nta n’umwe wabashije kuvuga izina na rimwe ry’umuntu urwanya Uganda ukomeje guterwa inkunga n’u Rwanda. Nta n’umwe yaba umuntu ku giti cye cyangwa umutwe. Nyamara Uganda isa n’aho ishaka ko u Rwanda “rukora nka yo” kuri iki kibazo, nubwo idasobanura neza ibyo ishaka.
U Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera ko itashoboye kubacungira umutekano, none ejo abadepite basabye guverinoma “gukora nkarwo” ngo iburire abaturage bayo ngo ntibajye mu Rwanda.
Hashingiwe ku ki? Ibikorwa by’abinjiza magendu barasiwe ku mupaka bagerageza kurwanya inzego z’umutekano n’abandi batera imbogamizi banyuze mu mayira atemewe, bagahagarikwa byemewe n’inzego z’u Rwanda zishinzwe umutekano ku mipaka.
Abadepite ba Uganda bakwiye kwita cyane ku byaha bigeza kuri uku gutakaza ubuzima kudakwiye n’ibindi bibazo.
U Rwanda ntabwo rwigeze rusaba Uganda kubembekereza ku byaha bikorwa n’Abanyarwanda. Ahubwo rwasabye icyo gihugu kubageza mu nkiko igihe gifite ibimenyetso ko bakoze ibyaha, byaba ubutasi cyangwa ibindi byaha; no kurekura abo bigaragaye ko nta bimenyetso bifatika byatuma bajyanwa mu nkiko.
Ni byo u Rwanda rwakomeje gukora ku banya-Uganda bafatiwe mu byaha mu Rwanda. Ntabwo ari uko Uganda itaneka mu Rwanda cyangwa ko nta banya-Uganda bakorera ibyaha mu Rwanda.
Ariko ntabwo rufata ngo rukorere iyicarubozo abanya-Uganda. Abanya-Uganda ku mpamvu izo arizo zose baba baragonganye n’amategeko mu Rwanda banyujije mu nzira zitagenywa n’amategeko, nk’abanyamahanga, ambasade zabo ziramenyeshwa kugira ngo bahabwe ubufasha bushoboka.
Ni kimwe n’aba binjiza magendu, iyo batarwanya inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe kubahiriza amategeko, bagombaga kunyuzwa muri izo nzira.
Ni ikintu Uganda yananiwe gukora ku Banyarwanda bakomeje gufungirwayo binyuranyije n’amategeko, muri kasho zitazwi ndetse bagakorerwa iyicarubozo muri icyo gihugu.
Umuntu yari akwiye kwitega ko abadepite ahubwo bibanda kuri ubwo buryo ibihugu byombi bidashyira mu bikorwa mu buryo bumwe, mbere yo gushaka gutara impamvu.
Ibitekerezo imvugo z’abadepite ba Uganda zishaka gushyira imbere ni uko nibura Uganda itica Abanyarwanda; ibakorera iyicarubozo gusa.
Perezida w’Inteko Ishinga Aamategeko, Rebecca Kadaga yagize ati “Abaturage bacu barishwe, bakwiye gukomeza kujya mu Rwanda? Mutange inama niba bashobora gukomeza kujya mu Rwanda cyangwa niba babihagarika. Twabirekeye abantu bakomeje kujya mu Rwanda bakicwa,”
“Mu byumweru bibiri bishize, hari abanya-Uganda twatakaje. Ntabwo twakomeza gutegereza ko twakomeza gutegereza kumva ko hari abandi Banya-Uganda biciwe mu Rwanda.”
Depite Betty Ochan we yagize ati “Hakeneye kugira igikorwa mu kubuza Abanya-Uganda kujya mu Rwanda kugira ngo n’ugiyeyo abe yiteguye kwirengera ingaruka zabyo,”
U Rwanda rwakwishimira umuburo w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda n’izindi nzego z’icyo gihugu zaba Abanya-Uganda binjiza magendu mu gihugu n’abacuruza ibiyobyabwenge, bagakangurirwa kwirinda u Rwanda cyangwa se bakubaha amategeko igihe bageze ku bashinzwe umutekano ku mupaka w’u Rwanda.
Aho ho ikiganiro ku “gukora nkabo” cyaba gifite ishingiro.